Umukobwa bamuha n'ikirogora ngo nihagira umuroga bwoye kuzafata. Bamuha n'umukunde ngo azakundwe n'umugabo, n'abantu bose. Bafata agati kitwa karungarunga, ngo abamubonye: umugabo we n' abandi bamubonye bajye bahora bamurungarunga bifuze kumubona no kumukunda. Iyo karungarunga bayishyira hamwe n'umubazi n'urutamvaho, bakabisya byose, bakabimurasaga bavuga bati:" Nguyu umubazi umwanzi ukubaririza ashaka kukubaririza akuroga ntakubone ". Urutamvaho, bavuga ko akundwa n'umugabo we ntabe yamuva iruhande.
Bakazana umugozi w'umutanga, bakamwambika ku kaguru k'iburyo, bavuga bati: "Uyu ni umutanga, utanga abandi umugisha, utanga abandi kubyara no gutunga, agatsinda wabatanze n'umugabo ". Bakamukoza n'urutabataba ngo umugabo abatame mu rugo rwe n'urusoro rwaganjije, ngo azaganze umugabo we amwigarurire, n'ingorozo y'amasuka, ngo ajye ahora yigorora n'umugabo we mu magambo. Barangiza byose bakabitaba mu kirambi.
IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
IZINDI NKURU
Urukundo ni iki?
Amoko 5 y'Urukundo
Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!
Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo
Amategeko y'Urukundo
Kurambagiza Ni Iki?
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II
Sem comentários:
Enviar um comentário