13°- GAHURIRO
Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Ikungu ". GAHURIRO yagituye Umwami mushya Mutara Rudahigwa. Cyishimira ko aje kuziba icyuho ise Musinga yasize mu Rwanda. Cyahimbwe Mutara III Rudahigwa amaze kubatizwa mu idini gatolika, yitwa Karoli.
Imfura z'abagabo n' abana babo
Barengera b'ingoma,
Ba Ngiye-kare ya Karume
Karinga nta bwo izabagaya.
005 Baratabara bikaba ishimwe
Batabaruka tukabikunda,
Uburyo ari inshuti z'abantu
Barakibyara babyirure.
Nta wakwanga inka n'Umwami
010 Ngo avugwe ho imbabazi,
Mbaraga ya Mwikozi
Mukoze ibintu byiza.
Nari ngize ngo agiye ataraze
Mutejeje bashotse wa Misaya,
015 Itabaro ribi ry'icyorezo
Rigize ngo ritwubike twese,
Ugira ingoga urigangahuza ingoma.
Uwo munsi wari utubereye nku wa Bwimba
Yari agiye adasize n'umukobwa.
020 Umunsi ubwo uturariye
Ubutari inkoko ntibwakeye,
Karinga itaraza mu Rwanda.
Ubwo ko yari i Busigi
Rusine rwa Masasa ya Busage,
025 Igisobanura imirishyo.
Nta muze uruta uwo mu Rwanda
Rwenga abawuzi barakubwire,
Uzatsinda ndarahiye.
Na mwe bagabo simbara inkuru mbeshya
030 Muzi ko mwene Ndahiro,
Yari aturutse impera y'igihugu,
Abantu twari tugeze ku muhero
Muhabura wa Busage, Musabwa wa mwikozi,
Aratuzamura tuba bazima.
035 Mushyikirwa watubereye umushyitsi
Nk'uwo munsi tujya mu kayubi,
Twari twabuze iryo tuvuga
Umuvuzi w'ingoma ubwo atuza imbere.
Jye ndasaba inka y' igiti
040 Nyibure mbone intizo,
Ntawe ugaya inshumbushanyo.
Urantungire uwo muhango
Uyimpe Buhabiro ubone byombi,
Ngushime kandi nguture
045 Nkuyobore n'iteme rya so riri kera,
Muranzi simpumanya Abanyagatanga.
Tegera ni jye ntumwa y'Abami
Ngira n'ubutumwa bwa so,
Sinabutindanye ndabutebukije.
050 Imana yantumye ku yindi
Ya Mbangira ya Mbabazi,
Ngo nyibarize inama
Intuma iryo jambo.
Ndara ku nkeke y'uko nacyererewe
055 Mukiza wa Mwikozi,
Sinahambira impamba.
Ngira impamvu y'ikibinteye
Ntekereza ubwoko bwanyu,
Ubwoba buje nshyira ku nzira.
060 Ncumbagira amaguru,
Nca ku rugo rubi
Nubatse rutankijije,
Ngana urwiza rwa Rugumira
Rugororotse irembo,
065 Ingoma zirarwizihiye.
Niruka nza ku butumwa
Bwa Mbangira ya Mbabazi,
Ngo mbaze Biraro
Amajoro abaye ukandangiriza.
070 Mutanguranwa-ruge wa Mugera-mbuga,
Umugabe wa Rwimirishyo
Rubambuzwa-ngoma,
Rwabamburwa n'Imana
Mba ndi mu giti,
075 Ubwuzu bwanyu bukantaha.
Bakwita ikiremwa
Nzi ko uri umuremyi,
Muremera wa Mwikozi
Uremye abantu kabiri.
080 Igituza ni icyakonkeje
N'icyonkeje Yezu Kristu,
N'ubwenge yaguhaye uburusha abantu.
Umugongo ni uwa Muka-Yuhi
N'uwa Bikira-Mariya wo wahekeye imiryango.
085 Umva Ababyeyi bahetse mu y'isugi
Abagabe-kazi b'i Musange,
Aba si abo gusabirwa
Musabwa wa Rusaza.
Hahirwa urubyiruko rw'iyi ngoma
90 Rwabyirukanye n'Imana,
Ruhabwa Amasakramentu.
Hahirwa ababyeyi b'iki gihe,
Batamburiwe n'ibyuma
Bakunguka abantu.
095 Abagore baciriwe iteka
Batekereza kujya mu ijuru
Basabirwa na Mwimanyi,
Ni Umwami utabeshya
Abavugira amasengesho.
100 Ese ko wishe mbere zicyambikana,
Uhoreye uruti ukiri umutavu,
Ubyirukanye ishema
Ryo kwiriza Umuronko nka Musana.
Nyamwesa baragutashya i Bukoro.
105 Ye Bahinganira se i Bukonya
Ba Nyiraruharage na Rwimbabazi,
Ba so bose ngo uragatsinda.
Si ubutoni mfite mu nzu umu
Nziguhakwa ya Gahima,
110 Umwana muzima yaba ingongo.
Irya nkuru yarasohoye
Ku Ntwaro y'inyoni,
Kwa Nyoni ya Busage
Ngo mfite n'icyanzu Murama.
115 Bakubare inkuke Nyiri-Tanda
Ntibakuyobewe abana b'i Kayanga,
Mukena agutwaje ingoma.
Nzaba mpari niwambukira mu Bubabaza-maso,
Mazi arama ari amayaga.
120 Kigali iti: ni jye Kizima cya Nyakiyaga
Narajishuye ajya i Kigoma,
Hari Nyirakigeli na Muka-Gihinira.
Ajya kwenda yo Gasagara
Ngo aze abyare Kavuna.
125 Nzaratsi iti: ni jye Byuzumbu
Byagaba intwari zayogoza Nyakwaya.
Rubengera iti: Rubanguka ndashinga icumu
Mpagurukiye guhiga.
Hari umugore wambuye umugabo
130 Umushi Kabego yari agomeye ku Karwa,
Rubanguka nkwiteze kabiri.
N'integuza yawe yangumiye
Urantume ho nzakubwire,
Ubugabo nagiriye so
135 Ni jye wahoze ngaba,
Ingabo zikazana iminyago.
Nyanza iti: nijye i Nduga iremeye ho
Inyigira ho kuvuga imihigo,
Umunsi Mudahinyuka yima
140 Mbereka ubugabo bwanjye.
Nagaruye inka zirabakwira
Nakamiye Umubyeyi,
Sindakagira icyangwe mu minwe.
N'igihe Mukozi yikoze ajya kurya
145 Arengana ingabo ze,
Agira ngo n'ingoma ye itarengana.
Basigaye basenga
Ngo ntuwe na Nyagasani.
Harabuzwa urukari Mukanganwa yicaye ho,
150 Ngo Umwami wagukamiye mbere
Ntiwamukanga i muhana.
Uranshyire mu mugongo
Warahawe ngira icyicaro.
Tubone guhakwa n'ababyeyi
155 Kubakeza ni ko gutunga,
Umugisha waturamukiye.
Mwima iti : ntimuntoye muri urwo rubanza
Ndi umurwa mukuru wa Mukanza,
Jembe na Muyaga-mbuzi
160 Ni jye ubungura ayo magambo.
Muzi ko ndi umutoni w'Abami
Inzoka imira abagome nyirambirije ho.
Mwurire iti : ntimburanye urubu
Rwo kuba ingoro y'Umugabe,
N'ingoma ziranyizihiye
170 Nazinyaze kwa Mutaga,
Iravuga ya nkuba yo mu misozi Gisanze
Iti : muzi ko nsanganywe umumaro,
Hari umugabe w'ahandi nambuye umugisha
N'umurundi nambuye umugeni.
175 Mugera-nshotsi wa Shorera
Ngo ngire inama yo gutsinda,
Banyitirira umurangiza-mirimo.
Nyamirunde iti : ni jye Nyamurind-aho-batinya,
Wa Mureranzego, wa Muringaniz
180 Nakoze ibikwiye, naturiye izikuka,
Narasaniye Kigeli mwereka ubugabo.
Mudahinyuka yumva imirwa yabo
Ko ihize ukuri,
Abwira imirishyo ye
185 Ngo n'Abiru bumvire ho,
Ngo Mwumva iyo misozi,
Yagize ubukana n'ubukarame bwo kuyubaka.
Iyi mirwa nzayikwira.
Iyi misozi nkunda ikankundira
190 Sinatakaje ijosi mu nzira.
Muricara ku nteko,
Ngira intebe izicara hejuru .
Gihinira yahakanye ko atagihabwa umukura,
Bagira umugeni wo kwa Makara
195 Uwakoze ubuki ingoma zikima undi.
Ni ukubashimira Nyiratunga
Nta we uzimusengana na Nyiramavugo,
Ni umuvunyi w'inka za Mibambwe.
Uretse ak'ingoma
200 N'uwagabanye inka akura ubwatsi,
Ngombye ingororano.
Na njye nari ntaramye i Kambere
Numvise iyo nkuru,
Niruka nza kuyibarira Nkubira.
205 Uri umutoni wa bose mu Bami,
Nta we urakurusha ubugabo
Wakagororewe izi ngoma.
Tuzasenga Kibogo mwana wa Kimanuka,
Jye ho ndabizi ugira abamenyi mu ijuru.
210 Iyi Batisimu wahawe
Yaguhaye ubugingo bushyira kera,
Ngo uzarambe mu nka iminsi
Uzabane na twe nta we uzaguharuruka.
LES EMULES DES HOMMES DE VALEUR
-----------------------------------------------------------
Les emules des hommes de valeur
sont leurs propres enfants
O défenseurs du Tambour,
Descendance de Mutabazi, fils de Nsoro.
Le Karinga ne sera jamais mécontent d'eux.
005 Leur départ pour la guerre est une réjouissance,
Et leur retour triomphal est notre satisfaction.
Oh ! qu'ils sont chéris des hommes,
puissent-ils se perpétuer.
Personne ne serait l'héritier d'un roi
010 Et se comporterait en craintif,
O Mbaraga, fils de Mutabazi.
Vos gestes à tous sont admirés.
Moi, j'avais cru qu'il partait sans désigner
un successeur,
Yuhi, le fils de Matama.
015 La bataille luguble et catastrophique
Nous ayant tous foudroyés,
Tu te hâtas d'en annuler les effets par des tambours.
Ce jour allait nous être semblable à celui de Bwimba :
Il s'en allait sans nous laisser même une fille,
020 Même ce jour luguble qui, à nous, s'imposa alors,
Cette nuit sans chant de coq ne passa-t-elle pas,
Avant l'avènement du Karinga dans le Rwanda ?
Il était encore alors au Busigi,
Ce Tambour d'écarlate, héritage de Cyilima,
025 Attendant le moment de mettre
ses baguettes en action,
Etre privé de roi serait la pire calamité au Rwanda ;
O le Connaisseur, qui t'en indiquerait
de comparable,
Les victoires,- je le jure,- s'attacheront à tes pas.
O hommes, je ne raconte pas des histoires inventées ;
030 Vous savez comment le fils de Ndahiro
Vint des confins du pays,
Au moment où nous, ses sujets, étions à l'extrémité.
Ce Muhabutra, fils de Cyilima,
le Généreux, postérité de Mutabazi,
Nous remonta et nous rendit la vie.
035 Ce Refuge qui, chez nous,
s'est présenté comme un hôte,
En un jour pareil à celui qui nous vit atterrés.
Nous n'avions plus la force de proférer une parole,
Lorsque le Maître des Tambours,
devant nous se présenta.
Moi je demande une vache
qui consacre mon service,
040 Ou, à son défaut,
une laitière à traire temporairement.
On est toujours heureux d'en recevoir une,
compensant les pertes.
Prends soin de moi pour le métier de compositeur,
Donne-moi une vache, ô Refuge,
et tu auras deux choses :
Je te remercierai et t'offrirai mes présents.
045 Je te signalerai aussi un gué patriarcal de tes aïeux ;
Vous savez que je n'oserais tromper
les Souverains de Gasabo.
Prête l'oreille, je suis un envoyé des rois ;
J'ai un message spécial de ton père.
Je ne l'ai pas trop retardé en route,
je l'apporte d'urgence.
050 Un Dieu m'a confié un message pour un Autre,
Lequel est descendant de Ndabarasa et de Gisanura ,
Pour prendre conseil en son nom ;
Il m'a confié uniquement cette parole.
Je passais la nuit inquiet, croyant avoir trop tardé !
055 O sauveur, fils de Mutabazi
Je ne pris même pas de provision !
Une raison sérieuse me le suggérait ainsi :
Je pensais à votre race,
Et ma crainte respectueuse me fit dévorer le chemin.
060 Etant impotant des jambes,
Je me gardai bien d'entrer dans la demeure
Qui ne me paie pas la peine de l'avoir construire !
Je me dirigeai vers la résidence du Très-grand
Celle dont l'entrée est sans défaut :
065 A laquelle les Tambours conviennent
merveilleusement !
Je courus communiquer le message
De l'Archer, fils du Miséricordieux,
Afin que tu me répondes, ô Pasteur-attitré
Dussé-je t'écouter des nuits entières,
je serais patient !
Puisque dans ton cœur, il a passé des nuits,
070 Ce Sagittaire tout de vivacité, fils de Cyilima,
Ce Souverain fils du Tambourinneur,
Lui qu'au réveillait au son des Tambours,
Et qui, par d'heureux présages, terminait son repos !
Lorsque je me plonge dans mes réflexions,
075 Mon cœur est réchauffé par ton amabilité !
On t'appelle une créature.
Tandis que je reconnais en toi un créature !
O l'Invincible, fils de Mutabazi,
Tu as créé les hommes d une façon variée !
080 Heureux est le sein qui t'a allaité,
Ainsi que celui qui a allaité Jésus-Christ ;
Aussi t'a-il donné une intelligence au-dessus
des humais !
Heureux fut le berceau de l'épouse de Yuhi,
Ainsi que celui de la Sainte Vierge,
085 Eux qui ont éduqué pour les nations !
En voilà deux Mères à la maternité inviolée
Deux Reines résident en lieux Refuges ;
Elles n'ont besoin d'aucune intercession !
O toi le Bienfaiteur, fils de Cyilima
090 Elles ont les bénédictions à satiété !
Heureuse la jeunesse de ce règne,
Qui a grandi avec Dieu, recevant les Sacrements !
Heureuses les mères de cette époque,
Dont les enfants ont été préservés
des armes meurtrières,
De sorte que par elles les hommes ont été multipliés.
095 Les femmes ont acquis leurs pleins droits,
Elles se préparent à entrer dans le paradis.
Le Souverain adresse à Dieu des prières
à leurs intentions.
C'est un Roi qui ne les trompe pas
Pour elles, il adresse à Dieu des supplications !
100 Eh quoi ! dès le début du combat
tu terrasses l'ennemi !
Encore taurillon, ta corne est vigoureuse ?
Tu grandis avec une imposante majesté,
Capable, comme le Réparateur de bailleur
à longueur de la journée,
O le Foudroyant, du Bumbogo
on t'envoie les salutations !
105 O le défenseur de ton père au Bukonya !
Fils de Nyakiyaga et de la Miséricordieuse,
Tous les aïeux te souhaitent d'être victorieux.
La faveur qui m'est témoignée
ici me rendrait-elle flatteur ?
O le fidèle Serviteur, rejeton de Gahima,
110 Un fils bien né devrait irréprochable comme tu l'es !
Cette nouvelle-là a été transmise à Mwulire
Chez l'Ailé, ce rejeton de Cyilima,
On m'assure que j'aurai audience au Murama.
Ils te connaissent bien les gens originaires
de Kayanga,
115 On raconte de toi tant de geste, ô Maître de Tanda
Les enfants de Gasabo, ô Mutara,
Tandis que Monsieur le Gouverneur t'aidera
à porter la royauté.
Je serais présent lors de ton
" passage par le gué du Ruyenzi ",
O ondée vivifiante et réconfortante.
120 Kigali de déclarer : C'est moi le Kizima
de Nyakiyaga,
J'ai ouvert le chemin à Cyilima
lorsqu'il se rendant au Bugesera.
Il s'y trouvait alors Nyirakigeli et Muka-Gihinira,
Il s'y rendit pour que nous fut gagnée Nyanguge,
Laquelle devait enfanter Mukobanya.
125 Et Nzaratsi de répliquer : C'est moi le Trépignant,
Qui ai présidé au départ des héros qui attaquèrent
les Mironko,
Pour en ramener le Sera en butin.
Et Rubegera d'interpeller : O Rubanguka,
Je fixe ma lance en terre, brûlant de narrer
mes hauts faits.
Il y eut une femme que je privai de son mari
130 Le Mushi Kabego qui s'était retranché dans son îlot.
O Rubanguka, deux fois j'ai attendu ton arrivée
Pourquoi ton messager ne m'en avertit-il pas encore.
Annonce-toi, qu'il me soit donné de te narrer
Les prouesses que, au service de ton père,
j'ai déployées.
135 C'est moi qui présidais jadis aux expéditions,
Faisant qu'elles rentrassent avec un riche butin.
Et Nyanza de répliquer : C'est moi que le Nduga
Met en avant pour déclamer ses hauts faits.
Le jour de l'intronisation de Rudahigwa
140 A démontré mes performances.
J'ai sauvé les vaches dont chacun
de vous a reçu sa part.
J'ai donné du lait à la Mère du roi,
Jamais l'indolence n'affaiblit mes bras.
Lorsque le roi prit le chemin de l'exil,
145 Voulant que ses sujets ne soient abandonnés
Ni son Tambour ne souffrît quelque humiliation.
Je suis resté l'objet d'hommages,
Du fait que Nyagasani demeurait chez moi.
Le Rukari où demeure le Redoutable y plaça son mot
150 En reconnaissance de sa fidélité ;
il épargna le roi de l'exil.
Le roi ne peut plus dès lors lui préférer
un autre foyer.
Sois pour moi une mère :
Tu as été choisi et moi j'ai reçu un siège ;
De la sorte nos patriarches nous régiront.
155 C'est cela posséder les bénédictions à nous révolues.
N'amoindrissez pas mon droit, s'écrie Mwima ;
Je suis la capitale patriarcale de l'Intrépide,
Aux sagaies aiguisées, le Hardi sans reproche !
C'est à moi qu'il revient d'étayer vos dires :
160 Vous savez que je suis la favorite des rois ;
Même le jour où je vengeais ton père
Le Trône était installé dans ma maison.
Il va parler Nyamagana, aux vieux arbres vénérés :
165 " Je suis, dit-il, la capitale du roi colossal :
Le dragon qui engloutit les insoumis est sous mes pieds ! "
Et Mwurire d'ajouter : " Ne me disputez pas mon droit,
D'être l'habitation du Souverain .
Du reste les Tambours admirablement.
170 Je les ai enlevées du palais de Mutaga,
Je n'ai pas laissé sa tête en chemin : je l'ai apportée .
Elle parle cette foudre des capitales Gisanze
" Vous savez, dit-elle, que j'ai toujours un prestige
à sauvegarder.
Il y eut un roi étranger que j'ai privé de succès,
175 Et le Murundi auquel j'ai enlevé une fiancée.
O roi des bovins, pasteur en chef,
A la vue de mes prédispositions aux triomphes,
On me nomma l'Ouvrière aux entreprises achevées.
Et Nyamirundi : " C'est moi, dit-il,
le héros des cas redoutés,
180 Habitation du roi svelte, qui passait par-dessus
les obstacles.
J'ai accompli des faits merveilleux,
présidant aux flottilles victorieuses.
J'ai bataillé pour Kigeli et lui ai montré
mes performances."
L'Irréprochable comprit que les capitales
de ses ancêtres
Venaient de rivaliser en affirmant la vérité ;
185 Il s'adressa à ses Tambourineurs,
Afin que les Abiru l'entendissent aussi :
" Avez-vous entendu ces capitales
Qui avaient la taille et la solidité, invitant à les habiter ?
Ces résidences-là, je les parcourai toutes.
190 J'aime ces capitales qui soupirent après mon arrivée :
Attisez le foyer des Armées,
Car j'ai un Trône qui sera établi sur leurs sommets.
Gihinira s'est acquis la place suprême
qu'il ne quittera plus :
Les siens donnent désormais une épouse
descendant de Makara ;
195 Lorsque l'une a trépassé, une autre est investie de la royauté.
J'exalte ainsi Nyiratunga devant vous
par reconnaissance :
Aucune autre ne peut être candidate à côté d'elle
et de Nyiramavugo
Qui également, de Mibambwe, protège les bovidés.
Que dire de celui qui reçoit la dignité royale,
200 Puisque même celui qui reçoit une vache doit remercier ?
Je réclame moi, un bovin,
comme prix des service signalé.
Je me trouvais en veillée dans la case principale,
Lorsque j'entendis cette nouvelle ;
Je courus en informer le roi,
205 Tu es le favorisé de tous parmi les rois,
Aucun ne dépassa ta bravoure
Pas étonnant que ce Tambour te soit donné
par reconnaissance.
Pour toi, nous prierons le héros Kibogo parti
au ciel ô fils de Kimanuka.
Je sais, moi, que tu as des connaissances au ciel.
210 Ce Baptême que tu as reçu
T'a donné une vie de longue durée,
Afin que tu restes longtemps parmi nos bovins.
Demeure avec nous, personne n'aura jamais assez de toi.
Sem comentários:
Enviar um comentário