03 BAGOROZI
Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Ikobyo”. BAGOROZI yagihimbye asubiza icya Muhabura mu mpaka zo kumenya ikiruta ikindi hagati y’Ingabo zirwana n’Abacengeli bamena amaraso ya bo bapfira igihugu. Byombi birakenewe; ariko Ingabo ni zo rifite uruhare runini.
Zemeye inganzo ingongo
Inganzo yacu ibyiruye,
Za Ndahise ya Gica-mbwa,
Nkajya kuzambika.
005 Ko barwaye nk’umurwayi
Ugabanya intwari za Cyiza,
Nkajya kuvuza.
Rero twigirira
Twaje ubuhoro twese,
010 Nkaba ingoma igira imirimo iruhije,
Imirwanire ya Nyiramiragwe na Mikore,
Iyo ukomase ushotse ugira inguma.
Izatunywa Bashika-zina,
Twunamure, ntituzashira
015 Imana yo kutworora ifite Ncyuye-mageni.
Ntiharakamenywa ko inka zigwizwa n’inyana,
Abashira-mazinda ba Nzobe ya Birende
Nkarora icyanzu bakaza.
Ko bakijya iz’i Mujya-ruguru
020 N’uwakomye ibicuba by’abashoza ingoma,
Ngo hodahira umwe ?
Abantu dushyize aho twenda
Twakwishyutse nta gisare
Nkaba, i Sukiranya-mata yera n’ay’inzobe,
025 Cyanga-shyamba cya Ngeze i Shyara ya Kikora,
Abakozi bayo ntibatandukanye.
Ikunda abaciye Muringa
N’abishe ababisha,
N’iyo soko ntiyagwira ukayisiba.
030 Jye ko ntyaza amacumu yose,
I Bwicara-mpundu bwa Nkuba ya Rukorera,
Ukanga ukayahera.
Ugasesa rimwe tukesa ku rugamba,
Abaciriwe Rwica-nzige tukanzurana abo
035 Uzi ko ari twe bahigana b’inzigo,
Y’abatugirira inzika.
I Buzirika-nkobe bwa Mpibicuba,
Duce abanzi hejuru
Dushime tukiri aho,
040 Witurinza iminsi.
Tukajya i Rwinkanga iwa Nkoze-imyambi,
Ntitubihiye abantu n’Abami,
Widutega gusaza, turakura
Nta we urusha Cyilima uyu gushaka u
045 Ureke n’agasebanyo umbaza,
Kanywerera–mbogo ka Nyiransamira ya Mbabazi,
Ndi umukwe wa Rweru
Umuntu akitwa runtu.
Utakwihakanye ubwana,
050 Wari Umuhutu ntageze mu be
Nakuye i Kanyoni, ndaza ndakumeza.
Rusine, usinda inzoga nguhaye
N’umugabo wanjye Rugarishya–mihana
Rwa Mihigo ya Nyiraruhingo,
055 Wingendana ngo ndasega.
Simvumba mpora mpishije,
Sinsenga ndi mu wanjye
Sinasonzanye Gisa cya Barasingabo.
Mpa umugabo w’abo nagaye,
060 I Mugogoma wa Nyiramukozi na Mutima
Atugorore Serugorora,
Jye nkwatse umugabo.
Jye nguhe umugabo
W’uko wagaye ababyirutse
065 I Mpunga ya Nyirampore,
Ikiruta ari ukubyirura abantu
Ikiziriko ni cyo mbyeyi,
Nta we ubyirura atagira imicuko
Ucumuye abantu aba.
070 Nakubwira ko abana
Ari bo ba se w’abantu,
I Bumba-mbeho rya Nyirabugiri na Sabugabo,
Ubuhoro bwaramutse ukarakara.
Induru zavuga mu ngabo
075 Ukarabuka, ari ikizira,
Twishyutse ngo ntizavuga ingoma.
Urumve jye n’umucengeli simugaya
Afasha imbaga icumitana amacumu
Ya Rucurana-mbuko rwa Mbangira ya Gashorezo,
080 Imbaga ndayizi ifasha umuhabwa Rukinga.
Bazazizana batarandutse
Uzaba urora imisore
N’imicuko ya Bacinkamba.
Urumve n’urutsiro jye sindugaya,
085 Rufasha igihumbi
Kiyogoza igihugu cya Kingame
Umwami ugwije abantu agwiza ingoma.
Twakweza kumwe Imana
Ntakurusha imbaga,
090 Nagusumbya iminyago.
Ureke n’ibyo uvuga
Ngo barabukira ibishira
Abami b’i Bwama-vubiro
Bwa Muvunyi wa Kanyura-ntwari,
095 Wibabeshyera ngo bakunda ubuseke.
Ibihari nzamuye,
Tubikesha Abami
Ureke induru ntizaruta induba,
I Nduzi ya Birori.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
100 Ku Mugina, Mugera-riba wa Mabara,
Tukinganya abantu
Mu Kona tukinganya imbaga,
Mu Nyabikoni twaharamutse twananiranywe.
Ngaka agasumbirizo yavana i Karagwe,
105 Karamuka-kwesa ka Sohoringoma ya Gasogwe,
Kaje i Nyakabungo ntibashoza mu Kabuye.
Akaragwa gahorera Rugaba rwa Rumeza,
Barimuka mu Buhanga.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Rubambura-batimbo rwa Nsoro ya Nyamiko
110 Abasiga ibitaka bya Matwenge,
Urumve, singaya abana Ndahiro yoroye
Ndoli n’abana baramuhoreye.
I Shyanihise rya Nyiramirishyo na Mirarwe,
Rubuguza acengereye Rubanda.
115 Nta mwete mfite
Abazubaka Gitambi na Kiyebe
Gaca-nzigo azararanura inka.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Ku mbizi ya Kayumbu
Mugesera baca icyuho kuyinyuzamo,
120 Imbaga ya Cyilima ica ibisambo mu nka.
Agerereza i Buzi n’i Bugoyi,
Ari abana ba Rubanda,
Kandi ga ari abana b’Umwami,
Ukubyara wigusendekera
125 Kwaruse ibintu.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Ku iriba rya Nyamashyo
Dushorera iriba rya Nyamagana,
U Buyenzi bukita u Burundi
Urubyaro rwa Bwiza rukabuhindura u Rwanda.
130 Inka ijana, ingoma ijana
I Muganza wa Shororo
Abantu turazizana.
Bizanwa n’abo abyiruye
135 Muhanyi wa Buhanzi,
Nkahaguhera abagabo.
Urumve na we ntagaya imbaga
Azi icyo yamaze
Ruboneza-jembe rwa Jabo rya Sarugo,
Ntiyadukengereye adukwiza amashinga.
Bicaze mu nzu ndore abanyu
140 Wimarize wenyine, atabarure
Rugwe rwa Munyagandwi.
Ugaragaza Rugarura-nkiga
Rwa Rugaba-ngabo na Rukangira,
Ibyo umarisha abantu
145 Utega Rukatsa.
Imirimo iruhije iza atayishaka,
Agasanga abajije Imana
Ireza abana, ikazatunga abantu.
Harya mu bashira ku bana,
150 Ab’i Bunge, ba Rubuga,
Asize Nyamuheshera
Rugwe abendera ingoma.
Urabagaye ujyeyo bishyuke
Tubike ingabo,
155 Nurasana wenyine ukaganza, ndarahiye.
Utentebutse gusebya abasoni
I Sinda-nyoni rya Nkuba ya Rukorera,
Icyaha cyaba icyo.
Ugusiga neza kwawe si ko kuntuka
160 No gusebya intwari,
Ngo urazishatsa, byoye
Ntiwazirikanye umunsi w’i Kigorora.
Kigeli cya Nsoro ya Kirega-ncuro,
Yagaba Cyilima
165 Twacengeza amagana.
Mwe ga mucengeza ab’iwanyu
Indokoke za Cyilima tuzegereza i Jenda.
Umva impaka nziza tugira Nzogera
Ya Nzanyimihigo ya Kanyura-nkiga,
170 Nkaba mbona utentebutse gutandura.
Ntiruguye, wica abana mu gihugu
Ukubyara narakwitegereje ku Mbizi.
Bamarira ingoma abambaye intuku,
I Ntonde ya Nyiratamba,
175 Umva abatambara inono yeze.
Iyo ni “ na we” nk’abana
Utangwa mu maboko, sinkwanga,
Uramenye wangwa mu ntoki
Ba so barabyaye,
180 Abakuru bakabyara
Imbuga inyweka,
Umva nagusumbya ingingo.
Abakuru bucya bongerwa mwo ababyirutse
Ni zo ngo wabonye i Gasabo.
185 Icyorezo k’ i Matyazo
Cyamazwe n’ababyeyi b’i Karango
I Mwendo hotugumiye.
Ishyamba ry’i Gasura
Ryamazwe n’ishyunga ry’abana,
190 Ugatoya abantu imirimo.
Ngo icyatuma itavuga Nyagisaka ,
Ni ugukamya twese
Hagasagamba ishyamba.
Ahandi, bacyambara ingori abagore,
195 Ingurwa ya Cyozi
Ntigisiba imirishyo.
Sem comentários:
Enviar um comentário