6°- KIBARAKE
Iki Gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikobyo" ariko ntikicyuzuye. Ni igisigo cy'ubuse. Cyahimbiwe kugaya ubugambanyi bwa Ruzamba rwa Sharangabo ya Cyilima.
Urwango ruvuye ku busa
Rugaruka intati,
Bagarura b'ingabo
I Minazi ya Cyokera-mazu,
05 Na Kibagarira-masha
Ishi yogeye ku Nyanja ya Kimari.
Mbe Bihembwe ko wari mubi
Ukomera amata ho amuki ya Kiviri,
Aho uzarinda kwimba ?
10 Ntacyo ucyicuza ugurutse,
Umenya ugiye ko imirarwe
Ya Kireremba-juru na Nyirakimenyi
Iyo nakubwiye ngo ndi urunde.
Nguhaye gatatu kadapfa,
15 Ikagucagura ubwo buboko
Bicano bya bicagu
Jye ngira ingusho mu kanwa.
Yijyane Kamiro sinababaye
Mutima utanyurwa
20 Uhambira Mutabura nk'uruboho
Ku Murago wa Gitisi.
Giti umuntu umutaba mu ngeri,
Ngo ejo atakuva mwo iryo wamubwiye,
I Rugese n'i Rusumbwa rwa Matyazo
25 Ujya kumuzika i Butara.
Na we Kibira uzagatana abavuzi.
Ugiye ku rubango rw'Abami
Rwa Runywerera-bagabo na Rwimiyove,
Ntukiyomoze ubwo uzaziranirwa.
30 Atari we watambye
Ku munsi mubi wa Mibuga,
Wagorama ubuki ugakeba inkweto.
Abatindi basuhuka mahera
Maheza y'inzigo y'i Busoso na Nyabami,
35 Tubuguruje i Mugunga wa Mugina.
Aho wacaniye so Mibambwe
Ujya gucuruza i Gisaka.
Sem comentários:
Enviar um comentário