terça-feira, 4 de março de 2008
UBWIRU-INZIRA Y'UMUGANURA
Umugánur úturuka murí Kaanamá
Utúrukijwe nó kwaa Myáka
Arí bó bó kwaa Músaná
Bakaaza kwak amasúka
5 Bakabwir Umutsoob ubátwara
Akaaza n íbwami
Umwam akiicar i Kámberé
Arí kwaa Sé cyángwá kwaa Séekúru
Akiicara mu kirambi
10 Kuu ntébé y íintéeko
Umutsoob akaazan amasúka
Akwíkiye muu ntí z íimyífuuzo
Y ámaberuk atáraakóra haasí
Ahámbiriye mu kirago
15 Máz umutsoob akayáhambuura
Umwam akayenda
Akayafatir imbere yé
Akayaheerez Umutsoobe
Ati gend uhingé weezé
20 Uwó kwaa Músan ákayasubiza mu kirago
Akayasohokana muu nzu
Yagerá ku Kaarubanda
Akayah ubonetse wéese
Akagend ubwo
25 Yager íwá b i Bumbogo
Ingoma zikayasanganira n ímpundu
Bagacáanira ngw amasúka yaaje
Abó kwaa Músaná reeró
Bakajya muu nkúuka bakabíba
30 Bagasuby imbúto búkeeye
Nuuko bagahínga
Ubwo ní muu Nzéri
Bakabibana n úburó
Mu kwézi kwaa Mútaráma
35 Amasúk aba yéeze
Máze mu myíjimá yáakwo
Umuroran ukaaza
Amasaká muu nshúro y ágakangara
Hárim úturó duké
40 Bikaaz i Kámberé
Umutsoob agatereka muu nzuugi
Umwam akaaza gusohoka
Bagaheez abarí muu nzu bóose
Umwam akiicara kuu ntébe
45 Umutsoob akamuheereza yáa nkangara
Umwam akayíkora
Umugabékaz akayíkora
Bakayijyana muu nzu
Yó mu gikaari yiihérereye
50 Bakaazan urusyo bagasya
Ifu yabonéka bakáarika
Bakavuga mu byíibo bibiri
By íngoré bitóoyá
Bukíira bagatumiza muu Nyúbahiro
55 Bakaazan amatá muu nkongooro z ímirinzi
Bikaaz i Kámberé
Bagaheez abatár áabíiru
Umwam akarora
Akagira kané
60 N úmugoré wé w Umwega
Utárí mu mugóngo
Akaror akagira kané
Twáa twíbo bakadushyira mu gicúba
Bagatereka ku muségo
65 Inyuma ya Nyarushara
Bukíir Umwam akaakiira
Umuhutú w 'Iintárindwá
Agahengeer ingoma zítaráabambura
Agatinduura cyáa gicúba
70 Akiijyanir umutsím akíiriira
Bikab aho
Ukwézi kukajya gushíra
Bakabariranya n ígihe
Ukwézi kwaa Gáshyántáre kuzáabónekera
75 Bakajya guháguruts igiténga
Akaaz uwó kwaa Músaná
Akabwir Umutsoobe
Ati nje kwend igiténga
Bati nuuko
80 Umutsoob akabivug ibwami
Bakareeb umukobwa wó mu Bega
Akajya kwaa Cyírima
Bakaazan amavúta y ínturíre
Wáa mugeni wó mu Bega
85 Akenda yáa mavúta
Akayabumbira muu ndíba y ígiténga
Akagih umuhut ákagisohokana
Nó mu rug Umwam arí mó
Arí kwaa Se árí kwaa Séekúru
90 Ntibágomber aherewe
Umwam akiicara mu kirambi
Kuu ntébe y íintéeko
Isérereye hw íntaama
Yerejw akír uumutuutsi
95 N áahó yïmíye
Kukw íyó yiimyé
Atongéra kwambar intaama
Yambar inká gusa
Bakakimushyir imbere
100 Akagifata ku rugaara rwáacyó
Afátanije n Umutsoobe
N úuwó kwaa Músaná
Umutsoob akakibanzam úmutwé
Haanyum akagiheerez uwó kwaa Músaná
105 Na w ákagishyiram úmutwé
Baakirenza kuu nzuugi
Bakagih umuhut úbónetse wéese
Máz akakiremeerwa
Ubw impundu zigacúra
110 Abaja bakagíherekeza
Kuu mpundu nsa ntáa ngoma
Kikagend ubudásiibíra
Ntikíraare mu kiráaro cy Umutsoobe
Gihaguruk ubwo kígenda
115 Ahó kiraayé hóose
N áahó kinyuzé ku gasózi
Bakagih impundu
Kikambuk urúuzi
Kigasanga báaragéze
120 Imigerwá myinshi
Ingoma n ímpundu
Bikagisanganira mu Bumbogo
Bakakiger uwo minsi kikúuzura
Imigerwá bakayícuraanura
125 Kigahindukir uwo minsi
Bávuz impund inzira yóose
Abambogo bámbura
Bákubita Rubanda
Bakaaza báraara ku bwóko bwizá
130 Ku Bagesera nó ku Bazígaaba
Ahó kiraayé bakazimaana
Utazimáanye bakarúseenya
Ndetse baahuurá n ámakóro
Ajy íbwami
135 Cyángw íngemú z ábatware
Bakabyambura ntibíregerwe
Kikaraara ku Mutsoobe
Kigasanga báarasígaye bátoor abakwé
Uwatáahag akaroreera
140 Abatware bagatumir amatá bóose
Ibicúba by íbwami bigatindwa
Cyagerá ku Mutsoobe
Ingonna yáabo yó ku kiráar ikagisanganira
Bakaraar aho
145 Mu gitónd akaazan ikimasá
Akazimaan Abambogo
Ingoma z ímivúgo z íbwami
Zikaaza ku kiráaro
Zíkimara kubambura
150 Zaahagerá zikavúga
Kigahaguruka ku manywá hákeeye
Ubw amavúta y ínturíre
Bakayashyira mu kidákombwá
Bakagishyira muu njíishi y ígisaabo
155 N úrugáta rw íbikángagá by íbishikurano
Amavút aba yúuzuy abúmbiriye
Akajya kwaa Cyírima
Akab arí hó [bayakorera]
Agaterekwa mu gicúba
160 Umugánur úgaháguruka
Abahungu bámbay impú
Ab ábakwé bágisanze ku Mutsoobe
Umugeni wó mu Bega
N úuwó mu Batsoobe
165 Bari kwaa Cyírima
Ingoma bakazishyira muu ngobyi zigaheekwa
Ukó zisumbána
Wáa mugeni wó mu Bega
Agaheekw azíkurikiye
170 N úuw Umutsoob agatahó
Na cyáa gicúba kigatahó
Bikaaza nó ku Kaarubanda
Ingom igahuura n Umugánurá
Bakaazan amabóko ya Káringa
175 Bakaazana n áay Umugánurá
Bakabisangaanya bigakórana
Karíng igahíta
N ízindi ngabé
Ingoma zikavúnuura
180 Zikajya mu rug Umwam arímó
Na záa ngobyi z ábageni
Cyáa gicúba kigasigara ku Kaarubanda
Kigakurikir insyo
Zaavuuyé ku Mutsoobe
185 N íntango z 'i Buhang ebyiri
Zigakurikira cyáa gicúba n úmwuko
Ingobyi z ábageni
Bakazuururukiriza muu nkik i Kámberé
Umwam agaheerezw Inyundo n Ubushingo
190 Akiicara mu muryángo
Kuu ntébe y íintéeko
Akambar inganji
Umuhet ukamujy imbere
Akaramutsw akambar igikondo
195 Ingabé zigataaha
Zigahéerezw atéeyehw íbihubí
Zikajya ku ruhimbi
Umugánur úgataaha
Yambay inyonga z úmugánurá muu nda
200 N ígikondo n íishyíra
Umugánurá waajyá kugera
Kuu nkingi ya káanangázi
Bakareeb uwó kwaa Myáka
Agashyir injíishi ku mutwé
205 [Agashyir igiténga ku mutwé ]
Agatirimuka kuu nkombe [y'igitabo] akavamó
Bakagiterek imbere y Umwami
Bakaazana Rugina
N íiy úubúuki yó kwaa Myáka
210 Bagasuka mu ruuho runíni
Bágarura mu kabindi
Umutsoob agapfukam inyuma yáacyo
Umwam atéets imbere yáacyo
Bakagísokoza bómbí
215 Bakaazan ibyíibo biné by íngoré
Umwam akabishyiriisha mw ámashyí
Adáha mu giténga
Afátanije n Umutsoobe
Bakabyúzuz ukw árí biné
220 Igiténga kikajya haruguru
Mu ruhimbi hino y íngoma
Bagateer ahw ínsy ebyiri
Bagasya béerekeje mu ruhimbi
Bakaazana Rugina
225 Umwami n Umutsoobe bakayibyirura
Bakagira kané
Umwam akayísogongera
Bakayiteera ku muségo
Uwó muu Ntárindw ákajya hanzé
230 Akaazan amashyíga
Agashyígikir agérahw íinkóno
Byatungáan Umwam akaaza
Bakaazan imirembe n íshyozá
Bagafatira mu mutwé wa rwáa ruuho
235 Bagasuk amáazi murí rwáa ruuho
Umwam agapfúkama
Imbere ya yáa nkóno
Agasukamó yáa máazi
Rimwé kabiri gatatu kané gataanu
240 Gatandátu karindwi
Umunan icyenda
Akarundur atyó
Nyin akaaza
Akagenz atyó
245 N úmugoré w Umwami
N Umutsoobe
N úuwó kwaa Músaná
Bakaazan inkwí z ímiramá
Umuntu wées agacáanira
Iburyó bw iyó nkóno
250 Yamará gushyá bagatúrira
Umwam akaaza n ímbere yáa yo
Akayikomera mu mashy ápfúkamye
Yarangíz agaháguruka
Nyin akagir atyó
255 N úmugoré w é
N Umutsoobe
N úuwó kwaa Múmbógo
Bikiitwa ngw iréeze
Bakaazana byáa byíibo
260 Byúzuy if ukw árí biné
Umuj akadáhaanura
Umwam agafatanya n Umugoré n Umutsoobe
Bagatúrira bakagira kané
Umugor ákaaz akayirangirizamó
265 Bagafátanya bóose kandi
Bagashyiramw úmwuko
Baarangíza bagaháguruka
Bagaheerez umuj akavúga
Umuja yamará guhíisha
270 Umugoré w Umwam agaháguruk agahákura
Akabanza mu cyíbo cy Umwami
Bagahákura bakacyúzuza
Bakakireka
Bagahakurira nó mu bindi
275 Baajyá kurangiza
Wáa Mugor ákagaruka
Agafatanya na wáa muja
Umutsíma munín ugasigara ku mwuko
Ubwo hanz Umwami yamará gutúrira
280 Ajya kurim amasúka
N ábakwé n Abambogo
Hakazaabanz Umwami n Umutsoobe
N úuwó kwaa Múmbógo
Bakarima
Abandi bakabona kurima
285 Baarangíza kuvúga
Ibyó kurima bikaroreera
Ubwo bakaazan amatá y 'Iinyúbahiro
Muu nkongooro z ímirinz ebyiri
Umwam akambar igikondo
290 N ínyonga záa wo
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Bakaazana cyáa kidákombwá
Muu njíishi y ígisaabo
Umutsoob akaazan umwuko
295 Urí hó wáa mutsíma
Agapfukam imbere yé
Umwam akenda hó
Yábanje kunywá kabiri
Ku matá y 'Iinyúbahiro
300 Umutsím akawukoza mu kidákombwá
Akagira kan ágaháguruka
Akonger agasom amatá
Umugabékaz akaaza
Akaazanirw icyibo cyé
305 Agakoza mu kidákombwá
Akagira kané
Umugoré w Umwam akaaza
Akenda ku cyíbo cy Umwami
Akabigenz atyó
310 Umutsoob akend icyé cyíbo
Akagira kané
Uwó kwaa Múmbógo
Akenda ku cyé cyíbo
Bakavaanahw íbyo
315 Umwam akajya ku buriri
Kwakiirana na wáa Mugoré w Umwaga
Wáa mugeni w Umutsoobekazi
Agahagarara mu rwúririro
Akamuh impundu
320 Ntihágir Urnutsoob uráara mu rugó
Kabone n úuw áakáana
Bóose bagataaha
lngoma zikaraar aho
Zikazinduka zíjya kwaa Cyírima
325 Igiténga baakidáshye
Kikajya yó n íkidákombwá
Amavút akajya mu kavure k índembere
Wáa mugeni wó mu Bega
N úuwó mu Batsoobe
330 Bakajya kwaa Cyírima bakiicarayó
Ikóro ry 'I Bumbogo rigahíta
Ríjya kwaa Cyírima mu gikaari
Amakóro y ámatá y ábatw?r agahíta
Bakaazan ibicúba
335 Bibiri byaa Rwímáana
Bakaazan amavúta y ínturíre
Akabanza mu gicúba kibanzá
Bakuuzuzahw áandí
Igisígaye bagashyiramw ámatá
340 Ayó baboonyé yóose
Bakagaburir Abambogo
Hakabanz ab ímpuzu
Bakiisiiga yáa mavúta
N ábanyw áyo matá
345 Bakagumya kuyakoomeera
Bakahabiikiirir imfíizi
Ivúuye muu Ndwanyi
Ab ímyanya y ínzogá n ámatá
Bó mu banyamihangw aho
350 Inká zigataaha z ínyambo
Z ábanyánsánga n ámabára
Ibirori bikiirirw aho
Bikaraar aho
Bikarangirizwa n úukw íngoma
355 Zisiigwá wáa mukámo wa yáa Ndwanyi
Ibirori by Umugánurá bikarangira bítyo
Kuu ngoma y Abami b Iinká
Iy ígiténga gitaashyé ku Mutsoobe
Ingom imwé n Ishaako ziragisanganira
360 Bwacyá mu gitóndo
Ingabé n ábageni bómbí
Bikaaza ku kiráaro cy Umutsoobe
Karínga n Ingabé zíndi
Zikagend imbere
365 Abakabw inyuma
Hagaheruuk ikidákombwá
Bagasanga báabaaz imfíizi
Itúrutse muu Ndwanyi
Ingoma n Abageni bikinjira nuu nzu
370 Zikajya mu ruhimb Abagoré mu kirambi
Umutsoob akaazan inzogá n ámatá
Agaterek imbere y íngoma
Agasógonger agah Umwénenyabirungu
Umwénenyabirungw akazíterura
375 N ámatá byóse n ínyama
Bikagaburirw abíiru
Ingabé zigasohoka
Zigateez urugamba ku gitabo
Umwénenyabirungw akazíraba
380 Umukámo wa yáa mfíizi mu ruhanga
Yamará kuzisiiga
Bakazishyira muu ngobyi
Igiténga kigasohoka
Kigaheekwa na cyó
385 Kikajy imbere y íngabé
Bagasang Umwam i Kámberé
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário