quinta-feira, 29 de maio de 2008

Zemeye inganzo ingogo

Igisigo cyahimbwe na Bagorozi ba Nzabonaliba


Zemeye inganzo ingogo

Inganzo yacu ibyiruye,

Za Ndahise ya Gicambwa,

Nkajya kuzambika !

Ko barwaye nk'umurwayi

Ugabanya intwari za Cyiza,

Nkajya kuvuza !

Rero twigirira,

Twaje ubuhoro twese:

Nkaba, ingoma igira imirimo iruhije,

Imirwa-mire ya Nyiramiragwe na Mikore,

Iyo ukomase ushotse ugira inguma.

Izatunywa Bashikazina,

Twunamure, ntituzashira:

Imana ya kutworora ifite Ncyuye-Mageni.

Ntiharakamenywa ko inka zigwizwa n'inyana,

Abashira-mazinda ba Nzobe ya Birende

Nkarora icyanzu bakaza.

Ko bakijya iz'i Mujyaruguru

N'uwakomye ibicuba by'abashoza ingoma

Ngo hadahira umwe ?

Abantu dushyize aho twenda

Twakwishyutse nta gisare

Nkaba, i Sukiranyamata yera n'ay'inzobe,

Cyanga-shyamba cya Ngeze-i-Shyara ya Cyikora,

Abakozi bayo ntibatandukanye.

Ikunda abaciye Muringa

N'abishe ababisha:

N'iyo soko ntiyagwira ukayisiba.

Jye ko ntyaza amacumu yose,

I Bwicarampundu bwa Nkuba ya Rukorera,

Ukanga ukayahera ?

Ugasesa rimwe tucyesa ku rugamba,

Abaciriwe Rwicanzige tukanzurana abo ?

Uzi ko ari twe bahigana b'inzigo

Y'abatugirira inzika,

I Buzirikankobe bwa Mpabuka ya Mpa-ibicuba,

Duca abanzi hejuru ?



Dushime tukiri aho,

Witurinza iminsi:

Tuzajya i Rwinkanga iwa Nkozimyambi !

Ntitubihiye abantu n'Abami,

Widutega gusaza, turakura:

Nta we urusha Cyilima uyu gushaka u Rwanda !

Ureke n'agasebanyo umbaza,

Kanywerera-mbogo ka Nyiransamira ya Mbabazi,

Ndi umukwe wa Rweru

Umuntu akitwa runtu.

Utakwihanye ubwana,

Wari Umuhutu ntageze mu be

Nakuye i Kanyoni, ndaza ndakumeza.

Rusine, usinda inzoga nguhaye

N'umugabo wanjye Rugarishyamihana

Rwa Mihigo ya Nyiraruhingo:

Wingendana ngo ndasenga !

Simvumba mpora mpishije,

Sinsenga ndi mu wanjye,

Sinasonzanye Gisa cya Barasingabo !



Mpa umugabo w'abo nagaye,

I Mugogoma wa Nyiramukozi na Mutima

Atugorore Serugorora,

Jye nkwatse umugabo.

Jye nguhe umugabo

W'uko wagaye ababyirutse

I Mpunga ya Nyirampore,

Ikiruta ari ukubyirura abantu:

Ikiziriko ni cyo mbyeyi,

Nta we ubyirura atagira imicuko:

Ucumuye abantu aba !

Nakubwira ko abana

Ari bo ba se w'abantu,

I Bumbambeho rya Nyirabugili na Sabugabo,

Ubuhoro bwaramutse ukarakara ?

Induru zavuga mu ngabo

Ukarabuka, ari ikizira,

Twishyutse ngo ntizavuga ingoma.

Urumve jye n'umucengeri simugaya:

Afasha imbaga icumitana amacumu

Ya Rucurana-mbuko rwa Mbangira ya Gashorezo,

Imbaga ndayizi ifasha umuhabwa-rukinga.

Bazazizana batarandutse:

Uzaba urora imisore

N'imicuko ya Baca-inkamba.



Urumve n'urutsiro jye sindugaya:

Rufasha igihumbi

Kiyogoza igihugu cya Cyingame:

Umwami ugwije abantu agwiza ingoma.

Twakweza kumwe imana

Nkakurusha imbaga,

Nagusumbya iminyago.

Ureke n'ibyo uvuga

Ngo barabukira ibishira

Abami b'i Bwama-vubiro

Bwa Muvunyi wa Kavunya-ntwari,

Wibabeshyera ngo bakunda ubuseke !

Ibihari, Nzamuye,

Tubikesha Abami;

Ureke induru ntizaruta induba,

I Nduzi ya Birori.



Singaya imbaga

Nzi icyo yamaze

Ku Mugina, Mugera-riba wa Mabara,

Tukinganya abantu;

Mu Kona tukinganya imbaga,

Mu Nyabikoni twaharamutse twananiranywe.

Ngaka agasumbirizo yavana i Karagwe,

Karamuka-kwesa ka Sohora-ingoma ya Gasogwe,

Kaje i Nyakabungo ntibashoza mu Kabuye.

Akaragwa gahorera Rugaba rwa Rumeza,

Barimuka mu Buhanga.



Singaya imbaga

Nzi icyo yamaze

Rubambura-batimbo rwa Nsoro ya Nyamiko

Abasiga ibitaka bya Matwenge.

Urumve, singaya abana Ndahiro yaroye:

Ndoli n'abana baramuhoreye.

I Shyano-ihise rya Nyiramilishyo na Mirarwe,

Rubuguza acengereye Rubanda.

Nta mwete mfite

Abazubaka Gitambi na Kiyebe

Gaca-nzigo azararanura inka.



Singaya imbaga

Nzi icyo yamaze

Ku mbizi ya Kayumbu

Mugesera baca icyuho cyo kuyinyuzamo,

Imbaga ya Cyilima ica ibisambo mu nka.

Agerereza i Buzi n'i Bugoyi,

Ari abana ba Rubanda,

Kandi ga ari abana b'Umwami !

Ukubyara wigusendekereza

Kwaruse ibintu.



Singaya imbaga

Nzi icyo yamaze

Ku iriba rya Nyamashyo

Dushorera iriba rya Nyamagana,

U Buyenzi bucyitwa u Burundi

Urubyaro rwa Bwiza rukabuhindura u Rwanda.

Inka ijana, ingoma ijana

I Muganza wa Shororo

Tuzizana abantu.

Ibihumbi by'i Ndorwa

Bizanwa n'abo abyiruye

Muhanyi wa Buhanzi,

Nkahaguhera abagabo.



Urumve na we ntagaya imbaga

Azi icyo yamaze

Ruboneza-jembe rwa Jabo rya Sarugo,

Ntiyadukengereye adukwiza amashinga.

Bicaze mu nzu ndore abanyu,

Wimarize wenyine, atabarure

Rugwe rwa Nyaga-ndwi !

Ugaragaza Rugarura-nkiga

Rwa Rugaba-ngabo na Rukangira,

Ibyo umarisha abantu

Utega Rukatsa.

Imirimo iruhije iza atayishaka,

Agasanga abajije Imana

Ireza abana, ikazatunga abantu.

Harya mu bashira ku bana,

Ab'i Bunge, ba Rubuga,

Asize Nyamuheshera

Rugwe abendera ingoma.



Urabagaye ujyeyo bishyuke,

Tubike ingabo :

Nurasana wenyine ukaganza, ndarahiye.

Utentebutse gusebya abasoni

I Sinda-nyoni rya Nkuba ya Rukorera,

Icyaha cyaba icyo.

Ugusiga neza kwawe si ko kuntuka

No gusebya intwari,

Ngo urazishatsa : byoye !

Ntiwazirikanye umunsi w'i Kigorora ?

Kigeli cya Nsoro ya Kirega-ncuro,

Yagaba Cyilima :

Twacengeza amagana.

Mwe ga mucengeza ab'iwanyu :

Indokoke za Cyilima tugerereza i Jenda.



Umva impaka nziza tugira Nzogera

Ya Nzanye-imihigo ya Kanyura-Nkiga,

Nkaba utentebutse gutandura.

Ntirugwanye, wica abana mu gihugu :

Ukubyara narakwitegereje ku Mbizi.

Bamarira ingoma abambaye intuku,

I Ntonde ya Nyiratamba,

Umva abatambara inono yeze !

Iyo ni ''na we'' nk'abana :

Utangwa mu maboko, sinkwanga,

Uramenye wangwa mu ntoki.

Ba so barabyaye,

Abakuru bakabyara;

Imbuga inyweka,

Umva nagusumbya ingingo.



Abakuru bucya bongerwamo ababyirutse :

Ni zo ngo wabonye i Gasabo.

Icyorezo cy'i Matyazo

Cyamazwe n'ababyeyi b'i Karango :

I Mwendo ho tugumiye.

Ishyamba ry'i Gasura

Ryamazwe n'ishyunga ry'abana,

Ugatoya abantu imirimo.

Ngo icyatuma itavuga Nyagisaka,

Ni ugukamya twese

Hagasagamba ishyamba ?

Ahandi, bacyambara ingori abagore,

Ingurwa ya Cyozi

Ntigisiba imirishyo

Sem comentários:

Enviar um comentário