sábado, 1 de março de 2008

GUCUNDA, GUCA HAGATI, KUMARA AMAVUTA

Mu museso wa kare, begeranya amata yo gucunda; nuko uwarongoye n'uwarongowe na musaza w'umugeni, bakabuganiza bose, bagaterera igisabo, ngo bisuriye gutunga. Bakisubirira aho bahoze. Amata agacundwa, yamara kureta, bakagaruka bakavura uko ari batatu; bagakoza indosho mu mavuta bakisiga; barangiza bakajya kuryama.

Umukwe n'umugeni bakaryama hamwe, nuko musaza w'umugeni akabaryama hagati, ngo abaciye hagati: Akahaguma kugera igihe muramu we agize ati:" Byuka, nguhaye inka ". Undi akabona kubyuka. Umugabo agakora ku mugore we, akabyuka.

Ahandi, umukwe n'umugeni na musaza we, bararyama, bamara akanya umukwe ati: "Nguhaye inka ya N... " Bakabyukira rimwe bose. Nuko ku gasusuruko abakwe bishimye, babyina; abasangwa bakabaherekeza bagataha banezerewe.

Mu Kinyaga, umugabo n'umugore na musaza we basigana amavuta, umwe agasiga undi bagahetura.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário