quinta-feira, 29 de maio de 2008
IMANA Y'UMUDENDE
Umunsi umwe ijuru ryarakoranye
Maze inama idakuka irashingwa
Imana ica iteka ritavuguruzwa
Ivuga ko u Rwanda rurimo Imana
Ko rugabyemo kandi amadiyosezi
Ari yo miryango isangiye isano
Igahora iberwa no kwambara imidende!
“Ndabona amajyepho yo hagati
Hakennye umushumba ubishoboye
Haganje kandi inyota y’ivanjili.
Hazaba umukondo w’urukundo ejo
Hazasabanira ubura bwanjye iteka
Hagomba umwungeri w’umudende.”
Abamarayika baraceceka
Baruzi Imana ivuga ibikomeye
Babonye ko biyivuye ku mutima
Batangira kubyitaho basobanuza
Bati “cyo se Dawe watwibarutse!
Azava he iyo ntwari izakunogera
Azitwa nde uzambikwa iy’umudende!”
Imana ibihorera ibishaka
Nyamara yarebaga uwo yashimye
Uzayishumbira mu budahuga
Uzaba isura yayo mu bantu
Ahari intonganya akazitsinda
Ahari ituze rikaharamba
Akazabyambikirwa umudende!
Gaburiyeli intumwa idatenguha
Abaza na none izina ry’intore
Ngo ajye kuryamamaza mu bantu
Na bo babyogeze by’imvaho:
Ko Imana yatoye Gahamanyi
Ngo azahore ayicaye mu ruhando
Mu rugaga rw’abambitswe imidende!
Yohani Batista ntasimbura
Ntaba ubuheta ni uburiza
Ni indatwa mu nyambo
Ni intwari ku rugamba
Ntagamburura mu itumba
No ku mpeshyi hashyushye
Ahora aberewe n’umudende!
Ntadendebura rwaremye
Arurema nk’impambi
Agahagurukana impambara.
Uwabarura aho yarwanye
Wasanga akwiriye impeta
Ari byo tumwambitse umudende!
Ingamba yarwanye ni uruhuri
Iz’ingenzi zo ni zirindwi
Yazirwanye uko bukeye:
Amakuzo n’ubusambo
Umururumba n’amahari
Ubwirasi, agahinda n’umujinya
Yarabitsinze yambara umudende!
Urugamba ruravuna
Iyo utarubayeho inganizi
Iyo wanze kuba igice
Ugirango wicungurire ingabo
Buragoroba ukananirwa
Nyamara itabaro nturite
Ukambara umudende ukayobora.
Uba umubyeyi ukabyirura
Ukagira inama zigorora.
Ni byo uyu mubyeyi yagezeho!
Maze buri wese ku giti cye
Akurikije inganzo n’umutima
N’amaso ndetse amuha
Akambika Nyirishema umudende!
Ubwo abahungu aho twataramye
Bati “aho ese Rudahigwa,
Rukemampunzi rwa none
Ko utaregura ikaramu
Aho ntuzabura mu myato
Nk’aho utamenye Gahamanyi
Uyu wimanye n’Imana!”
Babaye bakirigusha
Numva bisa nko kunsembura
Biba korosora uwabyukaga
Ni bwo nigabye mu nganzo
Mbimbura ibyo kumuhimba
Ari byo kumwambika ikamba
Icyo gisingo cy’umudende!
Narinzi ko ari impame
Mu kumuha imyato nshira impumu
Impaka zirashira aba Mparirwa
Imbabazabahizi sinamwiharira
Tumuhimba turi itimba
Rwema ngenda ku isonga
Nshengeranye umudende!
Guhimba nyir’imbaga
N’imbaraga yabyirukanye
N’abakirisitu yibyariye
N’isengesho atasibye
Na buribyari yihase
Si uby’uwenze ngo amuhimbire
Kuko yamugwabiriza umudende!
Amagambo nkoresha
Si asanzwe aho hose
Ngo yandagare aha n’aha;
Ni ayatowe mu rutonde
Ngo atondeke impotore
Yo kwambika intore y’Imana
Iyi twambitse umudende!
Uko yakunzwe n’Ijuru
Uko na Jambo yamutoye
Iko ivanjili yayitojwe
Uko yabyawe mu rugwiro
Ni ko yakuranye urukundo
N’indoro itotsa abamusanga;
Nimumusanganize umudende!
Ni Rugambwa wa Rugaba
Nyirimigabo twaramugabiwe
Abiwe bahora bakeye
Kuko ababera izuba ry’urugwiro
Akabakwiza umutuzo mu mitima
Maze akayitura uwayiremeye
Akazabyambikirwa umudende!
Uko wasanze za misiyoni
Ni ko wagwije amaparuwasi
Na yo agukunda bizira imbereka:
Iyo werekeje i Mugombwa
Usanganirwa n’impundu
N’ibitwenge by’abana;
Ukwiye umudende w’urugwiro!
Iyo usuye ab’i Kansi
Ubasanga bakeye.
I Butare ikambere
Ni ho ku nyarurembo
Ho batera indirimbo
Zigaturwa nyir’ijuru
N’izo ntore za Nyirimidende!
Iyo usuye na Save
Misiyoni nkuru i Rwanda
Biba ari ishema cyane
Kuko usumbura ubushumba
Iyo utunze iyo soko
Icyo kibanza cy’ibanze
Kikugenera umudende!
Iyo urambagira amayaga
Witwaje inkoni y’ubushumba
Abatuye i Nyamiyaga bose
Barishima iyo bakubonye
Kuko basanga waragabiwe
Usanganywe umugambi w’ubugabo;
Na bo bakugabiye umudende!
Iyo ufashe undi murambi
Ukagera i Simbi muri Maraba
Bamwe ngo usigiye n’amasimbi
Abandi ngo usumba amaraba
Bakabura ibyiza mwagereranywa
Kuko uri Rwema ukaba rukumbi
Ukaba warihariye umudende!
Ab’i Kiruhura bararuhuka
Iyo wabatashyeho nk’umubyeyi
Ugana iya Nyanza na Nyabisindu.
Sinavuga kandi Nyanza amahushuka
Ari ho Umwami waremye abandi
Yambikiye u Rwanda umudende!
No ku Ruyenzi ntiwahahunze
Ndetse na Nyumba urayibumbatiye
Kuko uri umubyeyi udahuzenza.
I Higiro ku nkiko baragukunda
Ngo warabigombye koko;
Hamwe na Rugango na Ngoma
Ngo bakweguriye umudende!
Gisagara ntisinziriye na yo
Ntiyobewe ibyiza igukesha
Ni yo mpamvu uri Ntawebasa
N’ishusho y’Imana mu bantu
N’urugero rw’ubukirisitu mu isi
N’urw’ubusabane na bose
N’icyubahiro cy’umudende !
Nguyu umunsi w’impundu
Zivubuka imihanda yose :
Impundu zavuze butaracya
Zibimburira ku Kabutare
Butare yose irazikiriza
Zisanga i Save bagisinziriye
Bakangurwa n’impundu z’umudende!
Zirambagira iyo misiyoni yose
Abo mu Ndara muri Ndora
Zibagwaho ari urwunge
Ku Gisagara ntibasigara
Bazisanganira amasigamana
Bibutse imyaka mirongo
Bamenya umunsi w’umudende!
Impundu zigaruka i Kansi
Na bo ntibikanga ibyo birori
Na bo ntibasiba muri iyo sibo;
Nta mpungenge z’impuha
Impanda na zo ntizihishira
Rubanda rumwambika umudende!
Impundu zumvikana i Rugango
Abaho babadukana ingoga,
Zigeze i Simbi zirasendera
Bamenya ko zihawe Gahamanyi
Bamuharira urwo rwoga
Basanze ari ikirenga mu migabo
Bamugira ikinege mu midende!
I Ngoma ho bavugije ingoma
Zisuka umuseke ugikeba
Umunsi wose zirawiriza
Zitegereje ko bwira
Ngo zibikire Nyirimpundu
Zinasoreze ko ibyo birori
Bityo zinogereze umudende!
Abafaratiri bo mu Nyakibanda
Impundu zibasanze mu kibaya
Bati “badutanze kwizihirwa!”
Ni ko gutondeka indirimbo
Ziba nk’impundu z’umukwira
Baririmba “umusaseridoti iteka”
Bamutamiriza umudende na bo!
Maze impundu z’ababyeyi
N’ibyishimo by’ibibondo
N’ubwuzu bw’ababikira
N’abapadiri ayoboye
N’abashumba bagenzi be
N imbaga nyinshi ikoma yombi:
Twese tumwegurira umudende!
Ngutuye igisingo gikuru
Kuko uri intwari byahamye
Ukaba inyanja badaheza:
Ukwiyoroshya tudashyikira
N’urukundo ruduhagije
N’ubupfura badahiga
Ni byo ukesha umudende!
No kugenda by’imfura
N’amafunguro uha abashonje
N’ishema ry’uko turi abawe
N’ubukirisitu wadutoje
N’ijuru kandi wadukinguriye
N’umutima mwiza utanga ituze
Ni wo mudende ubu ukindikije!
Abakirisitu ba Butare
Ntituzakubera intati
Tuzagutaramira iteka.
Tuzigana ubuhoro bwawe
Kuko uri nk’inyanja itemba ituje;
Muri uru rwuri watwemeyemo
Tuzahatera imana y’umudende!
Twese abo wacunguye
Mucengeri wa Mwimanyi
Tuguhaye amashyi y’urufaya.
Mu ijuru iheru urahatonnye
No munsi iwacu urahakunzwe:
Ubwo ushimwa n’Imana n’abantu
Uzahurizwaho imidende!
Ishimire iyi mbaga iguhimbaje
Mbe mushumba wambaye ishema!
N’ubwo nta shimwe ryakureshya
Na none ntawapfa guceceka
Kuko ubutwari butihishira
Waba wakiriye iyi mpano
Nyagasani akazakungurira umudende!
Ntiwacana uruti na none
Kandi urugamba rukiremye
No ku itabaro uri kamara
Kuko ubadukana icyusa
Kidutera kwambika Shitani ibisare
No gushegesha icyaha kica
Tukaba natwe abasonzeye umudende!
Shengurwa n’ishema mushumba
Abo wahishuriye turagushima.
Shinjagira turagushagaye
Turagushengereye Rugero
Waducyuyemo urushya
Uri intwari ihora mu ruge
Ntugerura mu midende!
Jye nkwambitse umudende
Mirongo irindwi karindwi
Na we Mikayile wakumurikiye
Azaguhetuze impotore ye
Rurema azaguhunde ihirwe,
Mu ndunduro y’uru rugendo
Ignace Ntagengerwa
Home de la Vierge des Pauvres Gatagara
Kuwa 24 Gicurasi 1996
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Soma n'undi muvugo wahimbiwe Musenyeri Gahamanyi "INKA YA GAHAMANYI kuri www.everyoneweb.com/poesies munsi y'Amazina y'inka.
ResponderEliminar