sábado, 1 de março de 2008

UMURANGA


Ujya gusaba abanza kurangisha umugeni, yamara kumubona no kumushima imico n'ubwiza, cyangwa amushimiwe n'undi, agashaka Umuranga. N'iyo asaba mu baturanyi ashaka umuranga; ni we umuvugira bagiye mu byo gusaba.

Iyo umusore bamurangiye umukobwa atazi, arihorera agashaka undi musore mugenzi we bakiyuhagira bakisiga, bakaboneza bakajya kwa se w'umukobwa ashaka gusaba, bakamushima cyangwa bakamugaya, bagataha.

Iyo bamaze gushima umukobwa, babaririza ubwoko bwe, bwaba bubi, bakamureka, bwaba bwiza bakamuraguriza, bamwereza bakamusaba; bamwirabuza bakamureka. Nta warongoraga umukobwa atabanje kumuraguriza ngo amwereze.

Haba n'ubwoko buzirana ntibushyingirane; habaho n'ubwoko bavuga ko butera umwaku, cyane cyane abungura, abacyaba, abashambo, abasita, abashingo n'abandi...
Ahandi ushaka kurongora, abanza kurambagiza.

Kurambagiza ni ukureba uburanga bw'umukobwa, ubwiza bwe n'imico ye.


Iyo umuhungu ashaka kurambagiza umukobwa baturanye, abanza kujya areba imico ye, iyo ayishimye agashima n'uburanga bwe, icyo gihe atangira gushaka umuranga, hakazakurikiraho gusaba.

Umuranga ni we uvuga ijambo, n'iyo se w'umuhungu ari aho, ni umuranga uvuga ijambo ati: " Naka, yantumye..." Hanyuma akavuga amagambo y'isaba yitwa " imisango y'abakwe ". Abasabwa umugeni na bo, basubiza umuranga bamubwira bati: " Ugenda utubwirire Kanaka uti"..." bakavuga amagambo yagenewe gusubiza.

Ujya gusaba umugeni ntibamwita umureshya; bamwita umukwe. Uko bavuga usaba si ko bavuga usabirwa. Usaba aba ari n'umuranga; umukobwa iteka bavuga ko asabwa, n'uza kuvuga amagambo asaba, bavuga ko aje gusaba.

Kuvuga umureshya, ni ukuvuga uje kureshya umusumbakazi. Ntabwo umusumbakazi bavuga ko asabwa, iteka bavuga ko baje kureshya, ngo batumwe na Kanaka kumurehereza umugore.

Usaba we agira ati: " Natumwe na kanaka ngo musabire umukobwa ".

Usaba umukobwa aba ari se w'umwana, cyangwa umuranga, cyangwa se wabo w'uwo muhungu, uwo ari we wese, aba ari kumwe n'umuranga. Izina ry'abasaba bose, bitwa abakwe, ari abaje bashoreye, inka, ari n'abaje bikoreye inzoga, ari n'abavuga ijambo ryo gusaba, mbese abantu b'iwabo w'umuhungu, bose bitwa abakwe. Na none umukwe uzarongora ni we uba ari umukwe w'ukuri; ariko iwabo w'umukobwa usabwa, baravuga bati: "Muritondere uwo muntu, mumufate neza, ni umukwe ". Bikaba kwanga kwihesha agaciro gakeya no kugira ngo hatagira ubicira ubukwe.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário