sábado, 1 de março de 2008

GUTWIKURURA

Umugeni aratinya, akihisha ntagaragare, kugera igihe bagira ngo nagire umurimo akora. Umugeni. ntiyagaragara byeruye, ntiyagira imirimo akora yo hanze batamutwikuruye. Benga inzoga, ari inzagwa, ari iz'amarwa; bagasya ifu y'amakoma mu twibo tune, bagashaka n'amata mu byansi bibiri, bakabijyana iw'umukwe, bagerayo bakabitereka mu rugo, inzoga zikanyobwa. Imbere hajya musaza w'umugeni, hagati uwarongoye, hagataho umugeni, nyirabukwe akamukurikira, hagakurikiraho nyina wabo; bagera ku irembo bagakoza amaboko ku bikingi by'amarembo, uwa mbere aho akoze n'abandi akaba ari ho bakora; bagakora no ku ruhamo rw'umuryango hose, bakahakora gatandatu; byarangira bakabyinira mu rugo hagati, umugabo n'umugore bakajyanamo, sebukwe akamuvanamo amuhaye isuka cyangwa ihene.

Ahandi, iwabo w'umukobwa bashaka amafu n'amata menshi, ariko iteka umubare ukangana ntibibe igiharwe. Bamara kubibona bagatuma ku mukwe wabo ngo niyitegure abashyitsi. Abakobwa b'amasugi ni bo bikorera amafu, bajyana kandi n'agafu mu kebo bita nyabwanure; iyo bageze munsi y'urugo, barakamena ngo: "Turamennye ntabwo dusubira kumena. Bakagenda bagasanga baciye ibyobo mu rugo bagaterekamo inzoga.

Mushiki w'umuhungu akaza akazihitamo ngo kuko yamuhaye impundu umunsi arongora. Nuko akayijyana mu nzu, agaha abandi bakobwa. Izisigaye abagabo bakazinywa bakabyina.

Iyo bigeze mu museke, barika umutsima, bakabuganiza n' amata, uko ari batatu: umugabo, umugore na musaza w'umugore. Bashyira inkono ku ziko ku mashyiga mashya, bagashyiramo ifu. Icyibo kirimo ifu abanza kukigera ku mutwe no ku nkono, ngo bituma umutsima utubuka. Bakazana umwuko bakavuga. Bati: "Inkono irahiye ". Umutsima wamara gushya, na none uko ari batatu bagahakura, bakarya.

Ku gasusuruko bagasohora umugeni, bakabyina, ngo:" Yee, ngwino ndebe aho bagakubise, Yee, ngwino ndebe n'ejobundi tuzazigereho ". Byarangira bakamwogosha bakamukuraho amasunzu. Habanza sebukwe agakuraho agasatsi gakeya, n'umugabo we; barangiza bagatanga icyo bashatse cyose cyo gukuraho amasunzu, bakabona kumwogosha, amasunzu bakayamaraho. Nuko bagaherekeza abaje gutwikurura, bagataha.

Ku mugoroba w'umunsi batwikuruyeho, umukwe akaba yashatse inzoga n'ifu bakajyana n'umugore we guca mu irembo. Inzoga zikanyobwa, bakarika bombi. Noneho bakabona kujya baza kwa sebukwe uko bashaka ntibabe bakinyura mu cyanzu nka mbere batarasubya amaguru.

Ahandi, iwabo w'umukobwa bikorera inzoga n'agatebo k'ifu bashinzemo ishaka, bakabijyana mu gitondo cyangwa nimugoroba, bakaza kumutwikurura. Iyo abatwikurura bamaze gutaha, abageni bajya iwabo w'umukobwa, bakajya guca mu irembo. Baba babiteguye: amayoga akanyobwa; bajya gutaha bagakura umubyare w'insina, umukwe n'umugeni bakawutera bombi bafatanyije, bagatera n'isogi n'ibishyimbo n'inzuzi.

Byarangira bakabakwikirira isuka mu yo basabishije; sebukwe yaba ari umukire akabaha intama y'ikibono; ndetse bakabaha n'ibiseke n'ibicuma.

Umuntu atwikurura uko yifite. Ufite byinshi, atwikuruza byinshi, ufite bike akajyana bikeya. Bamwe bajyana inzoga zagera no kuri mirongo itatu; abakene bazigeza ku icumi. Abajya gutwikurura, bareba inzoga n'imyaka: ibishyimbo, n'amajyeri, bagashyira mu byibo, binganya umubare n'inzoga. Iyo myaka bayiminjiraho ifu hejuru, ngo ibyo biri mu byibo byose byitwa ifu, akebo karimo ifu yihariye ni ko nyabwanure konyine. Bareba kandi n'amata mu byansi bigeze nko kuri bine cyangwa bitanu. Nuko abari bwikorere ibyo gutwikuruza, bakabatega ingasire n'umwuko, umugore ubonetse wese, mu rugo barabimuha; akabijyana mu bikingi by'amarembo hagati; abanza ingasire hasi, akayigerekaho umwuko. Abikoreye ibitwikurura bagatambuka ibyo babateze bakozaho ino ry'ikirenge, bose bakagenda barikojejeho, ngo ni ukwanga ko baza kumena ibyo bikoreye; kuko ingasire ari ikinanira, ikababuza kumena; umwuko na wo ukaba cyokora, bakaba bari bwokoke bose ntihagire umena. Iyo hagize umena, biba bisuriye nabi uwo bagiye gutwikurura, ngo akazapfusha umwana w'imfura ye.

Iyo bamaze kwikorera ibitwikurura, bamena ifu nkeya yo mu kebo ka nyabwanure, bavuga ngo baramenye nta kundi; aba ari ukugira ngo nibaza kugira ibyago hakagira umena, byoye kugira icyo bitwara umugeni, kuko bamaze guca imiziro yabyo.

Umugeni utwikururwa babanza kumuhekesha umwana agatega n'urugori. Kera yabaga yambaye ubutega. Nuko bagatura inzoga, bakanywa ndetse bakabyina, bigatinda abageni bakajyanamo bakabyina; igihe bateye ngo: " Aye, ngwino ndebe... "



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário