Basabisha inzoga. Inzoga ijya gusaba bwa mbere na mbere, ni iy'amarwa cyangwa. iy'ubuki, ntabwo babanzayo urwagwa, kuko urwagwa rwitwa " inshike" ngo uwo barusabishije ntiyabyara.
Ikibindi bajyanyemo iyo nzoga ni icy'isugi kitahongotse, kikagumayo bakagifata neza, ntigisohoka, kuko ngo kimenetse, umukobwa yapfa cyangwa ngo ntazabyare, yaba abyaye kandi akabyara apfusha. Ndetse n'iyo ubukwe bupfuye, bene cyo bagishegeye, iwabo w'umukobwa barakigurana, bakababeshya ngo cyaramenetse, cyangwa bakagihongoraho urujyo bakarusigarana, bakarubika neza, ngo umwana wabo atazabura ibyara. Iyo bagize ibyago ikibindi cy'urusabo kikameneka, barahanuza, bakanywa imiti n'amasubyo.
IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
IZINDI NKURU
Urukundo ni iki?
Amoko 5 y'Urukundo
Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!
Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo
Amategeko y'Urukundo
Kurambagiza Ni Iki?
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II
Sem comentários:
Enviar um comentário