sábado, 1 de março de 2008

KURAGUZA NO GUTEREKERA

Umwishywa:

Iwabo w'umuhungu bohereza umukobwa ufite se na nyina, cyangwa mushiki w'umukwe, akajya guca umwishywa uturiye ibiti cyangwa ibihuru akawukiza intarizi. Kirazira guca umwishywa wanyagiwe n'imvura uwo munsi.

Imazi:

Uwo mukobwa waciye umwishywa, arongera agaca utubabi tw'imbazi, akadushyira mu mutemeri w'igikongote (utagira ibara) akabizana akabishyira inyuma y'irembo. Imbazi akazihonda, agakamurira mu nkongoro y'isugi. Impamvu yo kubiheza inyuma y'irembo, nuko ngo babizanye imbere, umugeni ataraza, ubukwe bwapfa, ngo biba bisuriye nabi umukwe. Ndetse kera, ubukwe bwabaga bupfuye, akabirongoza undi mugeni.

Amata:

Ku mbazi bakamiraho amata y'inka y'isugi yonsa ikimasa cyitwa imana. Udafite amata ashobora kurongoza amarwa, kuko amasaka ari makuru mu basangwabutaka. Amarwa yitwa ubuhoro bwabyawe n'ubutaka. Aho umwishywa utabonetse, barongoza igikangara, ngo ni indacika, ntacika iwabo. Igikangaga ni gikuru mu Rwanda, cyazanywe na Gihanga, ntigicika mu Rwanda. (Umupfakazi, yaba umugabo, yaba umugore, ntiyashyingiranwa umwana we, atabanje kwereza uzaza kwakira umwishywa w'umwana kuko akenshi ari we bakomeza kubana.)



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário