sábado, 1 de março de 2008

INTANGIRIRO YO GUSABA


Batara ibitoki cyangwa bakenga amarwa. Inzoga zamara gushya, umuranga akajya iwabo w'umukobwa akabwira se, ati: " Naka yantumye ngo arashaka kuza guhakwa "; na bo bati: "Uramubwire azaze ". Umuranga akagenda akabwira iwabo w'umuhungu ati: " banyemereye".

Iyo inzoga z'imisango ziraye ziri buze, se w'umukobwa atumira inshuti na basaza ba nyina w'umukobwa. Abasaba bazana inzoga mu kibindi cy'isugi mbese kidahongotse, n'isuka n'isando. Bamara gusoma bose, uwo bohereje gusaba agatonda imisango ati: " Turabasaba umugeni w'ineza, tuzabaheka mu itabaro, tuzababera abana na mwe mutubere ababyeyi ". Abandi bati: " Murakagira Imana ". Ababyeyi b'umukobwa bati: " Komeza uhakwe, tuzabona uzana inzoga zo gutebutsa, ubwo washimye umugeni, turamuguhaye ". Ahandi, se w'umukobwa abaza abazanye inzoga ati: " Iyi nzoga ni iy 'iki ? " Bati: " Nyiranaka ". Se w'umukobwa" ati:" Mwaramwereje? " Bati:" Cyane ".

Ubundi usaba akavuga ati:" Nje guhakwa murampake neza, mundeme amaboko n'amaguru, mumpe ubuhake nanjye nyoboke mpakwe ". Abandi bati: " Ko wazanye inka, izindi ushaka ni iziki ? ". Undi ati: "Ni ko bigenda ushaka guhakwa atura inka ngo azabone n'izindi ". Bakigiza nkana bati:
"Yarasabwe ". Bakabijyamo impaka. Nyuma se w'umukobwa ati: " Ndamubahaye ". Abakwe bati:" Tugukuriye ubwatsi ". Bati: " Ariko icyo tutaguhaye ni inzoga". Umwe mu basangwa ati: " Muramumuhaye kandi yaranze kumpeka ndwaye," cyangwa ati: "Yandumangirije inka ". Bakaburana byo kwigiza nkana. Abandi bagakiza bati: " Aragutsinze (umuranga) ".

Ahandi usaba araza ati: " Yemwe bagabo bari aha nimuceceke mfite ijambo ryanzanye. Nuko bagahora, agatonda imisango abwira se w'umukobwa, ati: "Umva, N... yantumye ngo muva inda imwe, ngo nta cyo mwapfuye, nta nabi, ngo umuhe umugeni w'ineza, ngiyi n'inka tubakwereye ". Undi ati: " Koko nta nabi yanjye na we, " ati: " Bagabo bari aha mutanze umugeni ? "Bati: "Turamutanze, koko nta nabi N. yatugiriye". Bati: " wowe se? " Ati: "Ndamutanze ". Nuko bakabwira umuranga bati: " Ugende ubwire N... uti:" Inzira ni nziza", uti: "kereka utashaka guhakwa". Nuko umuranga akabashimira ati: "Murakagira Imana, muratubere ababyeyi na twe tuzababera abana ".

Ahandi bashaka inzoga ebyiri, bakazijyana nimugoroba. Hagenda se w'umuhungu cyangwa se wabo. Umuranga akazijya inyuma bakagenda. Bagera mu bikingi by'amarembo, bati: " Mwiriwe yemwe bene urugo? " Abo mu rugo bagatuma umwana akajya kureba, akagaruka akababwira, ati: "Ni inzoga ". Bakandurura ibyandagaye, nuko inzoga zikaza bakabatura, bakabaha intebe. Umuranga akicara hafi y'inkingi iteganye n'iy'urubumbiro, se w'umukobwa cyangwa undi ukwiye kugira ijambo muri urwo rugo, akicara iruhande rw'inkingi y'urubumbiro, bakanywa inzoga. Nuko umuranga agaterura ati: "Nimugire umwami mwa bagabo mwe, mbere hose twarabanye, so abana na data, none narakuragurije, N... nyir'urugo, n'iy'uruyuzi, n'iy'uburo; namara kuyisohoza nkazayikuraho gukira; none nje kukwaka iyo mbuto. Nyir'urugo ati: " Niba ari jye wereje, ndakwemereye nzayiguha". Yamara kuvuga iryo jambo, impundu zikavuga, bakivuga, bakabyina, bakishima. Bagahera ubwo bakajya bajyana inzoga amapfukire n'ibindi. Bagasaba umwaka umwe cyangwa ibiri, itatu, ine, uko babishaka n'uko kandi bifite.
Ubundi usaba ati: " N... yantumye ngo mwaraturanye, mwarabanye muva inda imwe, mwarahakanywe, ngo ntiyakurumangirije inka ntiyakwimye impamba, ntiyakwimye itabi, ntiyakureze ibwami watashye, ntiyanze kuguheka mu itabaro, ngo agusabye umugeni ". Maze kandi ngo niba utekereza ko yakurumangirije inka, akakwima impamba, akakwima itabi, akakurega ibwami, akanga kuguheka mu itabaro, ngo umubwire. Undi ati: " Mwaje kunsaba umugeni mwarantumyeho ejo, none sinabona uko ntuma kuri se wabo na basaza be na ba nyirarume, byashoboka bite se ? " Undi ati: " Widuhima ejo twagutumyeho; dore basaza be bari hano abahari nibamuduhe, muzasigare mubaza abadahari icyaha twakoze, muzabe mumutwima ariko tugire icyo tujya kubwira N. .." Undi ati: " Aha hari abana bato batazi ibyaha, turamubahaye, ariko rero abandi badahari nibaza, ahari bazamubima ". Usaba ati: " n'iryo ni ryiza, dukuye ubwatsi ". Nyir'urugo ati: " Nimugende tubakuriye amahwa mu nzira, tuzabaririza, nitugira icyaha tumenya, tuzabima umugeni, nitutagira icyaha tubamenyaho tuzabashyingira ". Nuko bakabaherekeza bagataha.

Abandi, uwo basaba umugeni aravuga ati: " Ko dufite abakobwa benshi, murasaba nde ? " Bakamuvuga izina. Nyir'urugo akigiza nkana ati: " Uwo naramutanze; " maze akavuga izina ry'umwana w'inshuke, bagakomeza kubijyamo impaka kugeza igihe ababwiye ati: " Nguwo ndamubahaye, ariko mumenye ko ndi umushumba, si uwanjye jyenyine, afite bene we ". Nuko se w'umukobwa akongera, ati: " Namubaha bwose, mumenye ko icyo ntabahaye ari inka ".

Ahandi, ikindi bavuga basaba umugeni, bamara kwicazwa, bakanywa inzoga, nuko umugabo mukuru ati: " Cece... " Bose bagaceceka. Ati: " Umva N...namwe bagabo muri hano: ururimi ni urwanjye n'amaguru ni ayanjye, ariko ijambo ni iry'uwantumye Sekarama.Yantumye ngo: muri bene nyirakivandimwe, ngo iwabo n'iwanyu ntibigeze guhemukirana haba bari mu itabaro, haba bari ku kirari.Umwana asaba, ni umwana uva iwabo akajya iwabo na none; ibyawe na we ni urujya n'uruza nk'umuyira w'intozi; mubere Mazeyose nk'igicunshu kuko bakinywamo umuti, kandi bakacyisukuza."

Iyo hagize uvuga irindi jambo ngo aramurogoye, kugira ngo amuhoze, yongera kuvuga ati: " Cece…, ndagutira umwambaro singutira ururimi. " Iyo amaze kuvuga atyo, abagore n'abakobwa bari aho bavuza impundu. Usabwa na we agasubiza ati: " Ibyo turabyumvise, ni byiza koko nta nabi yanjye na Sekarama, nta kintu nzi twapfuye, icyakora ku bwanjye muhaye umugeni, ariko ndi umushumba, abo ndagiriye nibemera nkanjye, tuzagushyingira. Icyakora ntanze umugeni icyo ntaguhaye ni inka ". Bagakura ubwatsi, impundu zikavuga. Nyir'urugo akongera ati: "Bagabo bari hano mutanze umugeni ? " Bati: "Turamutanze, ariko icyo tutabahaye ni inka, bazabakwere ".



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário