sábado, 1 de março de 2008

KUBYUKURUTSA

Mu batunzi, abakwe iyo bamaze kwihereza, bajya ku irembo, inka zikabyukuruka; baba batakoye bagakwa. Abashumba bagahereza amata n'injishi z'ibikangaga. Bagatanga n'ikimasa cy'uwashyingiye n'inyana y'abakwe; nuko abakwe bagakura ubwatsi bashimira.

Kubyukurukiriza abakwe, ni ukububaha, ni na bwo bazimanira abakwe inka yitwa iy'abakwe. Ikimasa gihabwa umugore waje gushyingira kikitwa izimano, kikaba n'ingobyi yaje ihetse umugeni. Abageni badafite inka, bazimanira umugore waje gushyingira intama, abadafite intama bamuha isuka. Noneho basigaye batanga amafaranga. Nta mushyingira ugenda atazimaniwe.

Ahandi mu Rukiga, abakwe iyo basohotse, umugabo na musaza w'umugeni bamwaka uruhu cyangwa umwenda, umugabo akabyigera ngo arebe uko umugore we angana. Bakenda umuheha bakawusomesha bombi; bakenda inzoga mu gicuma bakacyambika umwishywa barongoje; bakawushyira ababyeyi b'umugeni ngo bawakire. Nyuma umugore waje gushyingira akambika umugeni uruhu akarwambara kugera igihe cyo gutwikurura; icyo gihe ni ho ahabwa inkanda cyangwa igicirane, akambara nk'abandi bagore. Umugeni utaratwikururwa yambara nk'abakobwa.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário