sexta-feira, 30 de maio de 2008

AHO ISHOKEYE INSHOTSI YA GITARAMA

002. AHO ISHOKEYE INSHOTSI YA GITARAMA


Iki Gisigo kiri mu bwoko bw’ ”Ibyanzu”. Kigamije kuvuga uko Umwami Ndahiro Cyamatare yapfiriye u Rwanda. Aho amariye kwohereza umuhungu we Ndoli kwa Nyirasenge Nyabunyana i Karagwe, yavuye mu Nduga, ajya gutura ku gasozi kitwaga “Gitarama” ho mu Cyingogo. Kuri iyo Gitarama ni ho ingabo z’Abanyabungo n’iz’Abagara zamusanze zimuteye. Akomerekera ku rugamba rwahabereye, ahava avirirana amaraso. Ingabo za Nzira ya Muramira umwami w’u Bugara, zimusongera ku gasozi ka Nyundo. Ni byo byiswe mu mateka y’u Rwanda “Urubi rw’i Nyundo”. “Inshotsi ya Gitarama” rero ni Ndahiro. Bikanavuga ko umuhungu we Ndoli yaje kwuhira inka ku iriba Ise yari yazidahiriye ho. Izo Nka ni imvugo y’ubusizi ivuga Abayarwanda. Koko rero aho Ndoli abundukiye, ava i Karagwe, afatanyije n’uwo Nyirarumaga ubyivugira, u Rwanda barumaze igise cy’inyota yo guhorera u Rwanda no kuruhashya mwo amagomerane yose. Iki gisigo na cyo kiratanga urugero rw’ibisigo by’ « Amateka y’u Rwanda » byo mu bwoko bw’ « Ibyanzu ». Aho gitandukaniye n’icy’ « Impakanizi » ni uko kivuga amateka y’ingoma imwe gusa.


Aho ishokeye inshotsi
Ya Gitarama
, ya Gihwera na Kigarama,
Barishya ba Muyango i Masata
Ya Baziga b’ibyuma
005 I Buziri bwa Muzirika

Jyewe nzasanga ikaze
Nkange ya Nkarwe ya Rukubita,
Zuhiza Rugina
Rwera-bara ayikuriye Rwanga-Mpenzi
010 Ruhazi amaze kwishyikira muzoshyikirana.

Aho ikuriye inyota
Inkungu yakura imbeho
I Kumba rya Mukuru n’umukwe wacu
Na Nkebe ya Nyamuza
015 Umva Baharara

Ba Bara-ryera rya Ntambi
Bene ukwikora imigezi Nkorogi.
Jyewe mfite abo nzakubita ho amaboko,
Maboko anega abanzi ya Kiniga-banzi
020 Na Nduhura Shika ya Shinga.

Ninsesa ubukuru
Nuhiye Nyankuge
Jye simbuze abazandamutsa imigwegwe.
Barahari bahari
Barahari bene Joro,
025 Josi rya Karume

Yaruta agenda Rugenzi.
Abahima ba Ruhura
Bene umuhezwo wo mu Rwingwe
Ntibahezwa ibirori
030 Bagatsinda bari imbere.

Bari kumwe na Mbuga ya Mbabazi
Ntibazahezwa ingoma ebyiri.
Banyumva bene Nyambogo
Imuga irishwa y’e Mpundu
035 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Muguruka
Wa Sa-buto bwa Sa-bwana ku Kanyundo.
Mugurira Nyirinama
Yajyana n’Ingangare ya Runyonga
040 I Buroha-nyundo, ye bene Bweru

Ba bweza-mbavu ne bweza bara
Bene njishi ya Rwambuka
Banyumve bene Mpunga
I Ntengeri ya Nteko,
045 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Brahari bene Nyabihu
Byo kwa Nyamirima ya baha
I Bwanga-kurima bwa Bagina.
Ba data batatinye
050 Ku munsi itabaza

Ab’i Gatwaro basaka i Twarababiri.
Banyumve abene Gisuma
Ku gisaya cy’i Kabaza
Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari,
060 Barahari bene Bwimba

Bwo kwa Bitugu
Yacurumbanye mu guhora,
Hobe ya Muhumuza ya Muharabwije
Yaduhumuje Bahimuzi.
065 Ye bene inama imwe

Na Sana ya Gasagwe
Ku gasozi kabo i Remera
Banyumve abene Gasendwe.
I Si - isukuma ya Gasendwa
070 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Bwena bwa Rushumika
Bajye na Rwasuma ku rwari
Bagenza Rwondo
Rwuya rw’iwa Abenengeri
075 Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari
Barahari bene Kiruri
Kiriga cyo kwa Nyamata
Itarunguka Cyilima
Banyumve Abene-Cyangufuro
080 I Gifata-mpeta-ntoto


Banyumve Abene-Bwama-mvura,
Imvura y’i Bwama-nkaka
Ndyitumye mbunguje
Nkajya i Ngamba,
085 Bazaza kundamutsa.

Barahari bahari
Barahari bene Buziri-cyane bwa Kizege,
Bakowe na Nyamashinga
Ku Kiremerwa-byuma
Ibiryamiye Kiremera.
090 Banyumve Abene- Kiryame

Kirya-bana cy’i Buzi
Bazaza kundamutsa.
Barahari bahari
Barahari Bene Mabuye,
Mangu yo kwa Baziga
095 Bazingaga Nyabariza,

Bamenya b’ingiro ya Ngorame,
N’indi ngiro ya Bimero,
Barya ni bo bavumbura imvura i Nyaruvumbu
Ya Mvumuye i Bweru ya Gasogwe.
100 Inka zishotse za Mushozi

Ababo ba Musenya
Basanganiye intwari z’i Musamba.
Nje kuyisezeranya
Mundeke Sangwe nsingize imfuke,
105 Njye iwa Sindwe gusasata.

Imigani tugwagurana na Bigore,
Na ya Ngoma ya Bigondo
Ni jye muramukirwa w’i Rwinzobe
Nyanzobe ariburamizwe amuki
110 Ngo yere, jye ndishyuye

Aho amariye gutamba ntamire.
Ndasane ya Ndongozi ya Muyaga,
Rwishyura yo na Ndarwimanye
Nzizengane n’imbaga yose
115 Ndagaraguye ndaharuye.

Sem comentários:

Enviar um comentário