terça-feira, 4 de março de 2008

UBWIRU-INZIRA Y'UMURIRO


Umwam ubyárir Umuriro ní Yuhi
Akiim i Ndúga
Agatuur i Ndúga
Akaraguz ar' i Ndúga
5 Akeez imáan ar' i Ndúga
Agatsind ar' i Ndúga
Akagab ingab ar' i Nndúga
Zigahaabw umugabá
Zikajya kumútsindira

10 Ishyanga ryamugoméye
Ntiyámbuk urúuzi rwaa Mwógo
N úrwaa Nyábaróngo

Imirwa y Umuríro n íibiri
Ni Karamá na Máshyiga
15 Na Rúbona rwaa Kamonyi

Ikibariro cyó kubyárir Umuriro
Cyabá cyáje
Abaragúza b áabíiru
Bakaraguriz iyó mirwa
20 Ukw ár íibiri
Uwerewe bakahuubak urugó
Rw íicyúzurirahó
Urwaa kámberé n ínz imwé
N ígikaari cyáa rwo

25 Abíiru baarwereje bakarúraariira
Agaháguruk Umwénemuhinda
Akajya kuu Nganzo ya Múshongi
Akabyirur umubyirúre w íntenge
N Iisúka y Icyúmwé
30 N íintóorezo munani
N ímihoro munani
N íbisomyo munani
N ímbaazo munani
N íinshyáamuro munani
35 N íngongo munani
N ámasúk ané

Agasiib imigera
N íicyúma cyogósha
N úruhindu n íicúmu n úmwambi

40 Ibyúma bakabíkwikira
Muu ntí z íimyífuuzo
Bakabijyan ibwami
Bakabih Abéenefwati
Bakajy i Mwurire wa Múhima
45 Bakaharamvur ibicúba munani
N ínkongooro munani
N íbirábyo munani
N íbyavuuzo munani

Bakajya mu Gicúba cyaa Nyundo
50 Bakaharamvur ibicúba munani
N ínkongooro munani
N íbirábyo munani
N íbyavuuzo munani
Bigahitira ku kiráaro
55 Cy Umutwar utwár abíiru

Agaháguruk umwána w Umutsoobe
N úuwó kwaa Séebidegéde
Bagaheera mu cyambu cy 'Amahembe
Bénd urwendo rwó hekurya
60 N úurwó hákuno

Baagerá mu cy 'Ikináni
Bakakírenga n íicy 'Umutobó
N iibyambu by ímigogó
Bakagenda bénd urwondo
65 Rwó hakurya n úurwó hakuno
Bakagarurwa n íicyó mu Kigeri
Cyambúkiishwa amaguru

Bagatumir umukobwa w Abaha
Ni w úb úr íimbere
70 Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
N úmukobwa w Abéga
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
75 N úmukobwa w Abakóno
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
N úmukobwa w Abagesera
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
80 N úmukobwa w Abatsoobe
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfite sé na nyina
N úmukobwa w Aabéenemugunga
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfite sé na nyina
[N úmukobwa w Abenmunyiga
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfite sé na nyina]
N úmukabwa w Abéenecyambwe
Ufíte sé na nyina
85 Na músaaza w úfite sé na nyina

Abageni bakaaz ar úumunani
Na básaaza báa b ukw ár úumunani
Na múshiki w úmwami w ímuhana
Uzáamuh ímpandu
90 Wons úmuhungu

Bagatumir inká
Izó muu Nyúbahiro
Zikaaz ar éenyé zónsa
Ebyiri zóns amamáana
95 N íntaama yáa b imwé
Yons imáana
N íizó muu Ngab ényé
Ebyiri zons ámamáana

Bagatumir amáazi
100 Ya Gísizi n áya Mbizi
Akaazanwa na Gákondo
Ikayaazan ar íikóro

Bagatumir intango y' i Buhanga
N úrwondo rw i Bbuhanga
105 N ímiramá y' i Ruhangari
N ícyokoozo cyáaho cy ímiramá
N ímyishywa y' i Burega
N íiy 'i Butángampúndú
N íiyó mu Gicúba cyáa Nyundo
110 N íshyozá ryó mu Gicúba cyaa Nyundo
Bagatumir intáratára
Ahó zameze hóose

Bakarem inká
Bakazigira mirongw irindwi
115 Zigasaaga hw íimfíizi
Yó muu Nyúbahir imwé
Bagatind ibicúba by' Iinyúbahiro
Umubar úkw ábageni banganá
Imirim ikab irángiye

120 Umwam agateer uruganda
Mu gikaari kwaa Cyírima
Akavugut akagira kané
Agah Umwénemuhinda
Akavugut akagira kané
125 Bagah uwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané
Umwam akend inkindi y íntaama
Akajy imbere y íizíiko
Akabyirura mu mubyirúre w íntenge
130 Akagira kané
Agah Umwénemuhinda
Akabyirur akagira kané
Uwó kwaa Mutamw akúuzuza

Icyo gihe reer úmutsoobe
135 Akazitunga ku rutáratára
Azígera muu nda y' Umwami
Ngo hatagir íísaaguka n imwe
Umwám akajya ku mubyirúre
W Iisúka y Iicyúmwé
140 Akabyirur akagira kané
Agah Umwénemuhinda
Akabyirur akagira kané
Agah uwó kwaa Mutamw akúuzuza

Umwám agaseezerer abanyámahanga
145 Ugir iy áajy ákahajya
Utahagír agasigara kur úuwo murwa

Umwam agaháguruka
Haabá kur akaráara mw iiráaro
Haabá buguf ákiizindura kare
150 Kugira ngw ataraará
Atábyaríy Umuriro

Yagerá ku Kaarubanda
Akend icúmu ryé Rwamútara
Akambar Ubushingo
155 Ingug íkamujy imbere
N ábanyákamberé bafit Inyundo
Akabyukuruka mur íiyo nzu
Agacaaniisha záa nkwí
Z ímiramá y i Ruhangari
160 Akayobora Gihánga
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

Akabugaaniriz abageni
Akabanz umukobwa w Abaha
165 Agakurikiza h úw Abega
N úuw Abakóno
N úuw Abagesera
N úuw Abatsoobe
N úuw Aabéenemugunga
170 Núuw Aabéenemúnyiga
N úuw Aabéenecyambwe

Abageni bagatéerera
Hagasigara hácund abíiru

Umwána w úmutsoobe
175 Akamwambika záa ntenge muu nda
Akamwambik ikigondo
Cy íinká yeeréwe
Nó kubyárir umuriro

Umwam akenda murí yáa masúka
180 Agafukura kuu nkingi y ámacúmu
Agafukur akagira kané
Umutsoob agafukur akagira kané
Agaha n úuwó kwaa Séebidegéde
Agafukur akagira kané
185 Agah ushaatse wéese gufukura
Bakaba bágeramó yáa ntango nshyá

Icyo gihe reer ábíiru
Barajíisha yáa myishywa
Y 'i Burega n íiy' i Butángampúndú
190 Bakagir urugáta
Rw íintéeko rwó haasí
N úurwó mw iijosi

Icyo gih Umutwá wó kwaa Bwámí
Arabúmb icyansi
195 Murí rwáa rwondo rw' i Buhanga
Bakaazana nóoneh úrugáta
Rw intéeko rwó haasi
Bagatereka hó yáa ntango y' i Buhanga
Bagashyirah úrundi rugáta
200 Rwó mw iijosi

Bakaazana cyáa cyokoozo
Cy úmuramá w i Ruhangari
Umwam akookoor akagira kané
Umutsoobe n úuwó kwaa Séebidegéde
205 Ngo twokoor inká mu Rwanda
Twokoor abantu mu Rwanda
Twokoor Urwanda rw' Umwami
Umuriro ntibáwumaremó

Umutsoob agasohoka
210 Agakama yáa ntaama
Umutwá wó kwaa Bwám ákayífatira
Bakaazana yáa matá
Bakayaterek iruhande rw íinini
Bat izi n íinyábuhóro
215 Umwami w' Urwand agir úbuhóro
Bagasuka yáa máazi mu matá
Bat aya n áamáazi
Ya Gísizi n áya Mbizi
Inká n ábantu mu Rwanda
220 Bihor ár úurusiz ar íimbizi

Bakaazan intango
Y íbwaami yar asanzwe
Bagashyira mó yáa máazi
Ya Gísizi n áya Mbizi
225 Abíiru ngo pshy....
Twazimy amaseeke
Twazimy amasaazi
Twazimy ibigátura
Muu nká nó mu bantu
230 Twazimy imizé yóose

Bakaazana záa nkwi zaasigáye
Z ímiramá y 'i Ruhangari
Bagashyira murí yáa ntango nshyá
Bagafatiish umuriro

235 Abageni bakaaza kwavuura
Isoro bakayikubira mu gicúba
Cy úmukubwa w Abaha

Insánga zigataaha
Agakám Umuheeka
240 Akaremy amatá mu cyansi
Umwám akuuzuz inká zé
Ngo wuuzuz inká mu Rwanda
Wuuzuz abantu mu Rwanda

Akajya muu nzu
245 Akanyw inká zé
Agakora kurí yáa soro
N íntoki z ímisumba
Akarabana mu ruhanga
Na wáa mukobwa w Abaha
250 Akaakiira
Agasohoka
Mushíki wé w ímuhana
Akamuh impundu
Agahaabw inká yons ínyána
Na w ába yóns umuhungu

255 Agasohok umutsoobe
N Iisúka y Icyúmwé
Agahagarara ku Kaarubanda
At iki n íikí Rubánda ?
Bat icyo n íicyúmwé
260 At igihúgu n Iicyumwe kókó
N iicyaa Yuhi.

Agasubira muu nzu
Akaazan ingoma
Akayishyira ku Kaarubanda
265 Akayih umurishyo
Ati nshiiy imizé muu nká
Nyiciiye nó mu Bantu

Uwó kwaa Séebidegéde
Akaazana yáa ntango
270 Akayibyarira mu gikaari
Aríko ntayimiramize

Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayibiikiirir aho
Umwam agasiga bágabura

275 Bakaba báaruubats urugó ku Kaarubanda
Bakarushyiramó wáa mukobwa w Abaha
Záa nká zaaremw úkw árí mirongw irindwi
Bakaziit Imiramá
Na yáa ntaama bakayisiga mu Miramá
280 Umuheek akazikamir umukobwa w Abaha
Abanyamuriro bakawuraariirir ahandi

Yuh akungur imirwa y 'i Ndúga
Imiz ígacíika
Yuh akagir ubujyeri.

Sem comentários:

Enviar um comentário