terça-feira, 4 de março de 2008
UBWIRU-INZIRA YO KWASIIRA
Iy íngoma yaasíira
Ib igéjeje kuu ndwi
Cyángwá ku cyenda
Ikaasiir umuvúgo
5 Wó muu Ngoma záa Rúnga
Ukaazanwa n Umunyákabágari
Mu gicúba cy úmurinzi
Akaazan umusugi n úmusumba
Akaazan umuramá n úmuremeera
10 N úmurengeere n úmunanira
Bakaazan inkooko yó kwaa Nyamigezi
N ívubwé ryáaho
N úmwishywa wáaho
N íingwá yáaho
15 Bakaazan ikiremu
Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N íinjíishi y úmutáranzá
Yó mu Banyákabágari
N íiy úmutúurirwa wó kwaa Nyamigezi
20 Bagatumiz imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayikuur imitsí y íburyó
N íicyázihá cy íburyó
Bakarez umukámo wáa yó mu gicúba
Umwam akajya kwaa Cyírima
25 Bakaazan inkooko n úburó
Agasets Umutsoob afít ingororero
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Bakajiishuur iz Ingabé
30 Zikajya ku gitabo
Zíreeba muu nzu
Bakaazana cyáa kiremu
Bakagishyira kurí yáa nkooko
Bagakurikiranyamó byáa bití byiizá
35 Ukó babishyirahó bakavúga
Bat uyu n úumuvúgo
Umwami wáac aravúg akúmvirwa
Uyu n úumusugí
Umwami wáac ahor ar íisugí
40 Uyu n úumusumba
Umwam wáac ahor ar úumusumba
Uyu n úumuramá
Umwami wáac ahor ar úumuramé
Uyu n úumuremeera
45 Umwami wáac ahor ar úumuremeera
Uyu n uumuganza
Umwami wáac ahor ar úumuganza
Uyu n úumurengeere
Umwami wáac ahor aréngeer amahanga
50 Umugwámpóro ní w útáháaza
Bagahótora bakarénganya
Ntáa cyó bavugá kíndi
Umwam agateera ku gikondo
Aséreera mu kubóko kw íngoma
55 Akagira kané
Agah Umwénenyabirungw akúuzuza
Nóonehó bagatóongeera
Ng Umwam ahor arí muryo
Urwanda ruhor arí muryó
60 Bagashyira mw íinjíishi
Z úmutúurírwa n ímitáranzá
Ng Umwami ntíyuurírwa ntáaranzá
Ingoma ntízuurírwa ntíziranzá
Abagabo ntíbuurírwa ntíbaranzá
65 Inká ntíziranzá
Bakaazana wáa mukámo bakawugisiiga
Bagasiigira kó n íngoma zíndi
Igataah iyasiiye
Igateerwahw íbihubí
70 N ízindi zóose zigataaha
Zigateerwahw íbihubí
Zigaheerezw Umwami
Ukó bisanzwé bíkurikirana
Zikajya ku gitabo
75 Inyúbahiro zigataaha
Zigakámwa bagahéerez ukó bisanzwé
Ubw ingabo zigataaha zikíiyereka
Zikaraara zíhiga
Bwacyá mu gitóndo
80 Bakagororer umwámi
N íngoma n ámapfíizi
Ukó bigendá mw iiyambika
Ahw ibyó kwasiira bitandúkanira nó kwambika
Iyó kwambika byeréwe n áhandi
85 Ingabé ziraara yó
Umwam akaakiira
Nahw íbyó kwasiira
Zisubira kwaa Cyírim uwo munsi
Kand Umwami ntiyáakiire.
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário