015 SEKARAMA
Iki gisigo, kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. Ni igisigo cy’ “Ubuse” gisebya Muhigirwa kuko yari mu ruhande rwarwanyaga Musinga. Yari yarimitse umuhungu we Muhunguyishoni , mu izina ry’ Ubwami, amwita Rugwe II. Muhigirwa yishwe, muri Kamena, 1897. Muhigirwa yari umwe muri bene Rwabugili wari intwali ihebuje. Yategekaga n’Umutwe w’Ingabo zikomeye zitwaga Nyaruguru. Kuba Sekarama atinyuka kumuvuga nabi kandi ba se na basekuru yarabahatse, byari: « ukwo zivuze ni kwo zitambwa » ! Ngurusu, wo mu gisekuru cya Sekarama yari yarabihanuye muri cya gisigo yise “Urugo rugwije imbaga » N°-030.
Ikimbwiye imana yamwimitse
Uko yasaga,
Mwebwe Bimika-ngoma
Bambika-ngoma ba Mbazi,
05 Nkayibwira Yuhi.
Ibitwenge bikagwa
Ugasanga ishema
Rikambije mu bahungu
Rivanze n’impundu
10 Impaka zigashira.
Uwo Shema yahaye ingoma
Agaherezwa imirishyo.
Ikimbwiye uno wayimwereje
Aho ari uko mbirora
15 Yasanze ishyira
Ryashyikiriye ishyamba.
Mu biranga byayo
Yahasanze ubusharire
Igerera mu gihanda ,
20 Ikuba imihunda,
Imuzana ku mugenda-biti,
Inkotsa ziriyasira
Imbere ya Cyamura.
QUI ME DIRAIT COMMENT RESSEMBAIT
L’AUGURE DE SON INTRONISATION ?
------------------------------------------------------------
Qui me dirait comment ressemblait
L’augure de son intronisation ?
Dites-le moi, ô vous, les intronisateurs
Des Tambours,
Vous les Habilleurs des Tambours, fils de Mbazi,
05 Pour que je le dise à Yuhi (Musinga).
Il éclaterait de rire.
Elle serait grande la fierté
De ses supporters ,
Appuyée par les cris de joie
10 Ce qu mettrait fin à toute contestation de ta légitimité.
Celui à qui Rwabugili a légué Karinga
Et lui a confié les baguettes de ce tambour.
Qui me dirait le devin qui lui en a fait
l’interprétation.
Son augure est arrivé, à ce qui me semble,
15 Là où la queue du lièvre
Etait arrivée dans la forêt .
Et dans ses poumons,
Il a trouvé l’augure d’amertume.
Qui se fixent aux reins.
20 Il courba les lances,
Il l’amena transpercé par un pieu de bois
Le voyant, les rapaces de la forêt
S’écrièrent devant ce Gros-Cadeau.
Sem comentários:
Enviar um comentário