terça-feira, 4 de março de 2008

UBUCURABWENGE-ABAGABEKAZI


Nta Bagabekazi kandi bavugwa ku ngoma z'Ibimanuka, usibye Nyina wa Kigwa, ari we Gasani, Umwamikazi wo mw'Ijuru, na Nyina wa Muntu, Nyampundu, ari na we mushiki wa Kigwa. Nta wundi bongera kuvuga, kugeza kuri Nyina wa Gihanga. Muntu yari afite mushiki we akurikira, Sukiranya, imfura ya Kigwa, waje kurongorwa na Sewabo Mututsi, babyarana Serwega na Mukono na Muha, ari bo Ibibanda bikomokaho. Ibibanda ni bwa bwoko bubyara Abagabekazi. Ibibanda biba bine: abo tuvuze batatu bakomoka ku Bimanuka - Abega, Abaha n'Abakono - ubwoko bwa kane bukaba ubwo mu Basangwabutaka. Abagabekazi ba mbere bavukaga mu miryango y'Abasangwabutaka, b'Abazigaba n'abandi Basinga. Mwibuke kandi ko Kagame yatubwiye ko Abazigaba, hamwe n'Abarenge, mbese n'abandi benshi mu Basangwabutaka, ari imiryango y'Abasinga.

Nyirarukangaga nyina wa Gihanga yari umukobwa w'Abasinga b'Abazigaba bo mu Mazinga ya Mubari, Nyamigezi ya Kabeja.
Nyina wa Kanyarwanda Gahima, mwene Gihanga, yari umukobwa wa Jeni rya Rurenge rwa Kabeja.
Nyina wa Ruganzu Bwimba yari Umusingakazi
Nyirarumaga, wa Mugabekazi wimanye ingoma na Ruganzu Ndori, yari Umusingakazi.
Ariko uwo ni we wabaye uwa nyuma: kuva kuri Ruganzu Ndori, Abasinga ntibongeye gusubira ku ngoma. Bashimbujwe Abagesera.

Sem comentários:

Enviar um comentário