domingo, 25 de maio de 2008

GUTERANA UBUSE

Théogène Sebera, Umwalimu w’Ikinyarwanda muri
Koleji ya Kristu-Mwami ya Nyanza


Ubuse bwari uburyo bushimishije bwo kuganira. Nk’uko Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda no mu Gifaransa (2005:2103) ibisobanura: «ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bamarira baganira, ukarangwa no gushotorana no gutukana ariko ntibigire uwo birakaza ». Iyo nkoranya kandi ikomeza ivuga ko umuse ari «umuntu wo mu moko y’abasangwabutaka usimbura nyir’urugo mu mihango imugenewe iyo atabonetse, agakura ubusame mu bibanza bishya cyangwa akeza abapfushije n’ibindi. »

Aha ni ho wasangaga buri bwoko bw’Abanyarwanda bufite umuse wabwo, bakaba badasangiye ubwoko. Nk’uko Bizimana, S, (2002:77) abisobanura: «umuse ni umunyamuhango w’abantu badasangiye ubwoko. Akomoka mu moko buse y’abasangwabutaka. Ayo moko ni Abagesera, Abazigaba n’Abasinga.». Amoko amwe agira ubwoko bw’abase yihariye, andi agafata ubwoko bw’abase bubonetse bwose. Nk’urugero, umuse w’Abanyiginya ni Umuzigaba, uw’Abazigaba n’Abagesera ni Umusinga. Nk’uko abase bari bahujwe n’ubuse, ubuse na bwo bushingira ku mibanire y’amoko. Buri Munyarwanda afite abantu bahujwe na we n’umubano w’abase kuko Abanyarwanda bose bikwirakwije mu moko menshi akomoka ku bisekuru byabo.

Mu buse rero, umuse n’umuntu wo mu bwoko abera we barasemburana bagatukana. Ibyo bitutsi biba urwenya ntibigire uwo birakaza. Iyo abase babaga bari kumwe, barashobora guterana ubuse. Aha umuntu yavuga ko guterana ubuse byari ugukina no kuganira bifashishije amagambo asa n’asesereza. Ibi byo guterana ubuse babikoraga ari ibikino byo kwiganirira no kwisekereza rubanda.

Nk’uko Munyakazi, L, (1986:63):


«abase baâhoraga bâgenekereza ku mazîna y’îbiryô arî mu ntêeko imwê nìjaambo amabyì. Ayo mazìma nì nkaâya: amasakâ, amateke, amashaza, amatâ, amadegêde, amavûta,…Iyô umuuntu yasâanganaga amatâ uwô abeerêye umuse, yarâmubâzaga ati: «Urayânywa? » Yaabâ amûsaanganye amashaza akamûbaza ati: «Urayârya? » Iyô yasûbizaga ngo ndayârya cyâangwâ ndayânywa umuse yabôneragahô uburyô bwô kumûtuka nô kumumwaaza ngo ni imbwâ yûmusega ngo kukô imisega yôonyinê arî yô ihûnahuna ikarigata mu cyaavu nô mu ibâgiro. Cyâangwâ akamwiita umurozi ugâburira ab’iwê ibitâriibwâ. »

Ubu buse nta we bwababazaga cyangwa ngo bumurakaze ahubwo byahindurwaga ibitwenge ababumva bagashimishwa n’ubuhanga umuse atondekanya ibitutsi. Na we kandi nta mujinya cyangwa umutima mubi yabigiranaga.

Iyo umuntu yabaga azi ko abajijwe n’umuse we yirindaga gusubiza ko ayanywa cyangwa ayarya. Yaramusubizaga ati: «Sinyanywa » cyangwa «Sinyarya », umuse akongera akamubaza ati: «Ni nde uyanywa? », undi akamusubuza ati: «Ni nyirazo ». Icyo gihe umuse yarekaga ibyo guterana ubuse bakaganira uko bisanzwe. Iyo umuse yabazaga ati: «Ni nde uyarya? » umuntu yarasubizaga ati: «Ni abatwa ». Cyangwa iyo umuse yabaga asanganye umuntu amata cyangwa amavuta, yaramubazaga ati: «Ni aya nde? » Undi ati: «Ni ay’abatwa ». Icyo gihe nta cyo yongeragaho. Na ho iyo usubiza yavugaga ko ari aye, umuse yahitaga ayaterura akayijyanira, undi agasigara yumiwe. Kandi ntiyashoboraga kuyamwima cyangwa kuyamwishyuza. Aha rero umuntu yahoraga yigengesereye mu gusubiza amagambo y’umuse.

Hari n’ubundi buryo bwo guterana ubuse bwari buhuriweho na bose, ariko bugahera mu magambo gusa, ntibugire icyo bwungura umuse. Aha ubu buryo ni amagambo babwiraga umuntu iyo yabaga yitsamuye. Ubundi birazwi ko iyo umuntu yitsamuye abwirwa ngo «Urakire » na we agasubiza ati: «Twese ». Mu buse rero si ko byagendaga. Umuse yashoboraga kumubwira amwe muri aya magambo:

«Urakire maze ukirane imbavu »
«Urakire ukize ruseke usekanyuze imbwa umutsima »
«Urakire udakize ntawagukira »
«Urabigarure uhindukire ubirye »
«Guswu guswu nka sogokuru ».
Ikindi kandi, guterana ubuse bwari uburyo bwo gushotorana hagati ya rubanda n’imfura. Ibyo bikaba byarakorwaga mu bitaramo aho umuntu wo muri rubanda rwa giseseka yashotoraga imfura ndetse no kugeza ku mwami nyir’u Rwanda, kandi ntibigire uwo birakaza. Ubuse bwo muri uru rwego bwagaragariye cyane mu bisigo bimwe na bimwe byabayeho mu buvanganzo nyarwanda. Aha twavuga nk’Indoheshabirayi ya Kagame Alegisi, Byaryohewe ubudasigaza, Babyirukanye ingoga mu gutamira, Rwanyiranjaja n’ibindi. Ibi bisigo bikaba byarahimbirwaga kunenga no gukosora imico ya bamwe mu mfura itari myiza.


Ingero:
1. «Nuko Rwitsibagura araza,
Acira ifudika ali ku muryango.
Ukwo yagatashye ilyo juru lyabo,
Arabukwa ameza aho adendeje:
Yumva yirukwa mu birenge,
Umutima usaba ubugwa-neza
Umuhogo wuzuramo urugwiro
Inzoka yo mu nda isamuza umwuka,
Igira ngo jorororo mu ibondo
Yumva ahongobotswemo ibintu,
Agira ubukirigitwa umunwa wose,
Abwira abandi ati: «Karabaye! »
Naho ubwo Rwampungu aratamba!
Abona isahani ahingukiyeho,
Arayivumerera ukwo bisanzwe
Ajya kuyihobera baramubuza:
Barazigaziga ararorera!
Ahaguma akanya ariruhutsa!
[…]
Kamuzinzi akebuka Umwami,
Ati: «aba basaza mubahe amayoga,
Ni yo bakunda bali mu birori!
Nyamara ngusenge uli nyili uRwanda
Ungabire imyanya ya bane muli bo! »
Mutara ati: «Imyanya sinyitanga,
Kuko nshaka kuyikubira
Bambe umwami ntagabura! »

Muri iki gisigo, Kagame Alegisi yateye ubuse abatware bariho ku ngoma ya Mutara Rudahigwa, kandi bikaba nta n’umwe byarakaje nk’uko abyivugira (1977:3-4):


«numvise benshi bambaza ngo: «mbese Abatware wavuzemo, ndetse n’Umwami, ntibyabarakaje, ntibyabaguteranijeho? » […] ibi ngibi si ugusebanya, kuko biba bizwi ko ibivugwamo bitigeze bibaho. Ahubwo biramenyerewe ko n’iyo nzira ali inganzo yo gusetsa, yo kumara irugu. Ahubwo ababivugwamo barabyumvaga bagaseka kimwe n’abandi. »

Usibye kandi ubu buse bwagaragajwe na Kagame, A, hari n’ibindi bisigo byabayeho mbere y’icyo, na byo byateraga ubuse imfura n’umwami.


2. «Baryohewe ubudasigaza
Abahungu bo ku Musanganyamvura wa Buhimba
Barusha abantu guhemuka!
Mu ijoro rishyira inkoko
Bikanzemo ikimena cy’abaguye impishyi,
Rubanda irahurura!
Bihutu ati « nimuhumure turi twese,
Nta we utambaye urushundura,
Twabyize kera bizadutunga ! »
Ati « Marara we ntiyavurwaga,
We wavuzaga izuru nk’imvubu
Akirukana abasongozi,
Hagasigara uwahishije inturire n’indera:
Izo akaziryama hagati? »
Sebihubi ati “igituma Rugira anyita Rugenzabondo,
Yasanze ndya agakono k’ibishyimbo,
Niyubikije ibihaza ku rutaro!
[…]
Kigeli na we bahize yegamanye inturire
Kurya ari Umwami wahawe intavurungwa,
Ati « umunayu uyu ndawukunda bahungu!
Mwese uko muri aha muwumparire:
Mbatoye ibiseke! »

Iki gisigo kiragaragaza ubusambo bwariho ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri ndetse na we ubwe ntibatinye kumutera ubuse kandi yari umwami. Kikaba kirangwa ahanini n’amaco menshi y’inda.

Ibisigo by’ubuse rero usanga ari inganzo isa n’ibisetso. Ndetse bikanarenga ibisetso bigasa n’ibisebanya. Ni inganzo igomba kuba yaravukiye mu matorero y’intore aho abantu bigiraga kuvuga neza, bagacyocyorana, ntihagire urakara. Uwarakaraga mu biganiro bamwitaga igifura kitazi kuba mu bandi bahungu cyangwa umunyamusozi.

Inyandiko nzimburabumenyi zifashishijwe
1. BIZIMANA, S, 2002, Imiteêrere y’Îkinyarwaanda. Igitabo cyaa gâtatu, Umusôgoongero ku buvaangaanzo, Butare, IRST.
2. IRST, 2005, Inkoranya y’ikinyarwanda mu Kinyarwanda no mu Gifaransa, Butare- Tervuren.
3. KAGAME, A, 1977, Indyoheshabirayi, Icapwa rya 2, Butare, S.ed.
4. MINEPRISEC, 1988, Gusoma no gusesengura imyandiko, umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, Kigali, Ibiro nteganyanyigisho z’amashuri yisumbuye.
5. MUNYAKAZI, R, 1986, 'Ishushonsêbyo mu Rwaanda rwô haambere', in Etudes Rwandaises (GERLA No8), pp. 59-71.

Sem comentários:

Enviar um comentário