04 MBARAGA
Ce poème, de la catégorie “Ibyanzu”, fut composé par Mbaraga, fils de Bagorozi sous le règne de Cyilima II Rujugira. Il vise le conflit entre le Rwanda et le Gisaka. Le poème sert d’avertissement au roi du Gisaka qui s’attire les foudres du Rwanda.
Utatiye* inkuba imutwikira urugo,
Mwebwe biyubikiza-nkuba*
Ba Nkubira ya Ntagikuba,
Yakubutsaga Nkubye* ku ijuru.
05 Sinizihiwe mbahaye mbambikiye n’izi,
n’iyi murika,
Ubwo ageze i Buringoga
Ngozi* akimukira i Ndago.
Ibyo nkabikura kuri Mutaga*
Ko yatatiye Mutara akatabarika,
10 Itaba rya Mwiza
Ntibamwibutse kuzirira.
Ngaharya yabona yabyibonera ho,
Yatukana i Tandi
Aho yatuye hatangaje umuyonga.
15 Ukikanye n’inkuba imukura mu biraro.
Mwebwe Biru b’ibirori
Bya Nyamuramagwe wa Nyarubungo,
Wa mwambikiye i Rubimbura.
Intambara rero y’uwa Gatonde,
20 Iyo ishubije i Gatonde,
Iyo ikubutse i Gatobo Ntango
Ijya i Gatamu.
Na yo Rugaryi ihamagara iy’urugaryi,
I Bugogomera-bano*
25 Bwa Rugaryi,
Yavuga ibitakanwa
Akarorerwa. Ibanga ntagira urwangano
Rwangana nk’urw’abahutu
Rwanda ruguye imvura,
30 I Rwamagana na Murinja kwa Rwango-ruke,
Abamubonye akaba Rubagana.
Behu Ruhanga ruhima inzigo
Nzi ko ari wowe bazira abakeba
Nkuvuge narakubonye
Umunsi uganuza Mugeyo*
Imyiri* y’i Bugenda-musenyi,
Rugondo rwa Ngoroyumuheto*,
35 Na Rugendamvura
Ugiherezwa Mugeyo.
Ukiri mu rwari,
Wabakuye mu byabo.
Ngaha arabacambirwa*
40 Rucamvura rwa Rwica-mu-nzu na Rwica-mpembyi,
Yabaye Rucanuza-byaro.
Simpora ngo warahongewe,
Reka nivugire bwose
Nta we nzasaba,
45 Nsabwa yimye ino.
Behu Ruhanga ruhima inzigo
Nzi ko ari wowe bazira abakeba
Nkuvuge narakubonye
I Bwitirirwa-magana bwa Mabuga,
Ahabuye amariba i Bungwe,
Amariba ya Mutara
Yayatoye mwo ubusoro.
50 Nsoro akabumbira
Mu Rubumbirirwa-magana.
Ari bwo ategekewe inka n’abagabo,
Mu ngoro
Za Bugobeka-mvura,
55 Ajya kwitegurwa i Bungwe.
Butakiro ko washotse uri Mutara,
Mutaga wakwitiginyuye* azagukira ate ?
Behu Ruhanga ruhima inzigo
Nzi ko ari wowe bazira abakeba
Nkuvuge narakubonye
I Buramvurwa*-mirishyo bwa Mubisha
Aca ubwagiro kwa Rwicarira-ntobyi,
60 Rwasamvura yabwirije Rwasamikore,
Bavuka-mikore yizihiwe mu Rwara-ngabo.
Harya yamarira ba so urubanza
Rubabaza-mbuko rwa Mbuyijoro,
Ibyo yahanuzaga i Ruhima-ndonyi.
65 I Murama ko bibeshye ngo ntihaterwa kabiri,
I Mutabima wa Mutera
Tukahatera akabuye.
Behu Ruhanga ruhima inzigo
Nzi ko ari wowe bazira abakeba
Nkuvuge narakubonye
I Namba-kabiri n’imuhana wa Mucuzi,
Ahaca inkamba.
I Rugangazi
70 I Muganza n’i Mahembe,
Ho yahagize inkoni imwe.
I Mabanda, Mahano yiruhiriza iki ?
Abari basangiye imigambi
Yabatse imigabo. Ruganzambogo
75 Rwa Mugorozi wa Nyirabicuba
Incuti zarariraga zivuye mu gacu.
Mugesera si umwuzuro
Ni ukubona Muganwa ataka ahunga,
Ati: jye ndahorwa.
80 Mwebwe Ruhongo,
Ruhoberwa rwa Muhimuzi wa Mudahakana,
Ubwo yahabukanye i Buhonora-ntango.
Ye Ntore zararaga iyo twitiranwa,
Zagera i Butanguranwa zikotsa i Gatamu.
85 Ye Rubibi rwararaga i Ruyumba,
Ruyoramashyo yanzikiye kuyora amagana.
Ndi umwungeri w’imfizi ya Bicuba,
Ndi umwungeri w’inkuba
Ya Nkomati ya Rukangira,
90 Simubangikanyije Nkangura.
U Burundi burarundutse,
I Gisaka kirarwaye
Simbasengera imimaro.
N’abandi i Busangwa-mbazi
95 Umwuzuro nzasengwa iyo ngoma.
Sem comentários:
Enviar um comentário