domingo, 1 de junho de 2008

037. IMFURA Z'ABAGABO

13°- GAHURIRO

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Ikungu ". GAHURIRO yagituye Umwami mushya Mutara Rudahigwa. Cyishimira ko aje kuziba icyuho ise Musinga yasize mu Rwanda. Cyahimbwe Mutara III Rudahigwa amaze kubatizwa mu idini gatolika, yitwa Karoli.

Imfura z'abagabo n' abana babo

Barengera b'ingoma,

Ba Ngiye-kare ya Karume

Karinga nta bwo izabagaya.

005 Baratabara bikaba ishimwe

Batabaruka tukabikunda,

Uburyo ari inshuti z'abantu

Barakibyara babyirure.

Nta wakwanga inka n'Umwami

010 Ngo avugwe ho imbabazi,

Mbaraga ya Mwikozi

Mukoze ibintu byiza.

Nari ngize ngo agiye ataraze

Mutejeje bashotse wa Misaya,

015 Itabaro ribi ry'icyorezo

Rigize ngo ritwubike twese,

Ugira ingoga urigangahuza ingoma.

Uwo munsi wari utubereye nku wa Bwimba

Yari agiye adasize n'umukobwa.

020 Umunsi ubwo uturariye

Ubutari inkoko ntibwakeye,

Karinga itaraza mu Rwanda.

Ubwo ko yari i Busigi

Rusine rwa Masasa ya Busage,

025 Igisobanura imirishyo.

Nta muze uruta uwo mu Rwanda

Rwenga abawuzi barakubwire,

Uzatsinda ndarahiye.

Na mwe bagabo simbara inkuru mbeshya

030 Muzi ko mwene Ndahiro,

Yari aturutse impera y'igihugu,

Abantu twari tugeze ku muhero

Muhabura wa Busage, Musabwa wa mwikozi,

Aratuzamura tuba bazima.

035 Mushyikirwa watubereye umushyitsi

Nk'uwo munsi tujya mu kayubi,

Twari twabuze iryo tuvuga

Umuvuzi w'ingoma ubwo atuza imbere.

Jye ndasaba inka y' igiti

040 Nyibure mbone intizo,

Ntawe ugaya inshumbushanyo.

Urantungire uwo muhango

Uyimpe Buhabiro ubone byombi,

Ngushime kandi nguture

045 Nkuyobore n'iteme rya so riri kera,

Muranzi simpumanya Abanyagatanga.

Tegera ni jye ntumwa y'Abami

Ngira n'ubutumwa bwa so,

Sinabutindanye ndabutebukije.

050 Imana yantumye ku yindi

Ya Mbangira ya Mbabazi,

Ngo nyibarize inama

Intuma iryo jambo.

Ndara ku nkeke y'uko nacyererewe

055 Mukiza wa Mwikozi,

Sinahambira impamba.

Ngira impamvu y'ikibinteye

Ntekereza ubwoko bwanyu,

Ubwoba buje nshyira ku nzira.

060 Ncumbagira amaguru,

Nca ku rugo rubi

Nubatse rutankijije,

Ngana urwiza rwa Rugumira

Rugororotse irembo,

065 Ingoma zirarwizihiye.

Niruka nza ku butumwa

Bwa Mbangira ya Mbabazi,

Ngo mbaze Biraro

Amajoro abaye ukandangiriza.

070 Mutanguranwa-ruge wa Mugera-mbuga,

Umugabe wa Rwimirishyo

Rubambuzwa-ngoma,

Rwabamburwa n'Imana

Mba ndi mu giti,

075 Ubwuzu bwanyu bukantaha.

Bakwita ikiremwa

Nzi ko uri umuremyi,

Muremera wa Mwikozi

Uremye abantu kabiri.

080 Igituza ni icyakonkeje

N'icyonkeje Yezu Kristu,

N'ubwenge yaguhaye uburusha abantu.

Umugongo ni uwa Muka-Yuhi

N'uwa Bikira-Mariya wo wahekeye imiryango.

085 Umva Ababyeyi bahetse mu y'isugi

Abagabe-kazi b'i Musange,

Aba si abo gusabirwa

Musabwa wa Rusaza.

Hahirwa urubyiruko rw'iyi ngoma

90 Rwabyirukanye n'Imana,

Ruhabwa Amasakramentu.

Hahirwa ababyeyi b'iki gihe,

Batamburiwe n'ibyuma

Bakunguka abantu.

095 Abagore baciriwe iteka

Batekereza kujya mu ijuru

Basabirwa na Mwimanyi,

Ni Umwami utabeshya

Abavugira amasengesho.

100 Ese ko wishe mbere zicyambikana,

Uhoreye uruti ukiri umutavu,

Ubyirukanye ishema

Ryo kwiriza Umuronko nka Musana.

Nyamwesa baragutashya i Bukoro.

105 Ye Bahinganira se i Bukonya

Ba Nyiraruharage na Rwimbabazi,

Ba so bose ngo uragatsinda.

Si ubutoni mfite mu nzu umu

Nziguhakwa ya Gahima,

110 Umwana muzima yaba ingongo.

Irya nkuru yarasohoye

Ku Ntwaro y'inyoni,

Kwa Nyoni ya Busage

Ngo mfite n'icyanzu Murama.

115 Bakubare inkuke Nyiri-Tanda

Ntibakuyobewe abana b'i Kayanga,

Mukena agutwaje ingoma.

Nzaba mpari niwambukira mu Bubabaza-maso,

Mazi arama ari amayaga.

120 Kigali iti: ni jye Kizima cya Nyakiyaga

Narajishuye ajya i Kigoma,

Hari Nyirakigeli na Muka-Gihinira.

Ajya kwenda yo Gasagara

Ngo aze abyare Kavuna.

125 Nzaratsi iti: ni jye Byuzumbu

Byagaba intwari zayogoza Nyakwaya.

Rubengera iti: Rubanguka ndashinga icumu

Mpagurukiye guhiga.

Hari umugore wambuye umugabo

130 Umushi Kabego yari agomeye ku Karwa,

Rubanguka nkwiteze kabiri.

N'integuza yawe yangumiye

Urantume ho nzakubwire,

Ubugabo nagiriye so

135 Ni jye wahoze ngaba,

Ingabo zikazana iminyago.

Nyanza iti: nijye i Nduga iremeye ho

Inyigira ho kuvuga imihigo,

Umunsi Mudahinyuka yima

140 Mbereka ubugabo bwanjye.

Nagaruye inka zirabakwira

Nakamiye Umubyeyi,

Sindakagira icyangwe mu minwe.

N'igihe Mukozi yikoze ajya kurya

145 Arengana ingabo ze,

Agira ngo n'ingoma ye itarengana.

Basigaye basenga

Ngo ntuwe na Nyagasani.

Harabuzwa urukari Mukanganwa yicaye ho,

150 Ngo Umwami wagukamiye mbere

Ntiwamukanga i muhana.

Uranshyire mu mugongo

Warahawe ngira icyicaro.

Tubone guhakwa n'ababyeyi

155 Kubakeza ni ko gutunga,

Umugisha waturamukiye.

Mwima iti : ntimuntoye muri urwo rubanza

Ndi umurwa mukuru wa Mukanza,

Jembe na Muyaga-mbuzi

160 Ni jye ubungura ayo magambo.

Muzi ko ndi umutoni w'Abami

Inzoka imira abagome nyirambirije ho.

Mwurire iti : ntimburanye urubu

Rwo kuba ingoro y'Umugabe,

N'ingoma ziranyizihiye

170 Nazinyaze kwa Mutaga,

Iravuga ya nkuba yo mu misozi Gisanze

Iti : muzi ko nsanganywe umumaro,

Hari umugabe w'ahandi nambuye umugisha

N'umurundi nambuye umugeni.

175 Mugera-nshotsi wa Shorera

Ngo ngire inama yo gutsinda,

Banyitirira umurangiza-mirimo.

Nyamirunde iti : ni jye Nyamurind-aho-batinya,

Wa Mureranzego, wa Muringaniz

180 Nakoze ibikwiye, naturiye izikuka,

Narasaniye Kigeli mwereka ubugabo.

Mudahinyuka yumva imirwa yabo

Ko ihize ukuri,

Abwira imirishyo ye

185 Ngo n'Abiru bumvire ho,

Ngo Mwumva iyo misozi,

Yagize ubukana n'ubukarame bwo kuyubaka.

Iyi mirwa nzayikwira.

Iyi misozi nkunda ikankundira

190 Sinatakaje ijosi mu nzira.

Muricara ku nteko,

Ngira intebe izicara hejuru .

Gihinira yahakanye ko atagihabwa umukura,

Bagira umugeni wo kwa Makara

195 Uwakoze ubuki ingoma zikima undi.

Ni ukubashimira Nyiratunga

Nta we uzimusengana na Nyiramavugo,

Ni umuvunyi w'inka za Mibambwe.

Uretse ak'ingoma

200 N'uwagabanye inka akura ubwatsi,

Ngombye ingororano.

Na njye nari ntaramye i Kambere

Numvise iyo nkuru,

Niruka nza kuyibarira Nkubira.

205 Uri umutoni wa bose mu Bami,

Nta we urakurusha ubugabo

Wakagororewe izi ngoma.

Tuzasenga Kibogo mwana wa Kimanuka,

Jye ho ndabizi ugira abamenyi mu ijuru.

210 Iyi Batisimu wahawe

Yaguhaye ubugingo bushyira kera,

Ngo uzarambe mu nka iminsi

Uzabane na twe nta we uzaguharuruka.

LES EMULES DES HOMMES DE VALEUR

-----------------------------------------------------------

Les emules des hommes de valeur

sont leurs propres enfants

O défenseurs du Tambour,

Descendance de Mutabazi, fils de Nsoro.

Le Karinga ne sera jamais mécontent d'eux.

005 Leur départ pour la guerre est une réjouissance,

Et leur retour triomphal est notre satisfaction.

Oh ! qu'ils sont chéris des hommes,

puissent-ils se perpétuer.

Personne ne serait l'héritier d'un roi

010 Et se comporterait en craintif,

O Mbaraga, fils de Mutabazi.

Vos gestes à tous sont admirés.

Moi, j'avais cru qu'il partait sans désigner

un successeur,

Yuhi, le fils de Matama.

015 La bataille luguble et catastrophique

Nous ayant tous foudroyés,

Tu te hâtas d'en annuler les effets par des tambours.

Ce jour allait nous être semblable à celui de Bwimba :

Il s'en allait sans nous laisser même une fille,

020 Même ce jour luguble qui, à nous, s'imposa alors,

Cette nuit sans chant de coq ne passa-t-elle pas,

Avant l'avènement du Karinga dans le Rwanda ?

Il était encore alors au Busigi,

Ce Tambour d'écarlate, héritage de Cyilima,

025 Attendant le moment de mettre

ses baguettes en action,

Etre privé de roi serait la pire calamité au Rwanda ;

O le Connaisseur, qui t'en indiquerait

de comparable,

Les victoires,- je le jure,- s'attacheront à tes pas.

O hommes, je ne raconte pas des histoires inventées ;

030 Vous savez comment le fils de Ndahiro

Vint des confins du pays,

Au moment où nous, ses sujets, étions à l'extrémité.

Ce Muhabutra, fils de Cyilima,

le Généreux, postérité de Mutabazi,

Nous remonta et nous rendit la vie.

035 Ce Refuge qui, chez nous,

s'est présenté comme un hôte,

En un jour pareil à celui qui nous vit atterrés.

Nous n'avions plus la force de proférer une parole,

Lorsque le Maître des Tambours,

devant nous se présenta.

Moi je demande une vache

qui consacre mon service,

040 Ou, à son défaut,

une laitière à traire temporairement.

On est toujours heureux d'en recevoir une,

compensant les pertes.

Prends soin de moi pour le métier de compositeur,

Donne-moi une vache, ô Refuge,

et tu auras deux choses :

Je te remercierai et t'offrirai mes présents.

045 Je te signalerai aussi un gué patriarcal de tes aïeux ;

Vous savez que je n'oserais tromper

les Souverains de Gasabo.

Prête l'oreille, je suis un envoyé des rois ;

J'ai un message spécial de ton père.

Je ne l'ai pas trop retardé en route,

je l'apporte d'urgence.

050 Un Dieu m'a confié un message pour un Autre,

Lequel est descendant de Ndabarasa et de Gisanura ,

Pour prendre conseil en son nom ;

Il m'a confié uniquement cette parole.

Je passais la nuit inquiet, croyant avoir trop tardé !

055 O sauveur, fils de Mutabazi

Je ne pris même pas de provision !

Une raison sérieuse me le suggérait ainsi :

Je pensais à votre race,

Et ma crainte respectueuse me fit dévorer le chemin.

060 Etant impotant des jambes,

Je me gardai bien d'entrer dans la demeure

Qui ne me paie pas la peine de l'avoir construire !

Je me dirigeai vers la résidence du Très-grand

Celle dont l'entrée est sans défaut :

065 A laquelle les Tambours conviennent

merveilleusement !

Je courus communiquer le message

De l'Archer, fils du Miséricordieux,

Afin que tu me répondes, ô Pasteur-attitré

Dussé-je t'écouter des nuits entières,

je serais patient !

Puisque dans ton cœur, il a passé des nuits,

070 Ce Sagittaire tout de vivacité, fils de Cyilima,

Ce Souverain fils du Tambourinneur,

Lui qu'au réveillait au son des Tambours,

Et qui, par d'heureux présages, terminait son repos !

Lorsque je me plonge dans mes réflexions,

075 Mon cœur est réchauffé par ton amabilité !

On t'appelle une créature.

Tandis que je reconnais en toi un créature !

O l'Invincible, fils de Mutabazi,

Tu as créé les hommes d une façon variée !

080 Heureux est le sein qui t'a allaité,

Ainsi que celui qui a allaité Jésus-Christ ;

Aussi t'a-il donné une intelligence au-dessus

des humais !

Heureux fut le berceau de l'épouse de Yuhi,

Ainsi que celui de la Sainte Vierge,

085 Eux qui ont éduqué pour les nations !

En voilà deux Mères à la maternité inviolée

Deux Reines résident en lieux Refuges ;

Elles n'ont besoin d'aucune intercession !

O toi le Bienfaiteur, fils de Cyilima

090 Elles ont les bénédictions à satiété !

Heureuse la jeunesse de ce règne,

Qui a grandi avec Dieu, recevant les Sacrements !

Heureuses les mères de cette époque,

Dont les enfants ont été préservés

des armes meurtrières,

De sorte que par elles les hommes ont été multipliés.

095 Les femmes ont acquis leurs pleins droits,

Elles se préparent à entrer dans le paradis.

Le Souverain adresse à Dieu des prières

à leurs intentions.

C'est un Roi qui ne les trompe pas

Pour elles, il adresse à Dieu des supplications !

100 Eh quoi ! dès le début du combat

tu terrasses l'ennemi !

Encore taurillon, ta corne est vigoureuse ?

Tu grandis avec une imposante majesté,

Capable, comme le Réparateur de bailleur

à longueur de la journée,

O le Foudroyant, du Bumbogo

on t'envoie les salutations !

105 O le défenseur de ton père au Bukonya !

Fils de Nyakiyaga et de la Miséricordieuse,

Tous les aïeux te souhaitent d'être victorieux.

La faveur qui m'est témoignée

ici me rendrait-elle flatteur ?

O le fidèle Serviteur, rejeton de Gahima,

110 Un fils bien né devrait irréprochable comme tu l'es !

Cette nouvelle-là a été transmise à Mwulire

Chez l'Ailé, ce rejeton de Cyilima,

On m'assure que j'aurai audience au Murama.

Ils te connaissent bien les gens originaires

de Kayanga,

115 On raconte de toi tant de geste, ô Maître de Tanda

Les enfants de Gasabo, ô Mutara,

Tandis que Monsieur le Gouverneur t'aidera

à porter la royauté.

Je serais présent lors de ton

" passage par le gué du Ruyenzi ",

O ondée vivifiante et réconfortante.

120 Kigali de déclarer : C'est moi le Kizima

de Nyakiyaga,

J'ai ouvert le chemin à Cyilima

lorsqu'il se rendant au Bugesera.

Il s'y trouvait alors Nyirakigeli et Muka-Gihinira,

Il s'y rendit pour que nous fut gagnée Nyanguge,

Laquelle devait enfanter Mukobanya.

125 Et Nzaratsi de répliquer : C'est moi le Trépignant,

Qui ai présidé au départ des héros qui attaquèrent

les Mironko,

Pour en ramener le Sera en butin.

Et Rubegera d'interpeller : O Rubanguka,

Je fixe ma lance en terre, brûlant de narrer

mes hauts faits.

Il y eut une femme que je privai de son mari

130 Le Mushi Kabego qui s'était retranché dans son îlot.

O Rubanguka, deux fois j'ai attendu ton arrivée

Pourquoi ton messager ne m'en avertit-il pas encore.

Annonce-toi, qu'il me soit donné de te narrer

Les prouesses que, au service de ton père,

j'ai déployées.

135 C'est moi qui présidais jadis aux expéditions,

Faisant qu'elles rentrassent avec un riche butin.

Et Nyanza de répliquer : C'est moi que le Nduga

Met en avant pour déclamer ses hauts faits.

Le jour de l'intronisation de Rudahigwa

140 A démontré mes performances.

J'ai sauvé les vaches dont chacun

de vous a reçu sa part.

J'ai donné du lait à la Mère du roi,

Jamais l'indolence n'affaiblit mes bras.

Lorsque le roi prit le chemin de l'exil,

145 Voulant que ses sujets ne soient abandonnés

Ni son Tambour ne souffrît quelque humiliation.

Je suis resté l'objet d'hommages,

Du fait que Nyagasani demeurait chez moi.

Le Rukari où demeure le Redoutable y plaça son mot

150 En reconnaissance de sa fidélité ;

il épargna le roi de l'exil.

Le roi ne peut plus dès lors lui préférer

un autre foyer.

Sois pour moi une mère :

Tu as été choisi et moi j'ai reçu un siège ;

De la sorte nos patriarches nous régiront.

155 C'est cela posséder les bénédictions à nous révolues.

N'amoindrissez pas mon droit, s'écrie Mwima ;

Je suis la capitale patriarcale de l'Intrépide,

Aux sagaies aiguisées, le Hardi sans reproche !

C'est à moi qu'il revient d'étayer vos dires :

160 Vous savez que je suis la favorite des rois ;

Même le jour où je vengeais ton père

Le Trône était installé dans ma maison.

Il va parler Nyamagana, aux vieux arbres vénérés :

165 " Je suis, dit-il, la capitale du roi colossal :

Le dragon qui engloutit les insoumis est sous mes pieds ! "

Et Mwurire d'ajouter : " Ne me disputez pas mon droit,

D'être l'habitation du Souverain .

Du reste les Tambours admirablement.

170 Je les ai enlevées du palais de Mutaga,

Je n'ai pas laissé sa tête en chemin : je l'ai apportée .

Elle parle cette foudre des capitales Gisanze

" Vous savez, dit-elle, que j'ai toujours un prestige

à sauvegarder.

Il y eut un roi étranger que j'ai privé de succès,

175 Et le Murundi auquel j'ai enlevé une fiancée.

O roi des bovins, pasteur en chef,

A la vue de mes prédispositions aux triomphes,

On me nomma l'Ouvrière aux entreprises achevées.

Et Nyamirundi : " C'est moi, dit-il,

le héros des cas redoutés,

180 Habitation du roi svelte, qui passait par-dessus

les obstacles.

J'ai accompli des faits merveilleux,

présidant aux flottilles victorieuses.

J'ai bataillé pour Kigeli et lui ai montré

mes performances."

L'Irréprochable comprit que les capitales

de ses ancêtres

Venaient de rivaliser en affirmant la vérité ;

185 Il s'adressa à ses Tambourineurs,

Afin que les Abiru l'entendissent aussi :

" Avez-vous entendu ces capitales

Qui avaient la taille et la solidité, invitant à les habiter ?

Ces résidences-là, je les parcourai toutes.

190 J'aime ces capitales qui soupirent après mon arrivée :

Attisez le foyer des Armées,

Car j'ai un Trône qui sera établi sur leurs sommets.

Gihinira s'est acquis la place suprême

qu'il ne quittera plus :

Les siens donnent désormais une épouse

descendant de Makara ;

195 Lorsque l'une a trépassé, une autre est investie de la royauté.

J'exalte ainsi Nyiratunga devant vous

par reconnaissance :

Aucune autre ne peut être candidate à côté d'elle

et de Nyiramavugo

Qui également, de Mibambwe, protège les bovidés.

Que dire de celui qui reçoit la dignité royale,

200 Puisque même celui qui reçoit une vache doit remercier ?

Je réclame moi, un bovin,

comme prix des service signalé.

Je me trouvais en veillée dans la case principale,

Lorsque j'entendis cette nouvelle ;

Je courus en informer le roi,

205 Tu es le favorisé de tous parmi les rois,

Aucun ne dépassa ta bravoure

Pas étonnant que ce Tambour te soit donné

par reconnaissance.

Pour toi, nous prierons le héros Kibogo parti

au ciel ô fils de Kimanuka.

Je sais, moi, que tu as des connaissances au ciel.

210 Ce Baptême que tu as reçu

T'a donné une vie de longue durée,

Afin que tu restes longtemps parmi nos bovins.

Demeure avec nous, personne n'aura jamais assez de toi.

Sem comentários:

Enviar um comentário