domingo, 1 de junho de 2008

045. NTAMBE INEZA

015 SEKARAMA

Iki gisigo kiri mu bwoko bw’ “Impakanizi”. SEKARAMA yakivugiye i Mukingo, mu birori byo kwimika Imfizi y’Ingabe yitwaga “Ntayozisa”. Iyo Mfizi yayitatse ibisingizo nk’igaragaza ubutwari n’ubugiri bw’umwami Rwa-bugili. Imfizi mu nka igereranywa n’Umwami mu ngabo ze. Mu musayuko wacyo, niho Sekarama agaragariza ko yagihimbiye gusaba inka Rwabugili; ariko yitwaje iyimikwa ry’iyo mpfizi.

Mugice kibanziriza “impakanizi“, iki gisigo kirarata ubwiza bw’yo Mpfizi ku buryo bitabona uruvugiro mu ndimi z’amahanga.

Muri icyo gisigo, Sekarama ntamateka akivuga mwo ku buryo bufututse. Aravuga muri rusange ko Rwabugili ari “rwa-bugiri“ nyine: nyirimbaraga zidatungwa agatoke. Iyo niyo mpamvu yatumye tudahindura iki gisigo mu Gifaransa.

Ntambe ineza

None iciye amahari imihigo,

Imfizi ya Ruhima-nshuro

Irabahinga ubudehe,

005 Nkicarira inkoni.

Nibacukire ibace ku iriba

Baracumitwa n’impame ya wa mugabo,

Iraganje nkagabana.

Yarabemeje ababa ku ngezi ya Rubabo

010 Irakorera iry’iburyo,

Bakiruka abanyabyaro.

Yarikaza ikaribangura

Yariboneza mu cyico icumita i Buzi,

Bakagwa i Bugeni.

015 Riri ku ngeri irushya amato

Rirakubitanye ishema,

Irisuzuguza Mugara*.

Ntambe ineza y’ino Mana

Iteretswe n’indi Mana,

020 Irafite amabara yose

Ingezi iyisheshe ku mubiri.

Mu ntege yahasaguye intanage*

Iya Ntegure ihacyura inzobe,

Urweru rurayisaba ku mubiri.

025 Ku matako yahateye amatashya*

Iyavanga n’amashinjo*,

Ihavuna za nyamuraza*.

Mu muraru wa Muringa* iba inyange

Irabyanga ibyo gutendwa,

030 Imigisha yimukira ino.

Ku ipfupfu yahatondagije inziga,

Mu izingiro ryo mu maso

Ihatega inganji*.

Mu Ruhanga yahatatse amasimbi

035 Hagati y’amaboko ihatega urugori,

Irabengerana amaraba.

Ntambe ineza y’ino Mpotore Mpama ateretse,

Ya Mpotoye ibano ya Mikore

Ndayirata uburyo yacyuye imigisha,

040 Ikwungura urwuri.

Amaboko yayakwije ibihugu

Iyobokwa n’ibihugu byose,

Birayisanganiza amashyi.

Yayoboye u Ruyenzi yabanje u Butoyi

045 Abo kuri Tambiro nibakwitabe,

Wahagwijije amagana.

Yahageze i Kagera

Mugera-nzira wa Mugabo-nkande,

Wa Mugabo-wesa

050 Wa Busuhuko bwa Mikore,

Ngaha iracumita Ntare

Akabira ku musongati.

Itukuje ihembe iya Ruhingo

Ihingamiye iz’amakeba,

055 Izanye Gisabo ku muheto.

Yamutsindishije uruhanga

Imuhunguye ibihugu,

Amashyo iracanira

Turahaga iminyago.

060 Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura*,

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje.

CYILIMA I RUGWE

Iyi mfizi uterekeye abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Rugenda

Rwagenderaga imigisha y’ibihugu,

065 Yereje kubihungura ingoma.

Ni we wagendanaga ubuhire

Buri mwo ubuhatsi*,

Muhabukira-guhora wa Buhungiro

Bwa Mihigo ya Mpibicuba*,

070 Ni we waca Bihembe kuzacanira.

Aturonkera ingoma n’inganji

Na Nyirangobyi na Mugoruvoma,

Amazi y’ Imana

Amushyira i Rwanda aragamishya.

075 None ni ho abagabo aba ba Mibambwe

Batubyarira Rweza-mbuga,

Bose baramusanga i Bwurira-mirishyo.

Nibo badukamira umutuzo,

Bene Mutamura-de

080 Ni bo babonera Imana,

Ikabona u Rwanda.

KIGELI I MUKOBANYA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Ruboneza-cumu

Wacuranya umugoyi i Gombeka-mana,

Amutera iby’urubibi*

085 Ruboneza-mabano rwa Kamara-mpaka,

Ziravuga uruhinda

Ruboneza yambitse Nyamurunga* na Rubaya*.

Nguko ukwo rica inkamba,

Curinkumbi yaryenze inshuro araye

090 Aca Umuhunde amaguru.

Abahungu ntibahumbira urwa Mirabyo*

Bamuhunguye impenda* impaka zirashira,

Masheja atekanye nImana ku Mahisha-bageni.

Bareba impundu zivuga urwunge

095 N’ingoma ziri mwo Umugabe,

N’inka ziri mwo umugabo

Uwo Mugabe agaherezwa,

Nyamurunga* na Rubaya*.

MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Mugarishya

100 Umwami waganza inzige n’inzara,

Arakubita inzimu*,

Atsinda amahano

Yamagana amacwa*.

Abo nyine abirukana cyane,

105 Ngo abageze i Mpororo

Abica mwo uwabagenzaga,

Amuhamba ku mugina.

Mugabo w’ishema

Washimwe i Kabare ka Rukuge,

110 Akubutse ava i Mabiho

Akura Ndagara ku ngoma.

YUHI II GAHIMA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi nterekeye Abami

Uyiterekeye Nkubira,

Umwami wakuburaga inka

Za Misongoro ya Misesero,

115 Iryo shyo akaricanira i Kirasagwa-basabyi.

Intumwa yari Rwamanywa

Rwatsindaga Rwimbariro,

Ngo azagarure impanda nka Mpatsibyaro*.

Ni we Rwamucyo rwatsindaga Rwimitende

120 Muteri* iteze ikamba na Birorero.

Azana n’izo ku Rwera-bara

Rwera-mu-bicu rwa Gacura-nkumbi,

Icumu ryagoramye* uwo araza ararigororoza.

NDAHIRO CYAMATARE

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko ilitukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Rugambirira-byaro

125 Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi

Ni we wadushakiye Nyamurunga*.

Zabaze imirimo n’imirima,

Miramagwe imwuhira mwo amata

N’amagana n’amagara,

130 I Maganda ya Gahuriro

I Bucuzi bagashe kurorera.

Ati: twigure Muteri*,

Batukura bari aho n’Abasambitsi

Ndayisanganywe Nyamurunga*.

135 Ayitanga urubone Ruboneza-byaro,

Izaza ihawe impundu zivuga urwunge.

Izaza guhimuriza Buguri na Rwoga*

U Rwanda ruzayumva ruseke.

RUGANZU II NDOLI

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Karuhura

140 Wa Muhumuriza w’inka n’ingoma,

Rwihunda-mugisha rwa Kanyuza*

Waduhaye Mukiga zigakamwa.

Zagashe kuvumera

Ziba nyinshi mu Rwanda,

145 Zirakamwa umutuzo,

Na n’ubu ntizirareta

Imbizi itemba mu moko.

MUTARA I SEMUGESHI

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Iyi Mfizi uterekeye abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Rugira-ngoga

Nyiri ingabo y’ingoga,

150 Yakandagiraga amazi ya Rusuri

Amasuri akayabiza i Kigasari*.

Nta mpaka zagiwe i Bugore-gusa*

Yahagororewe abahakwa arabihakira,

Amagingo ayageza ubu.

155 Nta cumu bahinduye i Bugira-shema

Yahahunguye impenda*,

Impaka zirashira.

Arengeje imbago yambutsa Nshiri

Yendera ho n’ubwa Ngiga,

160 Atsinda imbuga zombi

Amagana arishya* aragarishya*.

KIGELI II NYAMUHESHERA

Data mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire uko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Kizima, bazina bawe

Muzimbanwa-buzima wa Mazina-ataha,

Umwami wateze ikamba,

165 Akadukuburira amagana.

Rukabuza wakuburaga ingundu*

Nka Mikore ya Mwikozi*

Wakubita abanzi

Bakagwa intenderi.

170 Yatunyagiye iz’i Nkwi-ntoyi

Atabarutse ubuhoro,

Araheza abanzi ba Gaca-makungu.

MIBAMBWE II GISANURA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Muca-nkamba

Nyiri icumu mu Icene.

175 Yaricinye ho inkoni

I Nkoma baricura imiborogo.

Amuhenja amaboko

Amukinduye ibitugu,

Amatako aratana.

180 Ngo agere i kuzimu

Aratagaguza amagambo.

Icyo kiyaga mukora ku matama,

Nti: ni ko impfusha ziteranya n’ababyeyi.

I Byagira-misomyo kwa Mugana-ruzi

185 Barebye umwami wabo,

Akimbirwa mu isenga,

Yarigita se bakwimika uwuhe ?

Uhambwe i kuzimu

Ntateze guherezwa ingoma,

190 Ahinduka ingegera

Ntiyubakirwe nk’abantu,

Agahabwa urutsiro,

Agakubitwa urw’umuhezayo*,

Ntiyubakirwe agatsindwa iyo ku gasi.

YUHI III MAZIMHAKA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Miheto

Nyiri umuheto w’ishema,

Wa Mwami washenye ijabiro rya Rwajoro*.

Ukajya wumva iyo nkuba

Abyagije intumbi i Gatsindwe,

200 Asize apfakaje Nyiramwambutsa.

Sindumva undi wamuhunguye

Ngo amubyarire indi Nkura,

I Nkoma ubupfakazi buhasibiye kabiri.

Twebwe ho Umwami wacu ni Kigeli,

205 Ntaturana n’ingunge*.

Aba iyo ingoma ziramutsa se Kigeli

Zikiheta Kigeli,

Ntabangikana, ni wenyine.

Avuka i Nduga akima u Buganza,

210 Ugasanga aramutswa ibihugu byose,

Ngo : ingoma yawe Mugabo we !

CYILIMA II RUJUGIRA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Ruyenzi

Nyiri ingabo i Buyenzi,

Na Muyenzi wa Shorera

215 Ibyo se mukabyumva ngo zarwanye.

Ntubaze izanesheje,

Urore izambaye Mutaga

N’izishoreye Rugabo* umwiri*.

Ukajya wumva ibiti bicika mu Gitiba,

220 Nayo Mutukura* isengwa kurora imyiri*.

Izateye shuma zitaragera i Shororo

Na zo izejeje Imana,

Impenda* zasagutse

Mu mirenge ya Jabana.

KIGELI III NDABARASA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

225 Uyiterekeye Rubuga

Nyiri umuheto w’urubibi,

Wabimburaga urugo

Nyirarwo ntarushye atera umugeri gusamba.

Aduha umusango wa Rugina

230 Amuhungura inka n’ingoma,

Rugorora-mabano rwa Mihigo ya Mpibicuba*

Na none ni zo zizi,

Ziba inyarwanda.

Ntiziburanwa zatangiwe i Gatsibo

235 Ibicuba ndabizi ni igikuzo,

Mpara ibihumbi ku ijana.

Urwita mwo azimburanye,

Ntanuka ya Mutara

Mutamwa arabizi na Mutabazi wa Nsamira.

240 Azumva ko ntabuze abagabo

Bashenye ijabiro rya Biyoro,

Azumva ko ntabuze

Iyi mbaga ya Mbuguje,

Yabaraga Gihandagurwa ataka

245 Umutaga umwe

Ikamutambana Nyamurunga.

Azumve n’uko mbwira uruhame

Duhungira amapfizi y’amakeba,

Ntuku igafata umusango.

MIBAMBWE III SENTABYO

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye abami

Reka yivuge ibihugu

250 Uyiterekeye Rubimburira-ngabo

Rwa Mihigo ya Gacura-nkumbi,

Umugabe wa rwanya ishyari

Akabishyukana* ingoma.

Ubwo ni ubwacu nk’u Bunyakisho,

255 Ni ubwa Kanyuza*

Karinzobe* irabugenga.

Ntibuburanwa u Bugesera

Mba ndi Mwambutsa wa Ntare,

N’umutanyu yajyanye ni jye uwuzi

260 Yambuka Ruvubu.

Henga , azabugarura adafite impumu,

Mpundu ya Mirinzi ya Mpibicuba,

Kigeli aho atarajya

Umuriro ubaka ku mutwe .

YUHI IV GAHINDIRO

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfizi uterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

265 Uyiterekeye Rusabaganya-misakura

Rwa Sohoringoma ya Rwasa-mpfuke,

Umugabe wari hejuru ya Ruyinga-juru.

Urwoga we yari inkuba

Akaba hejuru nka we,

270 Yahoraga akajije iry’ingabe

Iribwiriza ingoma kwambara.

Ntagera, Ntagishe

Yarikaraga mu makuba,

Rikamamara mu byaro.

275 Hari abo byahasize b’intinde

N’ababiri byazanye ho mpiri,

Impundu zivuga i Kambere

Barosa ziramusanganira ingoma.

MUTARA II RWOGERA

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuje

Iyi Mfzi nterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

Uyiterekeye Rutoza-batimbo

280 Rwa Mutabazi wa Cyamatare,

Uwateguriye Mpatsibyaro*

Ni we waguhira mu mikubo,

Abona ko ari wowe Nkuba

Azahereza Mukiga,

285 Zikamwa zombi na Mpatsibyaro.

Mutara ni we waguhita mwo mu barame,

Abona ko uzahereza Indamutsa

Ngo uzaramutse Muteri*,

Nabatambira Mpatsibyaro*.

290 Aguhaye ah’ubugabe

Na we wishyiriraho ubugabo,

Mugabo utagabanya

Wa Mugaba-jana wa Mikore,

Abakunzi n’abakuzi baragushima.

KIGELI IV RWABUGILI

Data Mugabo w’ishema

None washoranye inkangura

Urantege amatwi nkubwire ko iritukuye

Iyi Mfizi nterekeye Abami

Reka yivuge ibihugu

295 Ni wowe uyinterekeye

Kavura-shavu Nyirishema ryinshi,

Kigeli uri Umugabe watwitse ibirwa

Ugatera igishyika ibyaro.

Urihoza mu ruganda,

300 Rugambirira-tabaro

Rwa Mutabazi wa Cyamatare ,

Zirahangwa no gucanirwa

Akazibyukuruka mwo,

Maze ukareba umwungeri utijana.

305 Mbega ko aragira imfizi

Ihatse izo kwa Nsoro,

Yivugira i Kambere

Iziyigera zikagonga mu mifuka.

Ye Mfizi ya Mikore

310 Nkoza inkuyu igacumita Nkotsi,

Ikica u Buguru* , nkiharira inkoni.

Ye Mfizi ngarura iganje amahanga

Ngahirwa ari jye ucanira,

Igaca ibyaro ku migisha .

315 Ye Mfizi idatana intahira,

Ye Mfizi ya Karume*,

Kanyuza* yahaye ijana

Igasenya i jabiro rya Rwahoro.

Ngaho rero nkuye ubwatsi

320 Ko wayogoje amahanga,

Nazanye ubundi gutamba

Ko warwaniye Ntuku*

Ntanze ingorarano.

Ngiyo iyo mpoza mu nzu umu,

325 Ngahembwa ijana rikinze.

Ariko se ntuntote ngo naratinze,

Mutakirwa wa Ntabara ya Cyamatare ,

Narujuje mbura impamba.

Kandi izi mpamba ko ari yo maguru

330 Bagabo ba Mugaba-jana wa Mikore ,

Nta wanga kubyara

Kandi afite imbyeyi

Ngo yakunda imuhira.

Imuhira wanjye ntiharangwa inka

335 Ngo njye ku iriba,

Ntihangabira imfizi n’igicaniro.

Ukamenya ko nahera iwacu i Rukiga,

Rukabuza rwa Rukora-ntambara rwa Mikore,

Ayo nkora imuhira

340 Aranyiyoberera we Mugabo.

N’injyishywa nganya zanjye,

Ntakira abakuzi, nkitwaza ikirago.

Nzakunda imbere nte ?

Sinkigira n’imwe ngo ndayicaniye,

345 Ndetse aho kuganya icumi,

Ndiganya kujya ku iriba.

Singucumuza ndagucyuza ubuhange,

Nahanzwe n’Imana urabumpangamure .

Ubuncyurize unshyire i Rwanda,

350 Bwagiro uri uwa Bwanza-buke,

Urivuga abanyabyaro bakagwa.

___________________________________________

VOCABULAIRE

01. Mugara = Ntare

02. Intanage = Flèches empeignées

03. Amatashya = Espèce de motif décoratif

04. Amashinjo = Motif décoratif

05. Nyamuraza = Motif décotatif

06. Muringa = Karinga

07. Inganji = Victorieux

08. Inkangura = Grande énergie

09. Ubuhatsi = Autorité

10. Mpibicuba = Roi pasteur

11. Rubibi = la beauté

12. Nyamurunga = Karinga

13. Rubaya = Kiragutse : tambour royal

14. Mirabyo = Nkuba

15. Impenda = Milliers de vaches

16. Inzimu = Malfaiteurs du shéol

17. Amacwa = Malheurs

18. Mpatsibyaro = Mpatsibihugu: tambour royal

19.Icumu ryagoramye = la lance qui a tué dans la bataille

20. Muteri = Karinga

21. Rwoga = Tambour dynastique remplacé

par Karinga après sa capture

par les Abanyabungo

22. Kanyuza = ?

23. Bugore-gusa = Bungwe

26. Ingundu = Intore

27. Mwikozi = Mutabazi

29. Rwajoro = Ntare

30. Ingunge = Peu civilisé

31. Rugabo = Dénomination divine :

Dieu, le- Fort

32. Umwiri = butin

34. Kwishyuka = se réjouir

36. Karinzobe = Karinga

37. Mpatsibyaro = Mpatsibihugu

38. Buguru = Burundi

39. Karume = Nsoro

40. Ntuku = Karinga

Sem comentários:

Enviar um comentário