domingo, 1 de junho de 2008

028. INKA ZIRAGIWE N'INKUBA

09 MUNYANGANZO

Iki gisigo, kitacyuzuye, kiri mu bwoko bw' "Ibyanzu". Cyahimbwe mu mwaka 1894. Kiriruhutsa ko Igihugu gikize cya cyago cya Muryamo.

Inka ziragiwe n'inkuba,

Ntizikanga ibikuba, Mukura-byago

Wa Byunzwe na Byintsibo,

Waragiraga iza Jembe.

05 Inka za bene Rukiza

Zikizwa imize na Bwagiro,

Akazizindukira.

Hambere yari mu Rukiga,

Rukigaharya rwa Nkoreza ya Rukoma-sinde

10 Twiyicariye i Rwanda gusa-gusa.

Itabaro ribi ry'icyorezo

Ritwibutse twese ry'i Bugamba,

Ngozi arigangahuza ingoma.

Aho nyine ko yari i Buzigi

15 Rusine rwa Masaka ya Busage,

Agisobanura imirishyo.

Nta muze waruta urya w'i Rwanda

Rwenda-nzenga uwabanje muramwibuke,

Uzatsinda ndarahiye.

20 Aho Imana iremeye igihugu umutima

Gihatira aturuka igihugu impera,

Mpabuka ya Ndahise ngo aze

Aratwubuza ishyara Shyunga .

Shyirambere sobanura umutima

25 Utegereze Imana,

Ni yo itunga ukogagira.

Mbese uretse ak'Umwami

Ndahiro bagirango hari umwana yasize,

Abanzi ba Nzobe ya Birenda

30 Abazungura-Rwanda.

Aho arwibukiye ava i Rubiha

Rubanguka aracanira inka,

Zumvise umuriro zabirira ino.

Ko atari adusigiye n'umukobwa,

35 Rukando rwa Nkomera

Ya Nkaka ya Mikore,

Atabaye ngo ntabyaye

Na yo Imana ituma dutindana igihugu,

Gihanga ya Muhanga

40 Iduha Gikwitana-ngoma.

Twari turazwe Umugabekazi

Na we Umugabe akiri mu nda ye.

Umunsi w'i Kirwa, Karwana

Ka Ntambara ya Mitego,

45 Amata ya bene Nsoro akagwira.

Si ibyo abandi batazitirirwa inka vuba

Twebwe ho Vubwe ya Bwagiro,

Arazishaka nka mbere.

Mbabazi , ndaje nkubarire inkuru

50 Nari ndiho na Nkuba,

Umunsi w'i Butara Mutambya

Wa Nyamutega na Mutara-mbuga,

Inkuba yosa ingoma mu cyunzwe.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko Bwimba yihagurukiye

55 Mu rugo rwe i Buganza,

Muganza-byago wa Nyamugandura

Atabaye u Rwanda Rwenga uwo.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

Muzi ko izi nka yazizimirana

Azibuza abayongwe ngo batazinyaga,

60 Runyambo rwa Runyagirwa

Arahitanya i Rwanda uru.

Ya nkuba Rusizi asiga abanzi

Rubiza rwa Rubibi na Rubunga,

Rubungukana-ngoma.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

65 Muzi ko Bizinzo yazimiriye mu Karambo

Umunsi wo mu Rukore,

Rukoma-mushyo rwa Shyerezo

Akama mweru musa,

Rusobanura-nguruka.

Rubanda ntimugire ngo ndabara inkuru mbeshya

70 Muzi ko izi nka yazirira ku nzira

Kizima cya Muzigirwa,

Wazituriraga i Kayenzi.

Iz'i Nkore yaronse yo ingundu

Ndabarasa atunga inka,

75 Mutandi wa Mutega.

Kimanuka na Mibambwe

Mu Kibutura-zuru cya Mazuba,

Irahabasindukiza.

Gihana na Binama mu Burundi

80 Murenzi wa Karinzobe,

Ibagira inkwakuzi ingoma.

Kibogo na Rubona ibabonye

Bagendera Mugeyo .

Ubutari inkoko ntibwakeye se,

85 Ndetse uyu munsi

Karinga bucya irariye,

Mirego na Mirishyo.

Umunsi mubi se ntiwatwiriye

Tukawukizwa n'Iyakare.

90 Ni inganzo ndi mwo

Ya Rukungu na Rukondo

Ngo ndakiranirwa

Bikari bya Byikora

Ukandakarira.

Sem comentários:

Enviar um comentário