14°- MATARI
040. MPOZE ABARIRA = JE VIENS CONSOLER CEUX QUI PLEURENT
Ce poème à « Ibyanzu » fut composé par Matari, poète du Burundi. Celui-ci était d’origine rwandaise, de la famille de Nzabonariba dont la parenté avait naguère émigré au Burundi. Le poème, comme le dit son titre, est une complainte de consolation inégalable adressée à une des filles du roi Ntare IV Rugamba, mariée depuis quelques semaines, dont l’époux avait péri dans l’expédition appelée « Rwagetana » dirigé contre le Rwanda. Matari fit son apparition au Rwanda à la Cour de Rwabugili qui était à Ngeli au Nyaruguru. A cette occasion il révéla ses origines rwandaises.
Mpoze abarira
Batindwa b’imbi ya Nyambeho
Bagendanirwa mijyojyo,
Zirarwana akaba ahaguye
005 Umuhungu wa Ruhurubyi,
Ntarakihushya kuhagenda.
Jyewe ngendana umukire
Mu Mukenya w’ibikenya by’iwacu,
Byagiye byose nta n’urakagaruka
010 Njye guhoza abataka,
Batabara b’umunsi wa Rukorera
Bazikoreye umuhindo.
Muhimuzi ko yahimuye
Impinga ya Mukebe,
015 Inkebe zeze bafata Mweza-nzu
Nka Mukoma n’inkomere y’inkungu
N’ibyo nabwiwe ndabogoza.
Ababiri bo kwa Nyabirega
Basize ari inege,
020 Uwo mwana wa Nyabiyago
Uwo ni Nteyikomo
Wabateje umugunguru w’ingogo,
Umugongo ukabonda
Ariwe atuma agonga,
025 Bagata inzugi.
We ko atitaye Nyabubiri
Wirira ugahwera, hora murangana,
Ukangana n’undi Nyirampereza
Umwega w’umwena-ntozi wa Sinkennye
030 Yaharanguwe kabiri.
Ababiri be bagiriye umunsi umwe,
Basize ari urugongo,
Nyina wa Myambaro ni uwe
Ese we ko atitaye Nyabubiri
040 Wirira ugahwera murangana.
Hora Nyiramwana ubabaye nk’abandi
Abababaye si bake bakiyumanganya
Nta mubyeyi wabyaye
Bose ntawe ukikubita ingabo,
Nubogora umutima ngutegereza
Wirira ugahwera,
045 Inda iriha abantu.
Hora Nyiramwana ubabaye nk’abandi
Abababaye si bake bakiyumanganya
Ukangana n’undi Muhora-ku-nzira wa Bungeri
Nyir-inturo i Bukena-rwuri,
Urugori yari yiraze araruvuna
Ntiyarize bwana,
050 Ararira aroya.
Hora Nyiramwana ubabaye nk’abandi
Abababaye si bake bakiyumanganya
Ukangana n’undu Muganwa wa Mugana-heru
Nyir-uguhisha inka itanu,
Akabura n’impfubyi.
Yasigaye akubita ho amaso
055 Akarira akunama gusa.
Harya yahabonye n’umukunzi
Aramuhoza iyo nvuro,
Nyamugwa atabizirikanye
We ko atihaye Nyabubiri,
060 Wirira ugahwera hora murangana.
Hora Nyiramwana ubabaye nk’abandi
Abababaye si bake bakiyumanganya
Iyo wibagirwa abandi,
Ntiwibuka mukuru wawe Mukobwa
Ko yabuze umwari yari yaritse,
Inkwano zimuca mu ntoki.
065 Mukubwira nk’umuzi
Wagabwe umwitirirwa mbere,
Nyamunsi yabanze rikazimirira
Rya zina ryabo rikajya hanyuma,
We ko atihaye Nyabubiri
070 Wirira ugahwera hora murangana.
Hora Nyiramwana ubabaye nk’abandi
Abababaye si bake bakiyumanganya
Ukangana nanjye,
Jye wabonye uw’iwanjye Mwunga-bantu
Se nkarenza ngashira icyira.
Nicyo gituma nkunda Imana
075 Nkanka Ruremba
Yokaremberana ikabambwa,
Ikuremberana n’abakunzi
Bwacya ikaba ibajyanye
Ntimusibirane ngo muze.
090 Jye se ko ntihaye Nyabubiri
Wirira ugahwera hora turangana.
Harya yantoneka mushiki we
Nyanzobe ya Nziga
Nawe yanciye urutete,
100 Indaro yayiciye urutenga.
Abamuzi n’amaso aramyotse,
Nteye nanjye wamubyaye
N’uwamubonye umuhito agenda,
Atamubyaye aramuniha
105 Umubiri yawuciye urutenga.
Iyo bwije
Burira bakambambura ijoro,
Nuko nicwa n’umuyaga
Mu ijuri ribi nkaguduka.
110 Njye kubakeza ngo baje
Nabakeza bakanyiyaka,
Nkajorerwa ndi mu bandi
Nti uko ni ukuri
Najyanywe ibiyago
115 Mukobwa sijye mfura y’urupfu .
Ibipfa urabibona
Ubogore amaso,
Umucuro ukwiye imihana
Mbahojeje ndi uwabibonye,
120 Ibipfa n’ibikira
Twese turaye bushyitsi.
Sem comentários:
Enviar um comentário