sábado, 1 de março de 2008

GUTEKESHA, GUKURAHO AMASUNZU, GUCA MU CYANZU

Iyo umugeni agiye guteka, babanza kumutekesha. Ababyeyi b'umuhungu warongoye bazana inkono n'ikibindi cyo kuvomesha n'uruho rwo kudaha amazi, n'urwo gukarabisha, bakazana n'amashyiga bakayatera, bagatereka inkono ku ziko. Bakazana intango ebyiri z'imyaka, cyangwa umutiba. Abafite urutoki bagatanga ingabire yarwo, n'umurima w'ibishyimbo n'uw'ibijumba. Inkono yamara gushya ababyeyi n'abana bakarya. Ibisigaye bakabishyira mu cyibo, bakareba n'inzoga, bakabijyana kwa sebukwe w'umuhungu, na bo bakabirya. Batabiriye mu gutekesha, ntabwo baba bakiriye ibyo kurya biturutse kuri abo bana, ngo babiriye byabakenya.

Ahandi, iyo iwabo w'umugeni bagiye kumusura, bazi ko ubukene butazareka batwikurura vuba, kandi bazi ko n'uwo bashyingiye yifuza ko umugeni we yajya agira imirimo akora y'ahabona, bashaka inzoga n'ifu mu kebo, ari yo nyabwanure. Bagerayo, bamaze kunywa izo nzoga; nyirabukwe w'umugeni agahamagara umugeni, bagashyigikira inkono yo kuvugiramo umutsima wa ya fu yaje muri ya nyabwanure. Bamara gushyigikira, bagaterura inkono ivuga hamwe n'umugabo na nyirabukwe, bagafatanya gusukamo ifu uko ari batatu; bagafata umwuko, bakavuga akanya gato, bakareka umugeni akavuga akarangiza. Uwo mutsima bawuryaho n'abo muri urwo rugo bose uko bangana, ntawe utawuryaho.

Ubwo buryo bwo gutekesha barabunegura, kuko gufasha umugeni amashyiga babivuga nabi, ngo:" Nyirakanaka ntiyatwikuruwe, yakojejwe ku mashyiga, ngo yararikiwe, cyangwa ngo bamukojeje mu ziko ". Ni cyo gituma iwabo w'umukobwa batinda, bakazagaruka kumutwikurura, ntibarekere aho. Akebo ka nyabwanure ntibakajyana, gasigara kwa sebukwe w'umugeni, bakakabika ahakomeye; iyo kabuze kaba gakunguriye umugeni, bigatuma atabyara, n'iyo abyaye apfusha umwana w'imfura ye. Ako kebo gakomera kwa sebukwe w'umukobwa, nk'uko igicuma cyagiyemo inzoga y'umwishywa we gikomera kwa se kuko na cyo kibikwa ahiherereye, ngo kitameneka uwo mukobwa atarabyara. Iyo kimenetse atarabyara, ntaba akibyaye, n'iyo abyaye apfusha uburiza bwe.

Iyo umugeni bamaze kumukoza mu ziko, bamukuraho amasunzu. Sebukwe arabanza akamuha ikintu: intama cyangwa isuka, cyangwa insina, ni uguhoza umukobwa kuko aba arizwa n'uko bamukuyeho amasunzu. Umutunzi amuha inka y'uko amukuyeho amasunzu, ikitwa inka y'amasunzu, ikaba ingarigari ye ntihagire uyimutegekaho; n'ikindi cyose ahawe uwo munsi acyitegekaho uko yishakiye.

Umugeni utaratwikururwa, iyo agiye iwabo, aca mu cyanzu iyo nta cyanzu iwabo bagira, aca mu marembo, ariko babanje kuyatambikamo inkoni, umugeni akayirenga. Yaba yazanye n'umugabo we iwabo, iyo nkoni bakayirenga bombi, noneho bakajya biyizira uko bashatse, kugeza igihe bazabonera inzoga zo kurangiza umuhango wo guca mu irembo.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário