Iyo umugore aboneye urugo, nijoro ashaka uko abivuga. Buracya bagashaka uruho rw'isugi, bakazana amasaka, abageni bagasya, bakajya kuvoma. Uruho rw'isugi baruvomesha amazi bakabatega imbehe iriho amazi ku irembo, cyangwa mu gikari, bakadahamo bombi, bakayasuka mu nkono bombi, bagashyiramo ifu bakavuga bombi, bikaba birangiye, bagashyira intara hanze, n'uburo n'inzuzi n'amasaka; umugore akenda ishaka rimwe agashyira mu nkuri (Ni igicuma umugore ajyana iw'umugabo we) akajyana inyegamo ayitwikiriye, ntibura. Akagera igihe ajya iwe, nyirabukwe, agashaka inkono y'isugi n'umwuko w'isugi, maze akayishyira ku ziko, nuko umugore noneho akajya iwe, ntiyongere kuba kwa sebukwe.
IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
IZINDI NKURU
Urukundo ni iki?
Amoko 5 y'Urukundo
Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!
Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo
Amategeko y'Urukundo
Kurambagiza Ni Iki?
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II
Sem comentários:
Enviar um comentário