03 BAGOROZI
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”; ariko hari aho gihinduka “Icyanzu”. BAGOROZI araseka Kimenyi IV kuko yemeye gukurikira inama y’abamubwira ko akwiye kurwanya Cyilima Rujugira bamubeshya ko atarazwe ingoma.
Igitutsi kiruta ikindi,
Bamara b’igitutsi
Yatukaniye iwa Kibura-bwira.
Rwimba rwagenzaga Rwandurura,
005 Ngo atajya gucenganira i Burengamwire.
Nkura ku cyo atukanye Umwami
W’i Rundu rya Rinda ya Ruziga,
Umunyurwa wa nabi ayoberwa ibintu.
N’amacuho arya aba ukubiri
010 Ya Mirombero ku Bubanda.
Ni igisare k’iserengeso
Kidahama Rwabumba rwa Rusaro,
Nsoro akazabusekerwa.
Mbonye antutse igikwiye igihugu,
015 I Kibanda-mitsiri cya Nyiragicambwe
Amaze kwigura Nyabarungu.
Gahima ntiyatinye mu nka za Kanyuza
Zishoreye mu migongo ya Kabeja.
Amaze useka abarasanyi kurya utabagira,
020 I Gisatira-nzuki cya Nyirakabaza
Ucuza Abene Nyamiyaga.
Nazuka Kabonde n’Abajunga b’i Gihunya,
Iwa Ntabwoba hazazuka Abarima.
Mbese ko uterana inkamba wikoreye imbiga,
025 Mpinga iri nzobe ya miheto ya Nyirabazimya
Nuhora Rugumira,
Kabone yagutonesheje mwakarabye
Inzigo y’inyonga izira gusangira.
Ko wavugiye mu ngabo
030 Z’abanzi ba Gacura-nkumbi,
Bateye ugatwereza imyambi.
Reka wicwe n’uko wirabiye akavu
Urugo rwa Ruharage,
Wa mwato ukavura mu nda.
035 Urakazira umugongo navunitse mpeka,
Umenya azavura Vuna rya Kagenzi.
Rwerura rw’intati,
Bwenge butwikiriye ububisha
Bwa Rugera na Rugereza-muriro.
040 Witaye mu bwarike
Utaziyarura bakagupfubya,
Kimenyi abakoshya abo
Barakwimbira ubushya.
Henga urebe ko ntahangaje Mutama,
045 Wa mutambana-ruguma wa Mutagera
Mugabo twanganye uzampaga.
Ko watukana uri inkeho
Jye nkaba ijuru,
Majogo ya Rwibihetero uzabirinda ute ?
050 Reka n’ubwo uvuga ko ari jye
Wanyaze bene Rwaka inka n’ingoma,
Nkangara ya Kanyuza
Yari yimye na Kavoma.
Kandi uncuza wicuza
055 Rukuge yagenze nka Kwezi,
Ugacuza ba so.
N’irya ni imitego y’Abami batari wowe,
Igiti ni i Kiduha cya Nyirangemu
Winegura i Nyacyumba.
060 Ko hari jye hakaba na so,
Waguhaye izo ngoma umwanganye,
Ntumuyoba wiyobotse
Ugishishikaje nde.
Umaze kunyura Imana
065 Nkungu ya Mikara
Kimenyi abakuzi bakumwerwe.
Wibiye iki wagaburira abana
Ba Mpumuro ya Nyabayombe,
Ko wicwa nk’imbeba urugari rwose
070 Rwa Ruregeya na Nyirarusaza.
Akakwima Munanira
Akaramutswa n’inyonga,
Kanyumba ka Kanyuza
Ugererezwa inkoni za Rukurura.
075 Ko witwikiye mu nyuma y’inzuki,
Ya Nyundo ya Mitego,
Imitego itewe ukayisesa.
Ko wigabiye Muhanda wa Mugaya-mbuzi nta bwato
Aho uzayambuka ?
Nibwiye ko uzancuza
080 Umunsi ubyukirwa n’ibihugu bibiri,
Ku Buhinda no ku Buhwiba bwa Gahaya,
Wantakira nkikorana ingabo.
So yaza yaka umuriro ku mahembe,
Ruheshi rwa Mukamugumya
085 Nkamwima abasetsi.
Ngaha yantera Nyaruyonga rwa Ruseke,
Yangabiza abana ingoma
Ngatanga umubyizi.
N’urya munsi ngirira umutanyurwa
090 I Muhurira wa Buriba,
Wabaye inzoka igenza iminwa ibiri,
Ntamwete iyo isangiriwe
Abazimu n’abanywanyi bazamporera.
Nibwiye ko uzancuza
Umunsi mporera nyogokuru
095 I Nduzi ya Mutayu,
Ntuntasure ukantarira gatatu.
Nacanira inka zawe ngo zirishe
Mpfa urukundo,
Ukigira Nyoni-nyinshi
100 Torero ry’abahanyi,
Iya Bayongo na Baziranda
Abantera ukabaha imyambi.
Wisutse mu rumira
I Mpanga ya Nyiramuhanga
105 Ntuzigera ibuye rya Mugesera.
Nibwiye ko uzancuza
Umunsi nkwambikira abageni batatu,
Maze ukigira indiri y’intasi,
I Tarampugu rya Bitarira
Abantera ukabarosa.
110 Emwe gukeza intati ya Bene Kabare
Umenya ngo ukeje umuyaga.
N’ibyo byose wampa icyiru,
I Cyirirwa-mbogo cya Kiragira na Nyiracambwa,
Nateye ngasimbura
115 Ukaza kwicuza icyatumye unyanga,
Narakwanganiye i Burangwa-matsiko.
Nibwiye ko uzancuza
Umunsi unyangira Mpweza
Ari we watamba ku munsi mubi,
W’impinga ya Bwanga-nkeho
120 So yagabwe na Muzora.
Nibwiye ko uzancuza
Umunsi wicirwa umumaro n’umugore
Murwa w’inzuki wa Nyabisu,
Iyo nkuru ikogera iwa Rugora.
Ukigira Bazimya i Bwiriri
125 Ibizira byose ukabizirura,
Ugakubitwa n’inkuba
Ibyo uvuze ntibyumvwe
Ututse imiryango kabiri.
Kandi ari wowe warazwe Rwandagano
130 N’Abami ba Munega,
Umugore arayiraga ku Burunga.
Yima Rukubakuba
Rukubira-rwango rwa Butayi
Akagukanirira uburiri.
135 Nakubwira ko ingoma icuma bene yo,
I Gihindamuyaga cya Gahima
Ntukunde ugahungera.
Karisunzu na Mbonikitse
Rwimicaca uzayishoreza iki ?
140 Ni ko uzashorerwa nk’inkobwa,
Rwingata rwa Rusogota-mivuba rwa Rusaro,
Nka yagendaga Nyabayombe.
Ugahungurwa nk’ucitse
I Ndago ya Bikore
145 Ubuze umwana muzima yaguzwe.
Reka no kuvuga ay’ibitambambuga,
I Butambana-ngiga bwa Mahehure
Nyirikubwenga umeze ubuhwishi.
Ko utaye inzugi imbeho ikwinjiranye,
150 U Buganza n’itaba rya Kimpima
Inzovu uzayizituza iki ?
Niba wambukiye mu Rwimbwa
I Rundu rya Rinda rya Makara,
Ujya guhisha abana i Hangiro
155 Uzatakira n’umunywanyi winyuruye,
Numara guhita,
Uti: ishyano rinkoze ivure.
Ukamenya ugira n’inda itanyurwa
Banyuranya ba Gihumya-ruhu,
160 Wa Mwaro wa Cyokora.
Ko ucumbagira ubwoba Kimenyi
I Sarabwayi rya Barinda,
Aho uzarinda imifuka.
Ngaha n’ibisazi byakuriza n’ijuru
165 Ngo uratere inka y’i Jangwe,
Rya Jembe rya Kanyuza
Urenda gupfa ucitse nka kwezi.
Bitamba bya Byunzwe bya kwezi
Iyo ucumuye Imana
170 Iguca ubujyeri,
Mbese ko ukoze inkuba mu jisho
Ntuhishe inka,
Uwagize u Bwiriri
Aboneraho ijeri.
175 Bogerana ba Rusimbi
Mirama yahiye Migina ya Kiragira
Yanyaze n’inka za Ntare,
I Ntarama ya Nyirabaramba,
Nta we urazimujyana.
180 Nandetse no kuvugishwa n’ikivuri,
Ikivumba-mbogo kinkoze
Kikankabura ingeso.
Sem comentários:
Enviar um comentário