3°- BAGOROZI
Iki gisigo, gisa nk’ikitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’« Ibyanzu ». Ni cyo gisigo cya mbere BAGOROZI yahimbye, akagitura Umwami Cyilima II Rujugira.
Arakiburanisha mwo Imirwa y’u Rwanda ngo ivuge uko isumbana mu bwiza no mu mateka y’ i Gihugu. Mbese kugirango haboneke iba iya mbere, ihatse iyindi. Urubanza rwabuze gica. Umusizi Musare azongera ashoze urwo rubanza. Ikigaragara ni uko Kigali ari yo ibanza. Bikamenyesha ko ari yo yari ku isonga ry’iyindi mirwa.
Rucibwa rute urubanza rw’ibibanza
By’Abami ba Sekiyaga,
Na Sacyungo i Nyakigezi.
Ye Baragira ba Sacyengeri,
005 I Kigegena-bungeri,
Bajya kwa Tamunwa
Mugunga wa Mugina
Ngaha zaraye mu mpaka Intiti.
I Ndagizo yankowe kabiri Ndakuzi
010 Gihororo iburana na Kigunga,
Ngaha zaraye mu mihigo.
Mihosha ya Ntarasi
Imirwa ijya kuburana intambara,
Cyamasoni na Cyamasuku
015 Atenda Mwendo nk’uwaciye inzigo ya Sama.
Nyirakigeri na Muka Gihinira
I Kirabagira-mpinga
Ni bo baje kubyara imigisha.
I Bwiruka–nkobe
020 Tujye kwenda Gasagara,
Na we Gasagara naza abyare Kavuna
Na we Kavuna naza atuvune umuhutu.
Murahu wa Nyiramuhanyi
Agishutse i Mutukwa-jambo,
025 Kabone nihaza na Mujagi,
Aje kutuganira ishashi y’uwa Rwinkanye
Aje kutujyana inka.
Y’e Bwuga mu bw’impabe
Nugera mu Nkamba,
030 Za Bwubahuka-ntambara na Buzigama-nde
Harya uza wubatse Rutaba,
Izo rero zizaba ari inkumirizi
Nsize i Rubango.
Niduhurira i Rubungira-biru
035 Bati : harya yatsinze Rugabimwa.
Ibyo ni ibihumbi by’ijambo
Biranogeye Kiruri na Cyama-suku
Nkazungukira jye.
Ikaburana KIGALI
Iti : nihagira undi Murwa,
040 Ugira uti : nazanye Abami babiri umunsi umwe,
Atari Muyebe wa Nyamugabo na Mugambuzi
Maze azabe atsindanye ayo magambo.
Nkaba na Mukuru wanyu mu Bami,
Buhanzi bwa Muhanyi
045 Nsoro yari Mugenzi wanjye.
Maze ikaburana RUNYINYA
Iti : ndi Runyambo rwa Runyaga-ngoma,
Sarugo ni jye twatsindanye.
Nkurimba ya Rusita
Icyo ni cyo gihe Mwagirwa acyuriwe inka
050 N’umurabyo utagira amazi,
Iwa Ncuze-inkumbi ya Caca-nombo
Yatoye ingabo ku Rwana.
Ako ni agacu kari mwo ikosi
Ka Gacura-nkumbi,
055 Ngaha kazivuga imisuka ya Ngeri.
Maze ikaburana NYAMIVUBA
Iti : jye ndi Miragirano
Ya Nyirankima na Ngohe,
Ni jye wagize Nyonga,
060 Nyigira Nyangara ingarigari ya Nyambogo.
Mbogo inkunze Nkindi ya Nyiramuvugo
Abo ku Rusi yari yabumbuje ingabo,
Akazabigiza kure. Ikaburana RWENDA-MBAGO
Iti: mbabwire umukiro uri vuba,
065 Wa Mwishya-nyagano wa Nkumburwa,
Ari jye wagaruje inka inkwano
Za Nkwakuzi ya Nyamuganza.
Izo sange yakoranuza icumu aca incucu,
Iti : nimuze tujye i Mwabira-riza
070 Kwa Mugambarazi na Mwubaka-juru,
Tujye gucura icyishi cya Nyabyunzwe.
KIGALI ikiyongeza ikaburana
Iti : nimunkubitire inka y’umugongo
Ni jye murwa wanyu mukuru,
Wa Mukubira-jenda wa Mugaya-mbuzi
075 Aho ni jyewe ubereza mukaronka.
Ikaburana BUSAKAZA-NSIKE
Iti : ndi Busakaza-taka
Bwa Buharara-kubona
Wa Murwa wa Rugenzi.
Izo ziba inyagwa z’i Gishari,
080 Ziba Shumbo ya Bahinzi ba Kiraro,
Ku gitwa cya Kinanira
Ikaburana BUHIMBA
Iti : ndi Bwimba bwa burunga na Bwinkeri
Agishutse ku Buhiga.
Nkaba n’imbege ya Burongi,
085 N’impinga ya Bwamatare
Turondana Bwakiro.
Muzirikana ko ari jye
Wabagarurana inka,
Za Kivuna-ngoma cya Nyangwe
090 I Butare bwa Kivunga-mwaka,
Ari mu rwari Nyangoma.
Ikaburana NZARATSI
Iti : ndi Birorero
Ni twebwe twatsinze Nyabikezi.
Gihororo iti : urampe urubuga Kigali
095 Nkubwire ko ari jye Mpuruye,
Ya Kivomo na Kivuza-mfuke
Ni jyewe twahindanye inzigo.
Kibinga yiviriza Kireka-mvura
Zo na Mvange.
100 Kibinda awungira ingabo,
Uwo munsi nywubaha umuhire,
Wa Muhima Nkozi wa Mugaya Mbuzi,
Dusanganywe mu muhango.
Sem comentários:
Enviar um comentário