sábado, 1 de março de 2008

IKIGAGARA

Bavuguta umuharakuku n'igitaka cy'amasinde yaraye adatabiwe. Umugeni bakamuzana mu irebe ry' umuryango, bakamushyira mu kigagara, bagaterura bagatereka mu muryango, bakazana umubirikira n'uruho rw'isugi, bakarusukisha umuti witwa umuharakuku bavanze n'umunanira cyangwa n'umwifuzo bakubye ku ngasire. Abadafite ikigagara bamwubakira urutere, ni rwo banyuzamo umubirikira. Bakazana n'urusyo n'ingasire, akabihagararaho. Icyo gihe hakaza musaza w'umukobwa akamuterura akamwicaza ku bitugu, ahagaze hejuru y'urusyo ruriho ingasire n'umwuko, bakamwubikira ikigagara, umubirikira bakawunyuza mu ntoboro ugahingukira mu kanwa ka wa mugeni, bakamusukamo umuti bavuga bati: "Bawita umuharakuku, jye nkawita bampare ubwara, abarozi bahara ibyaha (abana) bakakubura; bakuroga ari imandwa bakakubura, bakuroga ari inzigo bakakubura. Iki ni ikinanira unanira abanzi n' abarozi ".

Umukobwa bamuha n'ikirogora ngo nihagira umuroga bwoye kuzafata. Bamuha n'umukunde ngo azakundwe n'umugabo, n'abantu bose. Bafata agati kitwa karungarunga, ngo abamubonye: umugabo we n' abandi bamubonye bajye bahora bamurungarunga bifuze kumubona no kumukunda. Iyo karungarunga bayishyira hamwe n'umubazi n'urutamvaho, bakabisya byose, bakabimurasaga bavuga bati:" Nguyu umubazi umwanzi ukubaririza ashaka kukubaririza akuroga ntakubone ". Urutamvaho, bavuga ko akundwa n'umugabo we ntabe yamuva iruhande.

Bakazana umugozi w'umutanga, bakamwambika ku kaguru k'iburyo, bavuga bati: "Uyu ni umutanga, utanga abandi umugisha, utanga abandi kubyara no gutunga, agatsinda wabatanze n'umugabo ". Bakamukoza n'urutabataba ngo umugabo abatame mu rugo rwe n'urusoro rwaganjije, ngo azaganze umugabo we amwigarurire, n'ingorozo y'amasuka, ngo ajye ahora yigorora n'umugabo we mu magambo. Barangiza byose bakabitaba mu kirambi.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário