terça-feira, 4 de março de 2008
UBWIRU-INZIRA Y'INZUKI
Iy íinzúki zaabyay úrugomo
Zifubika náabí
Imizing ikaba yáarumbye
Bagahamagaz abaragúza b áabíiru
5 Bakaraguriz Umukúramber uzáabigaba wéese
Yamará kwérerwa
Bagahamagar Umwénenyabirungu
Akajya ku Mugamba
I Muganza wa Nyárutágara
10 Akaharamvur ingoma y úmuganza
N ígicúba cy úmuganza
Ingom akayiizana
Bagatumiz imfíizi yó muu Ngina
Ikaaza bakayíbiikiira
15 Ingom ikaremwa
Bakaazan umutíma wáa yo w úumwífuuzo
Bagahamagaz amatá yó muu Nyúbahiro
N ícyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umwami
20 N ínzogá y ínturíre n íiy úubúuki
Bakuuhagira murí yáa ngoma
Bat aya n áamasugí
Umwami w 'Irwand ahor ar íisugí
Ingoma z 'Irwanda zihor ar íisugí
25 Abagabo b 'Irwanda bahor ar íisugí
Abagoré b 'Irwanda bahor ar íisugí
Inká z 'Irwanda zihor ar íisugí
Urwanda rw umwami ruhor ar íisugí
Umwénenyabirungw akayiteerahw ínkobá
30 Akagira kané
Agah umwíru wées uzí kurema
Agasig urukob Umwénenyabirungw azúuzuza
Bagahamagaz imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayisiiga yáa ngoma
35 Bagahamagaz íngumba yó mu Binihá
N íimfíizi yó muu Ndwanyi
N íiyo muu Mbáriro
Bagatumiz amáazi ya Kigombi
N áya Nyámvúra y 'i Buhanga
40 Imirim ikab itéeranye
Umwam akajy i Kámberé
Umutsoob akaazan imbúto n íngororero
Akajya mw ágasetsa
Ati seka Kaanaaká
Ngiiy ínzogá ya Gíhanga ngutuye
45 Ngiiy íngoma yé
Ngiiy ímfíizi ngiiy íngumba
Ngiiy inzogá y úubúuki n íiy ínturíre
Ngiiy ínzogá ya Mirembe
Niiy ímfíizi yé
50 Umutsoob agahagurukana
Izo nzogá n izo nká
Umunyákabágar agahagurukan ingoma
Bakajy I Buhanga
Bagasang urugó rwáruuzuye
55 Bati seka Gihanga
Ngiiy ínzogá y ínturíre n íiy úubúuki
Ngiiy ímfíizi ngiiy íngumba
Ngiiy ínzogá ya Mirembe
Ngiiy ímfíizi yé
60 Ngiiy íngoma y úmuganza
Ngiik ícyuhagiro kiri mw áamáazi
Ya Kigombi n áya Nyámvúra
Mu gicúba cy úmuganza
Cyuhágir imizinga
65 Tsind urugomo rw íinzúki
Tsindir inzúki ní wowé wazíremye
Ingoma zikahábiikiira zikahabambura
Bakaazana yáa mfíizi n íngumba
Bakazíbiikiira bakahábyukurikiriza
70 Bakahábyinira bakíivuga
Bakiirirwa bábyina
Umutsoob agaháguruka
Na yáa nzogá yó kwaa Mirembe na yáa mfíizi
Umwénenyabirungw akagaruk ibwami
75 Umutsoob akajya ku Rutáre rw íinzúki
Bagasanga báaruubats urugó
Uwó kwaa Mirembe yáraháaje n úmugoré wé
Bati seka Mirembe
Ngiiy ínzogá y úubúuki
80 Umwam akwoherereje
Ngiiy ímfíizi ngíik ícyuhagiro
Kijyé kwuuhagir inzúki
Bwacyá mu gitóndo
Bakabaaga yáa mfíizi
85 Ingoma zikahábiikiirira zikabambura
Abagoré bakaaza bakabyína
Inká zó kwaa Mwijuka
Ziitw 'Imirishyo zikabyúkuruka
Icyuhagiro bakacyuhagiza
90 Urutáre rw íinzúki
Kikagaruk ibwami kigateerana n ícyaho
Bakakigaburir abatware bóose
Ngo bajyé kwuuhagir inzúki
Bati ugir imizinga niyend ícyuhagiro
95 Inzúki zikéera
Ubúuki bukarumbuuka
Subscrever:
Enviar feedback (Atom)
Sem comentários:
Enviar um comentário