domingo, 1 de junho de 2008

021. RUHANGA RUGANJE ABAHINZA

7°- NYIRAKUNGE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' "Ikobyo ". Uyu Musizi-kazi yagihimbye igihe i Gisaka cyari kimaze kugaruzwa umuheto, ku ngoma ya Rwogera ariko ingabe ya cyo "Rukurura" itaraboneka. Ayo mateka ni yo iki gisigo kigamije kutumenyesha.

Ruhanga ruganje abahinza,

Rwa Miheto ya Rwindamutsa,

Ndiranye ahetse induzi,

Rwenga kurya uri Rwingoma.

005 Urasana uca ibiraro

Nka Kigeli cya Rugogwe.

None wasiye umudende,

Barasusurutse Abami,

B'i Fata-nyana kwa Bitondo

010 Bateretse indwanyi.

N'i Museso baramuzi,

N'umuhinza usigaye mu cyezi,

Ariyimbire icyobo.

Urukundo rwinshi rusaguka inda

015 Rwigoma rwa Ngoboka na Rwango-ruke,

Narusheshekaje nkuvuga imyasiro.

Kabanza yimirije Kiramutsa kirasana

Musangwa agaba yibambuye ,

Mubwira inganzo ya Rugwe.

020 Barashyire amaso abahinza,

Barore imihana bari bubatse :

Arayibahebeje Muhimuzi,

Wa Rundura-ncuro,

Arabasenyeye Museso.

025 Ko yabaganzaga akiri umutavu

Murangamira-ncuro wa Bicano

Ubwo amaze kwiyereka ingabo ,

Abakuye ku ngoma.

Mukemwa henga urebe

030 Ko abakurusha kurasana

Nkoze imyambi ya Mikore,

Ya Ngoma ya Muzimya-waka,

Iheruka ijabiro aho.

Yabaye ikirara,

035 Iraraguza mu gasozi,

Yaturanye n'ubusega,

Ikitahira mu masenga.

Ko yangana n'ingoma yabo,

Musendwa wa Bazimya

040 Ko adateze kwima "Rukurura",

Bazakarabira ku ki ?

Aricwa n'umuvumo,

Wa Kimenyi cya Kiroge,

Ni wo Mugisha mubi wamwikomye.

045 Umukuye i Rwanda,

Yahabonye sekuru yenda-nzuzi,

Arayiyubikije agiye kuyimuraga.

Mbega Musendwa,

Ntiwari ukiyita umuhinza

050 Wa Gihunda-mutwe

Ikinyoma kirumye,

Ugiye guhaba.

Aricwa n'igihango

Yahabwa n'Umwami

055 Mubura-zina wa Mwiyahuzi,

Igihango gihora uko.

Ntigitatirwa ntigihungwe

Ntikirangira mu mutima,

Ubwo yabanje ibisazi,

060 Gishigaje kumurimbura.

Ntiyibare gukira,

Yakoze amabi menshi

Musendwa wa Bazimya,

Umuvumo w'ababyeyi uramugarutse.

065 Azize imandwa zo kwa nyina

Arakoraniwe nibahebe.

Na Ryangombe yatatiye,

Imuterereye ikinyago.

Nabonye ko ariho umwikomo,

070 Yamutumira ngo amukize,

Mukera-guhiga wa Mikore,

Yaramuka amutoreye amagana

Agatorana kugoma.

Reka asenyerwe yarisemeye,

075 Iyo anywa agasinda,

Ngo arahiga rutaratsa-busoro.

Asigaye yicuza icyo yakoze

Nta we ucumurira Rwingoma

Akazarara mu rugo.

080 Aribuke no kwiyahura

Yifashe ingoyi

Kwiririrwa ingoma.

Umusazi yihaye ibiseko,

Aratuze ntizihabwa

085 Zima umuhatsi.

Narore Rweza-mariba ngo aranganza,

Narore iminyago itingingwa,

Ya Ngabe Nyamiringa

Ngo irasanganira iminyago.

090 Tubarusha Umugabe,

Wambarira ingoma impumbya,

Mukesha-jabiro wa Makara,

Iyo atetse i Kambere

Iminyago irashyira ikaza.

095 Nta mahanga atahinduye abahakwa,

Nyiramuhanyi tumutatira ukuri.

Kurya ari Rugira,

Yanze urugabano,

Mugaba-jana wa Mutegantare

100 Arengeje urugabano.

Agejeje i Mareba,

Nifate kuno baracikirijwe,

Baze kugeza Mutozi,

Mutamu afite umurwano.

105 Nta we umubanza ngo yibare,

Inka ze atazimunyaze,

Muteka-ngabirano wa Muvug-atuje

Mukayuhi yanga akarusho.

Nguyu Mutima muke

110 Arateragiye agiye kurya,

Guhingiriza i Buhanda-birenge.

Asigaye abitungiye,

Mutanga-nkanwa wa Bitondo,

Atinze ku ndagano ze.

115 Aracurana inkumbi,

Akivugana inkindi Nkibiki,

N'i Butayi abatesha imirishyo.

Yivugana ingoma yishe mwo nyirazo,

Nzoza ya Nzogera,

120 N'i Butubya-maguru baratamarirwa.

Ahatera ikibunda birafata,

Kibanguka arivuga na Rugabo,

Ayizanira Rugina

Yarasana atyo

125 Rugenzi rwa Ruhogo

N'i Burembwa azigira imbata.

Bamuha impundu bose,

Mu mpinga ya Buvuga-mandwa

N'i Bucunda-mbu baramusanganira.

130 Aganza Mudasimbana,

Musabwa wa Rwimisakura

Asenyera Rwumya-ngeri.

Mihigo yarasanye atyo

Ruhindura-byaro rwa Ruhamo,

135 N'iz'i Burumba-mano arazizana.

Anyaga iza Bweru,

N'iz'i Burambira arazikuba,

Arakoranya iyo minyago,

Yambukira ino.

140 Yumva ko waganje ibihugu

Ruhina-ncuro arivuga,

Ngo yakubanza ingororano.

Mpiguriza Rwingina,

Rwema sinabeshye,

145 Mugina ndaka impigano.

Naraguriye ku Mutukura,

Ko izatembagaza Rukaba-shyamba,

N'igihe cyo gukira,

Uwakejeje Nyamiringa

150 Iyi ngoma ya Mirego

Shoza yarazishokeye

Mashema ya Rwingoma

Azitegurira inzira.

Bagarura yarahiguze Mihigo

155 Abiza Rwimirera,

Kuzirika ingoma ,

Baturagiza yateze umubiri,

Mutagera wa Bitondo

Kuzahagira imbata.

160 Uhoreye Rwingoma Rwesa,

Ubwo yagize inama urabahimye.

Mbonye uzizuye amahari,

Mukesha-nzobe wa Rwimbabazi,

N'abamurinze arabarimbura.

165 Reka abaganze,

Ntiyabitsa Rugwiza-mashyo,

N'amakeba ayagize amambari.

Uhize n'inkuba,

Aba yahaze amagara

170 Yamena ahunga,

Ikamutwikira imihana.

Ngaho ararikarambuye Rubuguza,

Iryiciye i Bushyirwa-mpiza,

Mpabuka ashubije kwasira.

175 Watera n'utabizi gusiga, Museso,

Umurasano ufite none uraganje.

Arabavuza urubango Rubanguka

Na njye nkaberwa,

Imihayo ya Rubanza-kwesa,

180 Zibyaye inkomati inka z'ibihugu.

Mugaba wa Mugaba kurya,

N'abazazizana barakandwa amaguru.

Zizaba zica mu marembo y'iwacu,

Mucana-mbuga ava kwica u Bukena-kwambara.

185 Cana uzihe abakuzanira inka,

Nkomati ya Rwimiheto,

Waciye inkamba.

Aravunya bikamubera

Araca urubanza rubanguka

190 Yizihiye Rubanda.

Ubwo wenze Ingabo urwana

Mahe ya Rwingoma ,

Yuhi agushimiye imiheto.

Sem comentários:

Enviar um comentário