domingo, 1 de junho de 2008

010. KO ABWIRIJE INKA I NDUGA

BAGOROZI

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ibyanzu”. BAGOROZI aributsa Imirwa yose Cyilima yatuye mwo. Bagorozi yakimutuye ubwo yari mu Bwanacyambwe. Bikavuga ko icyo gihe Umusimbura, ari we Kigeli Ndabarasa, yari amaze gushyirwaho nk’uko amategeko y’Ubwiru yabiteganyaga.

Riratukuye ishyembe

Icumita ibindi bihugu,

Iyi nterekwa ya Ntabarany-ubuta

Ya Butakiro bwa Mutara-mbuga,

005 Ya Mfizi ya Nyamurwana.

Ngaha irarikurungiye iry’inkaba,

Iryo yahoze yisha u Buguru

Iryisha i Gisaka.

Na njye nkarivuga ndi imvuzi

010 Ya Mvukuye abahange

Ya Mpangaje ya Muhita-vuba,

Uko isogota ngahimbarwa.

Yimbagura mu rubuga nkivuga,

Nti : gutungwa n’imfizi nzima

015 Gutera ubugabo.

Ngaha yakubita ya Nkuba

Ya Nkoz-urume ya Mikore

Yakubita Zuba agaba umurambo.

Ngaha ishyanga barashya mu nda

020 Abo yokereje ingo,

Umwami uhaze ingoma asomontorana ino.

Umugabo ushaka ibyo atungirwa

Yendereza Abagabe b’ingoma-ngogoma,

Kwa Nyirangozi na Ngo-dukire

025 N’iwa Ngoro-nziza i Mera-mirinzi.

Ntibahagurukira ubusa bikoze,

Abana bari ku ishimwe ry’Imana,

Ingoma itabarwa na Rugabo.

Na yo Rugabo yamara kubereka iyo banyura,

030 I Garama-nyunzwe kwa Nyirarukuro

Na Rukoma-sindwe,

Ikaba ari yo iberetse urwo rugendo.

Ngurwo urugendo rwanyu Ruhatsi,

Rugatuma Kibanza-bucya

035 Yigura ingoma za Kibanda.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Cyari igihugu nk’iki

Kikavuga mwo ingoma i Nduga

Ya Ndaguy-imirwa ya Mirabyo,

Mureherwa yikoze arahavunga.

Ishavu rirabokama kwa Mucunnyi,

Mashira aza kwicuza

040 Ngo arabandwa i Rwanda.

Imana ze zamwoshyaga

Zitwa Irara-bisimba,

I Bukubira-hamwe batura Shema

Ya Nshorey-umugoyi ya Gashorezo,

045 Gashira-bwiko acubya iyo nkamba.

Nyankangu yahakandagiye rimwe

Gahanzi aho agorobereje

Abajyana ku ruge.

YUHI II GAHIMA

Cyari igihugu nk’iki

Kikavuga mwo ingoma i Ruyogoro

Bendereza Rukanda-mikore

050 Rwa Makanda ya Rukangira,

Arahabimura avuza ishako.

Umva Mutima waturambyaga Mutitizi

Ari i Mutavunisha,

Fukura rya Fukura

055 Ikiramba yikoranye,

Akirambika i Nyamyase,

Rwasa-nzogoro rwa nzoza ya Ruziga

Ibyo yarabiganje biba umuyoko.

Uruyogoro ntirwagusangijwe i Bumbogo

060 Cyari igihugu kimye ingoma,

Kineshwa na Ngozi.

MUTARA I SEMUGESHI

Cyari igihugu nk’iki

Kiravuga mwo ingoma icy’Abagondo

Imana ibwira Bugondo

Igituma avana Rubuga i Rubaba,

Rubabarira-bahanga rwa Rubamba-mugoyi

065 Rwa Mugondo wa Miziguro,

Urazima wa muriro w’Abangwe.

Agira ubusagire basembaga,

Aho aziye arasenya amazu y’Abica-ntama.

Ngom-iki atika ingome,

070 Ingogo y’umugore ihira mu rugo.

Yivuga ba Nkanda akandagira ku Bisi,

Musabiranya-mbuye wa Mbangira ya Mbabazi,

Giseke itsinze ihaka Abayego.

Agira Abagondo bamwamburaga ibyambarwa,

075 Aho aziye mu Bwibizi baboroga i Nyakizu.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Cyari igihugu nk’iki

Kikavuga mwo ingoma i Nyabuyuyu

Ruyabuza-mugoyi rwa Mugondo

wa Nyamugombera

Arahatsinda arahagerereza.

Iminyago y’i Nkwi-ntoyi

N’ubwuzure bwayo,

080 Bwa Muhanyi ayiha Rubanda,

N’inshuga, n’inshongore

N’izima bari bafite araribamara.

Ndemy-ibishumiko ya Ngeze-i- Kabogo

Ya Mbogoy-u-Rwanda ya Rwango-ruke,

085 Iyi mfuke iganza iwa Nyamurunga.

Iyo ngoma y’i Karango ntibangikana,

Kimenyi wahawe urumuri urunda hasi.

MIBAMBWE II GISANURA

Cyari igihugu nk’iki

Kivuga mwo ingoma icy’Abarundi

Muhima wa Murundanya-mabuye wa Bigondo

Bya Nganza-besa ya Nyiramuhanyi

090 Ya Nzoka iswasuye i Nyarugendo.

Arya menyo yarishaga ibihugu

Bihunge yayakuriye i Nyaruhengeri.

Bukeye aho batereye kwa Mirwa

Arahanesha Muherwa,

095 Wa Muroha-ngabo wa Nyirabicano,

Ajya gusindira mu Bageyo.

Agira u Buyenzi bwahingaga umubyizi utiriza

Atumye yo Mashazi

U Bungwe bwitwa u Rwanda.

YUHI III MAZIMPAKA

Cyari igihugu nk’iki

Kikavuga mwo ingoma i Butambara

100 Mukoma-rume wa Ndaye-ndibushore

Wa Shorera rya Mudashoboka

Arahatsinda Mugana-ntaho.

Urugerero rw’i Bunya-mazi

Rukaba urwa Ndahise,

105 Inka zikishyira

Iza Ngendo ya Ngozi.

Aba ariko abwiriza inka ze

Mbwirijigico ya Nyirabicano,

Akaba ari we uciye inzigo Muzindutsi.

110 Ati : mbese utakiboneye ntiwatumye

Ukoya kubarirwa aho agejeje

Atsinda Ntsibura Ntsinz-imbuko.

CYILIMA II RUJUGIRA

Cyari igihugu nk’iki

Kikavuga mwo ingoma icy’Abanyabwiko

Mu Bwami buheze

Inzigo ziza iwe magaga,

155 Kwa Baniha-tamu ba Mugera-ruzi

I Nyabugenda iyo mu Bugenda-shyano.

Mu bivume by’Imana,

Mu nzigo y’imbonwa

Yasize irondogoje Ruhinda ikaza.

120 Yanze guhungirirwa mu gihugu

Cy’Umwami uraye ari buhungurwe,

Icikira-mihunga

Ya Mpunguy-inzigo ya Rubuga,

Ngo ibone Mpanzi iramuvumerera.

125 Isiga ivumanye iyo ivuye

Ngo ntibakavugirwe n’ingoma,

Yavuye i Nyarubayi

Iza kuvumera i Nyarubuye.

Yanze kwivugira mu gihugu

130 Cy’Umwami uvunguwe n’ishavu,

Icikira Umwami w’ishema

Wa Sohora-ngoma wa Busage,

Ngo ibone Mibambwe iramuvumerera.

Iyo Ngompahe yayishoranye mu Muhima,

135 Muhanyi ayishyira mu ijana i Joma.

Rero muragapfa Abarundi,

Ntimugira amaso abona

Mbabwire ko badakinwa ho

Abagabe b’i Bukinira-nguge,

140 Kwa Nyirarukoro na Rukoma-sindwe

Nta we ubigera akabarinda.

Murikome gukomangana ejo mudakomereka,

Imfizi y’i Ruganda

Ikenya ubugingo imihana.

145 Mureke n’imihare mutuma

Kuri Mbabay-abahange

Yo kwaka “imimaro”

Ujya kurasa abana ba Rufora

Afata iryo.

150 Aba ariko yikora atamba

Mutanga wa Mutangira-mpongano wa Mutima

Umutamwa araterwa atwaza imyambi.

Wibutse ibitereko warunduriye hasi

Kimenyi waroze ubwiriri

155 Mu kugambanira so.

Kiba-cyiza yihaho Cyiriza-murishyo

Bakiyobewe bagira ngo ni ikibi,

Kandi ariko abatsinda

Mutsinda-nkaba wa Bwira-ngendo,

160 Abana b’i Karango bararuhuka.

Tubarusha abahungu ba Rubumba batsinda,

Ujya gutamba umenya twabanyazwe

Bakigura ingoma.

Tubarusha inkundwakazi za Nkusi

165 Zivugiye ku nkokora i Karora-bapfu

Ka Kabengera na Karume

Ngo itaba Kabonde i Kabura-kwaka.

Umugabe ujya kuganza aracumita imana

Inzeru iganje imuha uruyundo.

170 Umuhinzi uhaza bose umubyizi

Ararikwa na se.

Aracumita imana ituma abyara akabyirura,

Akazabona guca inkamba agasugira.

Umugabe ujya kwimura inzigo

175 Ajishura inda ye,

Na we utabyaye aba ari mpiri.

Uzarore Mutaga

Ingoma ayitembagajwe ho.

Sem comentários:

Enviar um comentário