sábado, 1 de março de 2008

KURAGUZA NO GUTEREKERA N'INDIBU

Kuraguza no guterekera:

Se w'umukobwa araraguza ati: " N.. .ntazira umwishywa baribumushyiremo ni joro, ntazira n'amata n'imbazi baribumucire." (Baraguriza n'inzira bazacamo .)

Indibu:

Hasigaye nk'iminsi itatu umukobwa akarongorwa, bahengera bumaze kugoroba, bakazana amata y'inka y'isugi n'umutsima. Indibu bakayibumbabumbira mu mutsima akamira bunguri, akarenzaho amata. Mu gitondo indibu akayishakira mu mabyi ye, yayibona akayironga, akayizana bakayitobora, akayambara; iyo ndibu ikamurinda ibyago byose bibaho. Abashatse kandi, indibu bayikakira mu muvumu w'umutabataba akambara cyangwa se bakayitakiraho, umukobwa akayambara, ikitwa: "Naburyanaburya ", ibyo ni ukugira ngo batazamuroga; uburozi ntibuba bukimufashe.

Iyo umukobwa amaze kubona indibu, haza abagabo babiri bakamufata, bakamusimbiza bavuga bati:" Umwanzi agushakira hasi akakubura, yagushakira hejuru akakubura ". Iyo umukobwa abuze indibu yamize, ngo ararogwa agapfa.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário