domingo, 1 de junho de 2008

022. NKURIRE INGOMA UBWATSI

07 NYIRANKUGE

Iki gisigo kiri mu bwoko bw' " Ikobyo ". NYIRAKUNGE yagituye Rwabugili mu birori byo kwimika Ingoma-ngabe "Mpatsibihugu", yari iya kane kuri Karinga. Cyahimbwe mu mwaka w'i 1884, kandi kivugirwa i Mukingo aho " Isabukuru y'Umuganura " yabereye uwo mwaka.

Muri icyo gisigo hari mwo ko icyo gihe, Nkundiye, umwami wo ku Ijwi yari mu buhungiro aho yumviye ko Rwabugili ari mu migambi yo kumutera, amuziza ko yigometse atakiyoboka Umwami w' i Rwanda.

Nkurire ingoma ubwatsi

Ya Nkoz-umuheto ya Mikore,

Ruhaka-bose ije kuruta ibyaro.

Ifite urukumbuzi rw'Umwami

005 Iyi ngoma ya Mwuhira-kare wa Rwibicuba,

Isanga Rwimiheto i Bukwira-jana.

I Jabana bayisanganiza impundu

Ruhogo ije kwiyereka Muhirwa-rugendo.

Bahirwa n'ingoma

010 Abami ba Mwigura-ngoma wa Muhebyi,

Muhoza yaraziguze ku Ivugutiro.

Ngabo zirongora Rukebanya i Rukaza-byuma,

Rugogwe akimika Rugina.

Yahingukanye n'impundu nyinshi

015 Iyi ngoma ya Mwishya-nyagano

wa Munyaga-mashyo,

Abakaraza batambana imirishyo kwa Yuhi.

Ingoma zirasuma

Zisanganira ingabe ya Mwikozi,

Kabuye irayakira.

020 Yahingukanye ibakwe ryo kwica abahinza

Iyi ngoma ya Muhuruzi wa Mudahakana,

Iz'i Burabya yazizananye inkangura,

Iyi ngoma ya Nkoz-umuheto

Isiga Rwingohe mu gihuru.

025 Ya ngoma ya Gahaya

Ntiteze kwima isigaye mu miyonga,

Irashyitse Mareba.

Ya ngoma ya Mutizirika

I Bucirwa-miheto yahabuze ibyicaro,

030 Uyiciye inka wayambuye umuhinza.

Rwurira-biti wamuzanye ku muheto

Umwambika ingoma yawe iyi.

Nkomati iri cumu ryawe ricuze inkumbi

Risubiye kwasira,

035 Rusatira-nshuro rwa Rubazi

Wateye Nyiri urubindo,

Rugina iramwambara.

Iri cumu rya Gacanzigo riciye imihigo

N'ab'i Mutora ribazanye ku muheto.

040 Asanzwe yicira ku rugamba

Rugabira rwa Rubazi,

N'i Rwitaba rwahagize amatongo.

Ararasa akaba akumbanyije

Umuhinza wa Rusaku,

045 N'i Burambira bagasiba kuramutsa.

Asanzwe yicira mu isibo

Rusatira-byaro rwa Mikore,

Uyu Mwami wa Mwikozi

Ahekuye Mwendo.

050 Intambara y'amakuba

Mahinguka arwanya i Bukebya-mato,

Bahora mu cyunamo.

None nguyu ashoreye inka

Yishe mwo nyirazo,

055 Nziguhiga ya Rweza-mbuga

Zirazimya izuba i Buzira-nenge.

Anyaga iz'i Bukaba-mpembyi

N'izivuye i Burori,

Iminyago ihurira mu rugo.

060 Yirukana umuhinza ku Ruhetero

Murwa-rugendo wa Rugaba-mitwe,

Uwo mugoyi ariyahura

Yihisha mu rugano.

Wasize uhararitse imirambo

065 Mirindi ya Rweru,

Ugeze i Rwimitavu urasira.

Rugondo wahagurukanye icumu

Ryo kwica umuhinza w'i Burambira,

Rutuku imutabarukana ku muheto.

070 Ruca-mikore wamwicanye inkangura Nkomati,

Uwo muhinza wamwicanye ingoga

Wivugira ingoma.

Wakwivugira ingoma

Ugira icyo wayimariye.

075 Wishe Mutamba-juru, Mutamba-nkamwa

Ngo ugere ku ngeri uharambika ingogo.

Wiciye i Rwiruka, Rubanguka,

N'ab'i Bugenda baza kukuramya.

Wiciye i Rwingohe, Nkomati

080 Unyaga n'impenda i Bubanzwa-miheto.

Riratwaye icumu rya Bitondo

Iryo amajije abahinza,

Ng'iryo riramamaye ku mweya.

Ni ryo yatera Rubondo

085 Ruboneza-mabano rwa Mabara,

Ngo agere ku Nkuka

Nkomati akumbanya ingogo.

Agendera mu gicu

Akaba yishe Kirabya,

090 Kirasana cya Kizinduka

Akambika ingoma.

None wunguye ingoma

Nkomati ya Nkiranya

Baragushimye Abanyakayenzi.

095 Bagushimiye amacumu i Nyamwaseka

Kirasana ngo yahawe ari intwari.

Mugina ayeretse ibigwi

Iyo yohereje abayishokera,

Iba kwuhira amaramu

100 Nyamiringa yanga urugabano.

Yambitse ingoma zose

Nkindi ya Makuba,

Akomeje imyasiro.

Ye Banyurana ba Munyura-ngeri,

105 Barasanira ingoma

Ya Ntabwoba i Bukenyera-ntama,

Ntore za Bitondo

Zaheza icyago cy'i Butambika

Zikirahira Mutaga.

110 Harya Mugina yazana

Mugerariba na Murumankagwe,

Aje guhereza imirishyo Myasiro.

Na we yaje ari intwari

Mutagera wa Rwugamo,

115 Indorero azigira intahira.

Nta gisa ifite Masasa

Iyi ngoma ya Kirasasa,

Warayambitse iraruhuka.

Abatatu se mwari mutegeranye

120 Biyita abahinza,

Ko wabacuze inkumbi

Nkiranya ya Gaca-nzigo,

Abagoyi ubumva he ?

Abahinza bari bakomeye

125 Mukozi abandi ni amasigara-nkingi,

N'i Bubunga bari mu cyunamo.

Inkuru mbi yarabokamye barakamutse,

N'i Bushyoma baherutse imirishyo aho.

Ntiyari acyiyita umuhinza se,

130 Wa Muheza wa Sanshyimbo

Yabona Kirasana yaje,

Akihisha mu masenga.

Ng'uwo arakubana ahunga

N'igihango yatatiye,

135 Kimutaye mu ngeri.

Ni kabiri ukaba umukumbanyije,

Rukanda-mizo

Nta muhinza uzakwigera,

Agaheza ubugingo.

140 Uwo ni umwihariko

Wa Muhuruzi wa Ruhamo,

Aho ahinze ikigoroba

Kigeli cya Rugwe,

Atera umuhinza

145 Bugacya ahubatse Murasa-nkagwe.

Ingo ziruzuye i Burambirizwa-ngeri

Imihigo ya Karinga ntuyihuga,

Mahe ya Rwingoma

Mugina uyirwaniye ishyaka.

150 Niwambukiriza mu Nyabwana Bwobabuke,

Uri hagati y'u Bunyaruka-mazi,

I Nduzi uzahageza urwuri.

Ni amacumu ya Bitondo

Mbwira Mutara,

155 Ko wateranije urugabano.

Rubandanira-ngoma rwa Mbabazi

Ni amacumu ya Rubanguka,

Mbwira Rubazi

Ko ari we ugenda ibirwa.

160 Baraye mu mihayo

Abami ba Muhuruzi na Mudahakana,

Ngo imirasaniro ya Kizinduka

Yasumbye urugero.

Baraye bakuvugiye ubutwari

165 Abami ba Mashema ya Serugorora,

Ngo wagirije ibyaro.

Baravuga bakavugira amacumu

Abami ba Mucundanya-ngabo wa Rwibicuba,

N'abacambirwa ingoma

170 Wabica burandura.

Rwogera yakugororeye inka n'ingoma,

Nkiranya ya Gacanzigo

Wica Rwurira-ngoga.

Mikurazo wamuzanye ku muheto,

175 Rukandamizo urivugira i Nyamirembe

Nugera i Marorerwa,

Muramutsa-nyonga wa Nyangoma

Uribuke Abanyanganzo.

Urangije abahinza Muhabura,

180 Ubwire Abami amacumu

Ko warangije abahizi,

Ugahaka ibyaro.

Sem comentários:

Enviar um comentário