10°- NGURUSU
Iki gisigo kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw'" Ibyanzu ". NGURUSU yagituye Kigeli Rwabugiri bari i Ngeli, muri Nyaruguru, mu birori byo kwimika Mibambwe IV Rutarindwa. Ubwo hari ku itariki ya 22-12-1889. Kuri uwo munsi, mu Rwanda habaye "Ubwira-kabiri" butsembye ku manywa y'ihangu. Muri icyo gisigo, Ngurusu araburira Rwabugili ko guha Rutarindwa Umugabe-kazi w' "umutsindirano", kandi ufite uwe muhungu babyaranye, ari ukwenyegeza umuriro uzamutwikira inzu. Umwami yahise amutwama ati: none ho si ugusiga ni ukwita mu mata nk'isazi. Iryo bango ry'igisigo bahise barikura mwo. Ariko Bizumwami wacyandikishije yari akiryibuka. Ibyabaye ku Rucunshu rero bifite ifatizo muri iryo kosa rya Rwabugili.
Bene ingoma itsinze
Batsindiye ingoma
Biraga ingoma,
Kazirage Muca-nkamba
05 Wamaze urukambye,
Ubwo wahawe ingoma
Ugatsinda ingoma ijana.
Rutakirwa , ngubwo ubutumwa bw'Abami,
Rwuya rwishingaga inzigo
10 Z'ibihugu bibiri.
Ruhobe rwa Rugaba
Wazingaguye i Macumbi,
Mirindi nyiri imirimo myinshi
Nyiri inkuba izimya inzovu,
15 Bidasangiye igihugu
Uhagurukira igihugu,
Cyimye undi mwami.
Murakirwa ubitumye
Haba u Rwanda rw'umwe.
20 Ntitwakugize umurembe
Kandi uhanda ibihugu,
Mugabe ntazibagirwa waciye imihigo,
Ntitwakugira igituza
Kandi uri ikivure cy'igihugu,
25 Mugabe iziraga ingoma za so.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
Cyaduka yarunambiraga iminsi
Mutung-imwe yantindiye kuzigwiza,
Kizinduka nyiri inzizi nyinshi
Nyiri-igihugu uranze umuzi udacika,
30 Ari bwo bugingo buzajya kera,
Nyiri-Rwingwe u Rwanda urwimye abanyazi.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
Nkubwire Rukore nyiri inka zitakamwaga ukubiri
Nyiri igihugu yashakirwa n'inda ye,
Ruhuga nyiri impuga
35 Zahinduraga ibihugu,
Ingoma z'i Bugenda zigasuhukira Ngozi,
Rugenda ngayo amagenda mugira Abami.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
Nkubwire Mirindi wazironkaga mu maboko
Inkorogi iz'iwa Bwami ijabiro,
40 Iza Mushika-ruge ni uko zishika abanzi,
Iza Mabara atuye
N'i Tandi rya Gitegamubiri.
Gicambwa wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
Nkubwire Musare wadusanganaga inkovu ebyiri
Ya Nkuba ya Cyikora akatuvura.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
45 Nkubwire umunsi ukabuje ukomeje
Bakwita impunzi,
Impinga y'ubuhoro ya Ruharage,
Rugaba Nyaguhabwa ingoma na Mwiraga-ngoma
Bahagurukana ingoma idahurumba Abami,
50 Isohoye ishima ikibanza.
Iteta ijya irya
Na we utera uza ino,
Ushika abagome
Ushika abahinza,
55 Muhwanya igiti gikoze
Ingoma ya Nkuriza
Ntuyicira indagano.
Gicambwa none wamaze igihugu amazimwe
Zinduka nkubwire inzira z'Abami
Nkubwire umunsi wikura mu rukubo Rwimbaga
Kandi uri imbarwa,
60 Mbangira ya Mbabazi
Imbonwa ikunze iragutabarura.
Usanga igihugu cyatamye,
Mateka ya Mahame
Bizinzo urayitabara.
65 Menya ko wahawe ingoma igushaka
Ntanagira imana z'ubuture,
Zakwereye ziba impamo.
Muhashyi wa Ruganda ntitwagandana
Wadushingiye ibicaniro birahama,
70 Mwahawe ingeri iganje
Urakayihwitana.
Sem comentários:
Enviar um comentário