Igisigo cyahimbwe na Bagorozi ba Nzabonaliba
Zemeye inganzo ingogo
Inganzo yacu ibyiruye,
Za Ndahise ya Gicambwa,
Nkajya kuzambika !
Ko barwaye nk'umurwayi
Ugabanya intwari za Cyiza,
Nkajya kuvuza !
Rero twigirira,
Twaje ubuhoro twese:
Nkaba, ingoma igira imirimo iruhije,
Imirwa-mire ya Nyiramiragwe na Mikore,
Iyo ukomase ushotse ugira inguma.
Izatunywa Bashikazina,
Twunamure, ntituzashira:
Imana ya kutworora ifite Ncyuye-Mageni.
Ntiharakamenywa ko inka zigwizwa n'inyana,
Abashira-mazinda ba Nzobe ya Birende
Nkarora icyanzu bakaza.
Ko bakijya iz'i Mujyaruguru
N'uwakomye ibicuba by'abashoza ingoma
Ngo hadahira umwe ?
Abantu dushyize aho twenda
Twakwishyutse nta gisare
Nkaba, i Sukiranyamata yera n'ay'inzobe,
Cyanga-shyamba cya Ngeze-i-Shyara ya Cyikora,
Abakozi bayo ntibatandukanye.
Ikunda abaciye Muringa
N'abishe ababisha:
N'iyo soko ntiyagwira ukayisiba.
Jye ko ntyaza amacumu yose,
I Bwicarampundu bwa Nkuba ya Rukorera,
Ukanga ukayahera ?
Ugasesa rimwe tucyesa ku rugamba,
Abaciriwe Rwicanzige tukanzurana abo ?
Uzi ko ari twe bahigana b'inzigo
Y'abatugirira inzika,
I Buzirikankobe bwa Mpabuka ya Mpa-ibicuba,
Duca abanzi hejuru ?
Dushime tukiri aho,
Witurinza iminsi:
Tuzajya i Rwinkanga iwa Nkozimyambi !
Ntitubihiye abantu n'Abami,
Widutega gusaza, turakura:
Nta we urusha Cyilima uyu gushaka u Rwanda !
Ureke n'agasebanyo umbaza,
Kanywerera-mbogo ka Nyiransamira ya Mbabazi,
Ndi umukwe wa Rweru
Umuntu akitwa runtu.
Utakwihanye ubwana,
Wari Umuhutu ntageze mu be
Nakuye i Kanyoni, ndaza ndakumeza.
Rusine, usinda inzoga nguhaye
N'umugabo wanjye Rugarishyamihana
Rwa Mihigo ya Nyiraruhingo:
Wingendana ngo ndasenga !
Simvumba mpora mpishije,
Sinsenga ndi mu wanjye,
Sinasonzanye Gisa cya Barasingabo !
Mpa umugabo w'abo nagaye,
I Mugogoma wa Nyiramukozi na Mutima
Atugorore Serugorora,
Jye nkwatse umugabo.
Jye nguhe umugabo
W'uko wagaye ababyirutse
I Mpunga ya Nyirampore,
Ikiruta ari ukubyirura abantu:
Ikiziriko ni cyo mbyeyi,
Nta we ubyirura atagira imicuko:
Ucumuye abantu aba !
Nakubwira ko abana
Ari bo ba se w'abantu,
I Bumbambeho rya Nyirabugili na Sabugabo,
Ubuhoro bwaramutse ukarakara ?
Induru zavuga mu ngabo
Ukarabuka, ari ikizira,
Twishyutse ngo ntizavuga ingoma.
Urumve jye n'umucengeri simugaya:
Afasha imbaga icumitana amacumu
Ya Rucurana-mbuko rwa Mbangira ya Gashorezo,
Imbaga ndayizi ifasha umuhabwa-rukinga.
Bazazizana batarandutse:
Uzaba urora imisore
N'imicuko ya Baca-inkamba.
Urumve n'urutsiro jye sindugaya:
Rufasha igihumbi
Kiyogoza igihugu cya Cyingame:
Umwami ugwije abantu agwiza ingoma.
Twakweza kumwe imana
Nkakurusha imbaga,
Nagusumbya iminyago.
Ureke n'ibyo uvuga
Ngo barabukira ibishira
Abami b'i Bwama-vubiro
Bwa Muvunyi wa Kavunya-ntwari,
Wibabeshyera ngo bakunda ubuseke !
Ibihari, Nzamuye,
Tubikesha Abami;
Ureke induru ntizaruta induba,
I Nduzi ya Birori.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Ku Mugina, Mugera-riba wa Mabara,
Tukinganya abantu;
Mu Kona tukinganya imbaga,
Mu Nyabikoni twaharamutse twananiranywe.
Ngaka agasumbirizo yavana i Karagwe,
Karamuka-kwesa ka Sohora-ingoma ya Gasogwe,
Kaje i Nyakabungo ntibashoza mu Kabuye.
Akaragwa gahorera Rugaba rwa Rumeza,
Barimuka mu Buhanga.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Rubambura-batimbo rwa Nsoro ya Nyamiko
Abasiga ibitaka bya Matwenge.
Urumve, singaya abana Ndahiro yaroye:
Ndoli n'abana baramuhoreye.
I Shyano-ihise rya Nyiramilishyo na Mirarwe,
Rubuguza acengereye Rubanda.
Nta mwete mfite
Abazubaka Gitambi na Kiyebe
Gaca-nzigo azararanura inka.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Ku mbizi ya Kayumbu
Mugesera baca icyuho cyo kuyinyuzamo,
Imbaga ya Cyilima ica ibisambo mu nka.
Agerereza i Buzi n'i Bugoyi,
Ari abana ba Rubanda,
Kandi ga ari abana b'Umwami !
Ukubyara wigusendekereza
Kwaruse ibintu.
Singaya imbaga
Nzi icyo yamaze
Ku iriba rya Nyamashyo
Dushorera iriba rya Nyamagana,
U Buyenzi bucyitwa u Burundi
Urubyaro rwa Bwiza rukabuhindura u Rwanda.
Inka ijana, ingoma ijana
I Muganza wa Shororo
Tuzizana abantu.
Ibihumbi by'i Ndorwa
Bizanwa n'abo abyiruye
Muhanyi wa Buhanzi,
Nkahaguhera abagabo.
Urumve na we ntagaya imbaga
Azi icyo yamaze
Ruboneza-jembe rwa Jabo rya Sarugo,
Ntiyadukengereye adukwiza amashinga.
Bicaze mu nzu ndore abanyu,
Wimarize wenyine, atabarure
Rugwe rwa Nyaga-ndwi !
Ugaragaza Rugarura-nkiga
Rwa Rugaba-ngabo na Rukangira,
Ibyo umarisha abantu
Utega Rukatsa.
Imirimo iruhije iza atayishaka,
Agasanga abajije Imana
Ireza abana, ikazatunga abantu.
Harya mu bashira ku bana,
Ab'i Bunge, ba Rubuga,
Asize Nyamuheshera
Rugwe abendera ingoma.
Urabagaye ujyeyo bishyuke,
Tubike ingabo :
Nurasana wenyine ukaganza, ndarahiye.
Utentebutse gusebya abasoni
I Sinda-nyoni rya Nkuba ya Rukorera,
Icyaha cyaba icyo.
Ugusiga neza kwawe si ko kuntuka
No gusebya intwari,
Ngo urazishatsa : byoye !
Ntiwazirikanye umunsi w'i Kigorora ?
Kigeli cya Nsoro ya Kirega-ncuro,
Yagaba Cyilima :
Twacengeza amagana.
Mwe ga mucengeza ab'iwanyu :
Indokoke za Cyilima tugerereza i Jenda.
Umva impaka nziza tugira Nzogera
Ya Nzanye-imihigo ya Kanyura-Nkiga,
Nkaba utentebutse gutandura.
Ntirugwanye, wica abana mu gihugu :
Ukubyara narakwitegereje ku Mbizi.
Bamarira ingoma abambaye intuku,
I Ntonde ya Nyiratamba,
Umva abatambara inono yeze !
Iyo ni ''na we'' nk'abana :
Utangwa mu maboko, sinkwanga,
Uramenye wangwa mu ntoki.
Ba so barabyaye,
Abakuru bakabyara;
Imbuga inyweka,
Umva nagusumbya ingingo.
Abakuru bucya bongerwamo ababyirutse :
Ni zo ngo wabonye i Gasabo.
Icyorezo cy'i Matyazo
Cyamazwe n'ababyeyi b'i Karango :
I Mwendo ho tugumiye.
Ishyamba ry'i Gasura
Ryamazwe n'ishyunga ry'abana,
Ugatoya abantu imirimo.
Ngo icyatuma itavuga Nyagisaka,
Ni ugukamya twese
Hagasagamba ishyamba ?
Ahandi, bacyambara ingori abagore,
Ingurwa ya Cyozi
Ntigisiba imirishyo
Sem comentários:
Enviar um comentário