terça-feira, 4 de março de 2008
UBWIRU-INZIRA YA KIVU
Iyó Kivú yateeyé
Ib ar íimvúra y'ikívu
Ikarumby imyáka
Ikarumby amasaká
5 N úburó n íbishyímbo
Abaragúza b áabíiru bakajya kuraguriza
Nkíma na Cyábakánga na Bútare
Uwatéey ibyo murí bó
Imáana yeerá bakajya kwúubak urugó
10 Kurí Nyirábwanacyambwe
Bagatumiz imfíizi n íngumba
Bagatumiz inzogá y ínturíre n íiy úubúuki
Bagatumiz abarembo bakaaza
Bagatumiz umutwákazi w ímpenébeere
15 Cyángwá w ígicámbyáro
Mu bó kw iishyamba b Abahéra
Badatuur ibwami
N íhené y ágakara
Bigahagarara ku kaarubanda
20 Bakaazan inzogá mu banyánzogá
N íimbúto y úburó n íngororero
Arí kwaa Cyírim arí kwaa Mútara
Aherewe bakaaz aho
Záa nká na yáa mfíizi
25 N íngumba na záa nzogá
Bigahagarar aho mu rugó
Waá mutwákazi na báa barembo na yáa hené
Bigahagarar inyuma y íirémbo
Nuuk umutsoob agafat ingororero
30 Umwam agashyir imbúto mu zíiko
Imbúto y úburó n ínzogá
Ati seka kaanaka
Ati tsindir igihúgu
Tsínda Kivú
35 Tsind ikirumbo
Dór imfíizi ya káanaaká
Dor inzogá y úubúuki n ínturíre byé
Ngaabáriy abarembo n ímpenébeere
N íhené y ágakara
40 Bijyé gutsind ikirumbo
Umutsoob akabíhagurukana
Yager' i Nyámweru
Agasanga baashaatse Rukara
Rwó mu Biraayi
45 Umukón agaháguruka n úmugeni
N úmutsoobe na byáa bindí
Nó kurí Nyirábwanacyambwe
Murí rwáa rugó
Bakayobora
50 Uterekeerwa bakumusenga
Bati seka kaanaka
Dor imfíiz Umwam aguhaye n íngumba
Dor inzogá y úubúuki n íiy ínturíre
Ngo tsind ikirumbo mu gihúgu
55 Tsinda Kivú
Bakiirirw aho bukíira
Umukón akarongora
Ingoma zikahávugira
Mu gitóndo bakaazana
60 Yáa mfíizi na yáa ngumba
Bakaazana Rukara rwó mu Biraayi
Bakayiha byáa birumbaguzwa
Wáa mutwákazi
Na yáa hené n abarembo
65 Haabá bírimó Ryángombe
Ryó kwaa Batanga
Yaabá yáreerew ikab ir áaho
Yaab ítéérewe hakab ibyo bisa
Umusing akabíhagurukana
70 Na báa barembo n úmutwákazi
Yáa mfíizi n íngumba bikabaagirw aho
Bakahábyinira bakabyúkurutsa
Ingoma zikahávugira
Yáa mfíizi yó mu Biraayi
75 Ikajya báyuuhirira mu mivure
Ngw itagir ínyóota
Bakayáahirira muu ntoki
Baba bánga kw íkorá haasí
Amasé bágenda báyakukira ku gateebo
80 Baagerá mu Gishamba bakayíica báyicuritse
Na wáa mutwákazi na yáa hené
Na záa nsíro z ábarembo
Iy ímpará ziharí
Bagenda bábandwa
85 Iy ímpará zidahari
Abarembo bagenda bávug amagambo yáa bo
Ngo bene Birangaara barangaaz amahahá
Amahung agakéndeera
N íinyoheeramakungu
90 I Burundi baraara bácuramye
I Ndorwá baraara bácuramye
I Bunyabungo baraara bácuramye
Bakagaruka nó kurí Nyirábwanacyambwe
Bakahasang icyuhagiro cyáabo
95 Bakagih Umuroh urí ku gihe
Bakabívanga
Bagakoranya rubanda rudenséej aho
Bakabuuhagirira ku kaarubanda
Abatware bakacyenda
100 N úúhingiishiriz ibwaami
Bakajya kwuuhagir ibigega n ímirimá
Nuuko Kiv ígatsíndwa
Imyák ikéera.
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário