11°- SEGACECE
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". SEGACECE yagihimbye cya cyigomeke Ndungutse kimaze gupfa mu 1912. Aravuga ko n'Abazungu ari ukwo bigiye kubagendekera.
Iteka ry'Imana
Ritera igihugu umugisha
Bagishira b'inzeru
Ya Nzi-guhiga ya Rubazi
005 Rugira yacanye umuriro
Ukwiza umugisha.
Dore iteka ry'Imana yadusigira
Ruhuga rwa Serugorora
Uzigumana uri uwa so Samukondo
010 Yatwereza imana z'imponoke
Ati: mpore zaje
Naje ku neza y'umwami
Wa Mukozi wa Samukuru
Mukama-mpembyi ndi ku muhango.
015 Naje kuneza y'Imana duhorana
Ruhingo rwa Mwikozi nkamushyira imihayo.
Ngubu ubuhoro bwanyu buhire
Mutagera wa Nta-rugero
Busumbye imihana.
020 Ngiyi imihayo yanyu nguhoranira
Uko ugabye ndatambana inyovu.
Ngayo amacumu yanyu mbarasanira
Simbara ibitero
Ndi ku muhango.
025 Ngabo abavuza ba Rwindoha
N'abaramutsa ba Rweza-mbuga,
Rwingwe aduhoza ku ndagano.
Abavunyi b'inka za Rugwe
Ntibatanya abo bana
030 N'Imana ibamara icyira.
Nageze aho Imana yambarizwa
I Rara-mfura kwa Nyiramukozi na Samukuru
Abatayiruzi bapfa kuyambaza.
Nzambaza iyo nirebera
035 Abayiramya bose
Bucya bambaza iyi nsa.
I Rwanda haba iyi
Nageze aho Imana
Ibyukuruka i Kambere
040 Ikatwumva n'i Karuhura.
Nzayambaza uko yayambaje sokuru
Iramwumva ntiyagiye gusa
Umuhango mywuriho.
Ndi igiti kitimura abagabe
045 Ba Ruboneza-ngabo rwa Rugaba
Inkuru yawe nje kuyirata.
Nakubanywe ho n'icyago
Mbura cyubura.
Nateze icy'Imana ndazamutse
050 Ngo unkize.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Mutega
Habanza Mukozi
Atera u Rwanda inkingi
Nkoreza ya Mudakorera
Aradutsindira ishyaka.
055 Mwibura-bushya yaduhumurije akitwibuka
Ati : nimuhumure Rubanda rwa Rwingwe
Nje kubavura.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Mbabazi
Habanje-Mbabariyingoma
Ya Mbanje ku iriba
060 Uwaduhaye kumera i
Yatumaze imbeho
Agihabwa ati : nimuhumure.
Yaducaniye utazazima mu mvura
Mvano ya Bami ya Kanyura-nkiga
065 Uwatuvuye umugiga
Yitwa Ndabagize.
None mvuye
Mvano y'ubuhoro
Unyumve nk'abandi
070 Nkubwire inkuru
Mugandura yabwira Mugambwa
Ari i Mutagisha,
Mugenera-nshotsi wa Shorera
Iyo nkuru nyikubwire
075 Igeze kuyambere,
Kandi ntiyabaciye inyuma.
Ni yo yabarirwa Makuka
Ari ku Rwemera-suku
Yitwa indagano.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Muhiguzi
080 Habanza Mudahakana
Umwami watsinda abababare
Ari i Kabihe,
I Kamara-mpiza ka Ndagano ya Ngo-twigabe
Wigenza Kinyarwanda
085 Nsiga abahandi
Basazira mu Mazinga.
Mico ya Nta-rwango ararushya
Yima mberuka.
N'uko barusha
090 Bene Rushya rwa Nyamishyo
Bahanganye na Kibanda.
N'uko barusha ho ab'imana zirusha
ho ba Gahima
Bahuza imihana ba Muhuruzi.
N'uko batsinda
095 Bene Ntsinzi ya Nkoni ya Cyikora
Bashinze imizi mu Rwanda.
N'uko mujya mutsinda
Muri ba Mikore
Ab'ibihugu bindi
100 Mukabakura ku migisha.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Muhirwa
Habanza Muhimuzi
Umwami wahungura iz'abandi
Muhingukana-kunesha wa Mikore
Wanyaga Mirunga
105 Mu miragiro ya Nkoni
Ati : ko ikomoka ino Gishwekwa
Yararana Nkara irya
Abaraye imuhana bagira ngo iki ?
Ayigize ingaru Bigozi
110 Rugora-bahizi rwa Rukuge
Irayitunga Ruberuka.
Umva Nkumburwa nyine
Waca inkamba mu Nkomero
Inka anyaze ku Cyirabo,
115 Zigataha ku Kamonyi.
Azimurika umucyo
Inka za Mukozi wa Bicuba
Umuseke urakika
Ihoro riraza.
120 Azimurika n'umutaga
Ngo basusuruke abo agabiye
Bose batamirana inyovu.
N'abanyarubuga baje imbere yazo
Mbaraga ya Mbabaye iki ya Ruhingana
125 Uwabakubiraga kuzabaherana.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Mirama
Habanza Miragwe ya Nyamurera-mpabe
Wadukubiraga ibihumbi
Iminyago y'i Ndorwa
Yayiteranije n'amagana
130 Azaniye ba Rubazi,
Impenda ayigeza mu ijabiro rye.
Yanyaze inka i Murera wa Munini
Kumunyaga-byuma wa Nyirabyunzwe.
Yanyaze iz'i Butembo
135 N'izo agaruye
Macumu acubya abanzi
Azigeza i Rwanda.
Mpa icyanzu nkubwire
Icyiza cyanyu Gahima
Uhirane na Mugesera.
Aguhaye impundu
140 Mutega wa Mutarumanza
Waguhaye izi ngoma
Akwiye ingororano.
Kandi impigu yarayishyikiriye
Ubwo yimitse imana itijanwa
145 Ikamara u Rwanda igishyika.
Umva indagu rero Ndagano ya Kanyuza
Abakwanga mbavuma cyane.
Mbatekereza bwije
Ngakesha iryo joro.
150 Bicuba bya Byico
Ukabaca ku ngoma.
Uziko inama
Isanzwe isumba imigeno
Bagenda b'iyeze
155 Ya Ngozi ya Cyikora
Waratsinze ibiragi.
Nakurahira ni kare
Ugatsinda nka Mikore ab'i Nkoba
Ukabimura i Rwanda.
160 N'iminsi abagera ntoki
Agaheza abava-muhero
Akiharira nka Rwenga.
Urampe iyo kutabeshya
Muhire wa Muhima wa Mwikozi
165 Ndi umuntu wawe.
Ejo uzaba uhigurwa amahame
Giharwe cya Ruhima
Uzaba uvuga wihariye nka Rwenga.
Baragushima ababyeyi n'abagabe-kazi bacu
170 B'i Kirara migisha cya Kiragira.
Aragushimye Rwingwe sokuru wa Cyeza-mbuga
Cyirima ngo urakima izi ngoma.
Iragushimye Muteri yanyuzwe,
Yanyuzwe ibiri ukuri
175 Karinga iya Karuhura.
Nateye inzuzi ugihabwa kera
Nti : urampe iy'urwamo
Mpatswe na Rwenda-mirishyo.
Watumaze imbeho ugihabwa
180 Urasana aho dupfa
Wacanye umuriro mwiza.
Watsinze amapfa
Amazuba arazima.
Usukura aho wakuye u Rwanda
185 Rwenga rwa Rugumira
Ndi umuvunyi w'ishyanga.
Rugumira rwa Rubuga
Angirira n'ishimwe.
Nahinguka ntibagombe gushidikanya
190 Ushekeje Imana
Sinashaka inyovu inyuma.
Sem comentários:
Enviar um comentário