Umpe icyanzu nkubwire ah'umuntu:
Sinatinze mu matungo,
Sinakwanze zikamwa:
Nanyazwe n'utazimpaye
Bintera igihunga !
Ntekereza indaro mbi naraye
Bararanzira ba Mudahakana
Nsanga ariyo ndaro mbi:
Uko nayisanze irakijyana !
Iki gisigo Gahuriro yakibwiye Kagame wahise acyandukura hari ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa (1931-1959)
Imana ni yo ikiranuka
Yankingiye urugumye,
Rugumira rwa Rubazi,
Nkaba nkigendera jye mu Rwanda.
Hari abato ba none
N'abakuru ba kera banduta ubukuru,
Iryo batabonye jye nkaribibutsa:
Mbona ko itagira ubutati
Yankuye iyo kure cyane !
Mpikurirwa n'iyambonye
Rugira rw'i Ruganda kwa Ruganzu,
Inzanye nibuka n'ibitereko
Bya Nteretsingoma ya Mbabazi
Yanterekeraga mu ijabiro,
Namubwira ijambo wenyine akarishima.
Nkagira ngo ni we Mana wenyine,
Naho Imana ni ebyiri,
Akaba umuntu uwo.
Muzi n'uko akura ahaga,
Impabagabo ya Mudahakana,
Uko nayibonye iraturema:
Irema abantu igakiza abandi
Uburyo ikiranuka ndabiyishima.
Ingejeje no ku Mwami
Wa Mwambarirangoma wa Mwamugaba,
Ndahiriwe iramunshyikiriza.
Nta bwo Rugira iyoberwa Umwami.
Mwikozi, iyakwise ni yo yakuduhaye,
Witwa nka Yo.
Twashize impuhwe z'Abahutu
Duhabwa impundu tukiri amahoro
I Muhoza baragukundiye ngo kazime.
Mutima, watuboneye n'umuti:
Uvura igihugu icyago
Cyusa cya Birali
Twari turwaye mu Rwanda rwawe.
Umurozi ntaruta umurogora,
Umugabo ntaruta Umwami
Umwami ntarusha amatungo umuyoboke;
Watubereye Imana Mbangira
Mbaraga ya Mwikozi
Utuvuna bwangu.
Watubwiye ko abakire bafasha abakene
Mukenurambere wa Mutabazi,
Ngo mbone aratamba
Ngira ngo mbonye umuntu !
Azinyaga atakubwiye impamvu.
Mpabose ya Musangwa,
Wambariza iyo ngingo !
Mwimanyi, si impuha nkubwira:
Impundu navugije ngabanye iwanyu
Zingana induru navugije nanyazwe:
Zateye rubanda gutangara.
Si n'amarenga ngucira:
Ndacana ntiwake,
Ndakiriza mu myotsi,
Hari impembyi, singihembera.
Nakizwa n'uko uncikiririje nkiri hafi
Waba unkuye iyo kure cyane.
Ariko sindi amahoro
Kandi si ibyo guhorwa:
Wampoza ayo andiza
Muhoza, unkundiye,
Izanjye ngororano wazisanganwa.
Ni iteka amburana ntahari
Andengera ndi imusozi
Sahunga rya Gasogwe, ati: "Mpore !
Inka so yaguhaye nzazikuvunamo !"
Erega Mivumbi, nakubonye urya munsi
Ungarura nahabye
Wabonye nyobye irembo
Uranyobora inzira ngaruka aha.
Nawe ntiwakurwa ku ryo wavuze
Kandi ari irivuze imfura
Ntirihinyuka, Badahinyuka
Ba Muhuruzi wa Ruhamya,
Iryagambye Ngozi rigamburuza nde ?
Kabone n'aho waza uri ikinani cyane
Ntiwakura iryo kinanira cya Cyizindura yavuze:
Ubwo uba ucyibeshye
Kigahinduka ikinyoma !
Jye nta cyo ncumuye
Ijambo ryawe rirakiza.
Kurya uri umugabe nka Mibambwe,
Mwami wa Kavunwa
Wavutse i Kanyoni kwa Gihinira.
Urankuze ubwatsi, Busuhuko,
Ncyure ishyaka:
Iyo ntakiye Imana
Ntaka induzi ikagaba
Nkigabana ijana.
Alexis Kagame, Introduction aux grands genres lyriques de l'ancien Rwanda, Butare, 1969, pp. 156-163.
Sem comentários:
Enviar um comentário