03 BAGOROZI
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’« Ibyanzu ». Icyo gihe Gihana yari amaze kuba Umucengeli i Burundi akurikirwa n’Umwami w’i Burundi Mutaga III Sebitungwa, waguye ku musozi wa Nkanda mu Buyenzi. Muri iki gisigo Bagorozi aravuga iby’iyo ntambara y’abacengeli babiri badasanzwe.
: Umwami n’umwana w’Umwami.
Ubuhatsi bugira ubwoko,
Bwoko bw’ingabo
Bukatsa bwa Nkomati ya Rukuge
Ajya kwenza Rukub-amakira.
005 Ruhinda rwakundiye Rwesa rwa Musana,
Ababwiye ati : zana Rwesa-mu-gicu.
Mbonyi y’ibigeze i Magume,
Mugira ibigumiye abandi
Abagabe b’i Nyamikobe ya Mibuga
010 N’iwa Samicyamo i Nyamitsiri.
Ko uhanura iryabaye
Kananirana ka Kanyuza,
Nka wa mugabo Kabengera i Kanyuza.
Ubuhire bugira inzu bumenyereye mwo,
015 Bamenya b’inzira ya Kinyana
Bagenza Gihaya-rwuri.
Baziga batayerukiye i Mbogo,
Baminuka b’i Shyamba
Ku ngoma ya Shyirambere
020 Aya macumu urasanga
Ni yo atuma ayanjye akariha,
Rukambya-manywa rwa Rukanira
Na Nyirarukondo rwa Rukabu
Ndarikwikira ukarisongora.
025 Twugamye abandi banyagirwa, Nyangoma,
Ingongo z’i Burisha-nsiri
Butwunguye inganzo.
Nta nka adahaye itiro
Rwitaba-shako rwa Shimwe ya Gahima
030 Arabahumurije abatashyi.
Bagukesha amagara i Mahambwe n’iwa Ruyaga,
Sumba ya Baramba ngo urabahoreye.
Bagize ubwenge kare Abayogoma
Ruyege rwa Ndagano ya Ruheza-ncuro,
035 Bahongeye Nyamakungu.
Urabagire abatoni
Bakwemereye uko ubasha,
Ku bushubi bwa Mitwaro
Ni abashumba bawe.
040 Na njye ndi Muhatsi, Ruharage
Rwa Mpabuka ya Nyir-urukwiza
Twajyanye mu mihigo.
Rubyutsa twagambiraga
Ko turushanwa izirwana
045 Iy’i Gatsindo, iya Rugwe incira inkamba.
Harya zishyamiranye, ishyirako
Iya Shyira-bare, iya Mushyo,
Umugongo iratambika ita mu rwano.
Zishyira mu mutwe zirubika,
050 Iyacu, iya Karatsa, irayica.
Terura acyura impehe,
Ari rwo rwamu rw’imirama,
Rwa Mirango ya Miragwe
Murabana yishyitse na Mukende.
055 Impundu twasabiranyaga n’ingoma
Impano ishya uruburi
Ku rubu rwa Karyenda.
Rubyutsa, ngo urore
Kugira impaka umugabo
060 I Mugogoma zirahinda ingoma.
Ngo urore Nyabatenda
Aho ibambura Nyamitana,
Nkaberwa igitabo cya Mitanago.
Harya isigaye Nkungu
065 Karamiheto n’impinga ya Ruseke,
Musabwa wa Sango aje kubahungura.
Zihe ibyansi Birorero zigukamirwe,
Nk’ingondo za Gatsembe,
Mu kumusanga Nya-gasani !
Rubyutsa, ngo urore
070 Kugira impaka Rugina,
Ingoma ya Rugema-ncuro
Iri n’imyasiro ya Barayi.
Mukeba wa Muringa,
Muryende w’imuhana wa Samutaga,
075 Isigaye urwangaro.
We ntarakagira ubutati
Rutabarira kunyaga rwa Ntunda ya Cyitatire
Mwarunamye arabayagira.
Harya akirera umucuko w’iwanyu,
080 Bicuba bya Rwica-nzige, Mutwika-rusagara.
Rubyutsa, ngo urore
Kugira impaka
Rubyukana-murishyo rwa Ruyobe,
Ni Shebuja w’Abarungu n’Abahavu.
Impongano ziva i Tambi
085 N’iziva i Mahuru ya Nyir-ubwenge
Ntizigisiba kuza.
Harya yagize imbabazi
Rubabarira-bihe rwa Rwango-ruke,
Ntiyabanje Mwambutsa.
090 Umwambi mwabanzaga mu Gacamba, Baguru,
Wabaye inkozi yaryo
Ntimukiryogoroye ishyano.
Rubyutsa, ngo urore
Ko waguye mwo akabuye akanwa,
Ni isoni z’amarira
095 Ya Mabano ya Mabara,
Mwibeshyaga iriba rya Nyakigezi.
Ni imirima ya Gaca-nzigo
Musuriye guhinga isi ya
Ngahaya kwunama.
100 Harya se abivunnye
Kivuna-ngoma cya Mvunyubu ya Bicuba,
Abiru b’i Ruganda bajya i Ruyinga-juru.
Gisamirwa aje ahorera Umuzigaba,
Iwa bene Semutaga twumva mwataka.
Rubyutsa, ko waguye mwo akabuye akanwa
105 Ni impaka agutsinze mwajyaga
Umugabe wa Mutayameza,
Mwagambiraga mu rwuri
Ngo mushore ntimwakura,
Aracyura ubuhoro imaze kwivuga.
110 Inyambwe e Nyabarega,
Ni ijerwe rya njye ry’ejo ritaragije
Iyo nzoga nabahamagazaga
I Matsiko ya Mabara,
Mbaburira mu keka umuhana.
115 Ubwo mwendereje Gaca-nzigo
Nimuziguruke inyonga,
I Nyamikakwa ndorera
Baba insiga-busa.
Rubyutsa, ko waguye mwo akabuye akanwa
Ni intizo mwinyaze
120 I Nyagisasa cya Bazira-ntege,
Mwatijwe na Nyarugendo
Ubutati buvuye iyo.
Kamagari agiye n’imutaga
Intizo iteka ku manywa
125 Ukamenya ko atari shiti.
I Nyarutanga n’impinga ya Shororo,
Ushyira i Jurwe
Rwinkoni ahakuye Rwamba.
Ahatije inshuti iramuryaruga
130 Nibimukire Mugaga,
Agerereje ijabiro rya Muganza.
Rubyutsa ko waguye mwo akabuye akanwa
Ni inkorogi ziri mu rugo umu,
Rugero rwa Rubazi yirishye mu Butaka.
Izo Umwega yaragizwaga ku Gahunga,
135 Gihinga-mushyo yenderejwe na Cyiba-mparage.
Si izindi ni za nka nkuru,
Rukoza-ngabo rwa Nkuba ya Rumeza,
Izo yari yabanje kugabana
Ni izo Mikore yakobwaga mu Bunyinya
140 Yahawe inka zose ziratabara Ibinda.
Mbese ni abantu bitiranwa na zo
Abahinda ba Kanyuza,
Basanzwe i Mukaza-jembe wa Kirehe,
Aya macumu Samukondo arasana
145 Ruheza-mbogo amwendereje, ntiyabarwa.
N’abo ajya gufata mpiri
Mpingana-mu-muzi ya Mbazi ya Rumeza,
Ndamuzi aho agira ubuntu,
Ndi mu kubona mpongerwa
150 Ngo nzabatonere iwacu i Bwami
Bwa Ntebe ya Kanyonga
Abanzi bajya i Nyakabuye.
Ndi ku Mugabe w’agasigisigi,
Abanzi mbakina ku ijosi
155 Iyo rijya, iyo riva zivuza ingoma,
Z’i Mugogoma wa Nyiramuhanyi
Ntizizava ku murishyo.
U Rwanda ni rwo ruzemera iminsi,
Mirango ya Bwirukiro
160 Muzanganya ubugabo.
Aho wanganye hose umpamagare,
Rukoza-ngabo rwa Nkorera ya Nyir-uruganda,
Nkungerwa ya Nkoni nzakoma urume
Aho werekeje ubwinshi unyakure.
165 Mbaraga ya Mbanje
Nzanye ingabwe e njye,
Nubahiye n’abafite inkwano
Zidashyingiye Nkoreyinka,
Ya Nyonga na Nyiranyangoma.
170 Abahima ni nk’abana,
Ahandi Bakuka ya Rwinkoni
Yahakukana abageni.
Abashyoma si abantu
Ahandi mba nshyingiye Cyikora,
175 Nkamurongoranya ingoma.
Ukareka ibyo gucanira
Amashyo ya Ntaraganda,
Ugashyira ku ibega.
Uzogire urwuya
180 Ubatahiranye mu kuzibaza,
Sem comentários:
Enviar um comentário