terça-feira, 4 de março de 2008

Umurage w'Abakurambere-Amateka y'Urwanda ntaramenyekana

Ng'ibyo ibyabuze ubivuga. Twabuze uwandika amateka y'abatware b'imiryango, intwari n'ingirakamaro zo mu ntara n'imisozi y'Urwanda, tubura utuvugira abahanuzi n'abapfumu b'iwacu, tubura uvuga abavuzi n'abagangahuzi, tubura uvuga abizihirwa no guhamiriza no kubyina, kuririmba no gukiranura inanga, tubura uwandika ibikorwa by'abahanga b'ubworozi n'ubuhinzi, abubatsi n'ababaji, abacuzi n'ababumbyi, n'abandi bahanga mu myuga n'ubukorikori. Kuri ubu, aho amashuli ya kizungu atangiye kubyigishiriza, benshi barahatanira kubibonamo za diporome n'izindi mpamyabushobozi, abandi bagahahisha bimwe mu byo bacyibuka, ariko ubanza abashoboye kubaririza uko byagendaga kera, ku buryo bwigishijwe n'Abakurambere, ngo babishyire mu bitabo, bakiri bake cyane.
Ibyo byose biragaragaza ko umuco wa kinyarwanda, n'imigenzo ya kera, n'ubwenge bwa Gakondo, bigikeneye kwitabwaho. Kagame na Bigirumwami, n'ababakurikiye, bakoze ibyo bashoboye, kandi si bike. Ariko ntibihagije, bigomba gukurikiranwa, bikuzuzwa, bikanakosorwa mu byo batashoboye gusoza no kunonosora, cyangwa se batagezeho.

Mu bikorwa byose bya ngombwa, icyihutirwa cyane, mbona ari ukwandika amateka y'Urwanda neza, atavuga iby'Abami gusa, atabogamiye ku bari bakomeye gusa, ahubwo acishije mu nzira umuco karande utwigisha, ngo Umwami agirwa na Rubanda, agatera bakikiriza, batera akikiriza, Urwanda rukabona kwizihirwa. Umwami agirwa na Rubanda, Rubanda rukagirwa n'Umwami. Mbona rero ari aho twahera, hakaba amateka y'Urwanda nyayo, azigisha abato b'ubu n'abazaza. Bakamenya ko Urwanda rwaremwe n'Abami koko, ariko bafatanyije na Rubanda, kuko nyine ari nta mwami wigira, agirwa na Rubanda. Murabona ko ibi mbisubiramo cyane, kugira ngo byumvikane neza. Amateka y'Urwanda si ay'Abami gusa, si n'ay'Ibikomangoma gusa. Kuvuga amateka ya kera si ukuvuga ibikorwa by'abategetsi gusa, cyangwe bya politike gusa, ahubwo ni ukwerekana ibyo Urwanda rwari rwaragezeho, mu mpande zose z'ubuzima. Urugero natanga, ni nk'abo njya numva bavuga ko Umunyarwandakazi kera yari yaragowe, yarajujubijwe, nta gaciro agira. Ibyo jyewe nkabona atari ukuri na gato, ahubwo mu kwubaha abagore n'abakobwa, Urwanda rwarushaga andi mahanga menshi. Ariko kugira ngo tubimenye neza, tugereranije n'uko byari bimeze mu bindi bihugu, bigomba ubushakashatsi, ibyemezo bigashakwa kandi bikagira ikibihamya. Birumvikana rero ko impande zose z'umuco zigomba kwigwa neza, zigasesengurwa bihagije, tukabona kugira amateka y'Urwanda nyayo.

Mu gihe tugitegereje abanyabwenge bo kutwigira ibyo bintu, bakazabitwigisha, umuntu wese ubishatse yahera ku cyo azi kandi ashoboye. Jyewe rero nzibanda ku byerekeye kumenyekanisha bimwe mu byanditswe, ari ibya Kagame, ari ibya Bigirumwami, ari n'abandi. Sinzi ko hari icyo bizafasha abo bahanga dutegereje, ariko ntibizabura akamaro.

Hambere aha natangiye kujya nandika kuri za forums internet zigwiriyeho Abanyarwanda, ngashyiraho bimwe mu byo nasanze mu bitabo by'abo Bakuru bacu. Mbona abantu benshi babishishikariye, bifuza uwabageza ku bumenyi bw'ibya kera by'i Rwanda. Mperaho ngerageza kureba uko nakwegeranya bimwe-bimwe mu nyigisho za Gakondo nibwira ko byagira akamaro. Mbonye bimaze kugwira, ngira nti reka mbe mbishize kuri site internet, ababishaka bazajye babona aho babikura.

Na none ariko kubishyira mu bitabo byaruta kubishyira kuri internet, kuko abagera kuri ibyo byuma ni bake cyane. Ariko burya n'ibitabo nasanze bidasomwa na benshi. Nyamara ibyo si byo byabuza uwandika kwandika. Na byo rero bizatinda bigerweho. Ubwo ntihazanabura bamwe mu bazasoma ibiri kuri iyi site bazagira ibibashimisha, bakazabikurikirana, bakabisesengura.

Sem comentários:

Enviar um comentário