sábado, 1 de março de 2008

IHAGURUKA RY'UMUGENI

Umugeni ajya guhaguruka bakamwuhagiza amazi yo mu iriba buhiramo inka. Byarangira bakamuheka, akagenda aherekejwe n'umugabo mukuru n'umugore mukuru (nyirasenge) na musaza we.

Ahandi umugeni ajya guhaguruka, se cyangwa se wabo akicara ku ntebe mu muryango, nuko nyirasenge agasohora umukobwa no ku bikingi by'amarembo, agashikuza akababi k'umuko, bakakamuha, agahindukira akagahereza se, se akakakira, akamwambika umwishywa, ngo amwambitse imandwa ya Ryangombe ya se.

Iyo umugeni bamuhetse, ajya kurongorwa, bamugeza mu bikingi by'amarembo ngo navune agati ko ku gikingi cy'irembo, bakabyita kuvuna agati; akavuna avuga ati:"Nshenye urw'iwacu ngiye kwubaka urw'ahandi."

Amara kukavuna akagaruka akagahereza se na nyina. Ibyo bigatuma atazagaruka kwicarana n'ababyeyi be, ngo yitwe igishubaziko. Yamara kukabaha, bakabona kugenda bakajya kumushyingira.

Ubundi ku munsi wo gutaha ubukwe, abaherekeza bamaze kwiboneza neza, bareba abasore babiri bo gukura umugeni mu nzu kuko aba yanze kugenda; bakamushikanura; umukobwa akanga, bakarwana, bakamuterura bakamusohora; bamugeza mu bikingi by'amarembo, bakamuvunisha agati, bakaboneza bakagenda. Ntanyura inzira inzoga zanyuzemo zije kumusaba. Bamunyujije aho izo nzoga zanyuze, ngo yazabyara ahamba ntazashyire umwana ku ibere.

Hamwe na hamwe, mu Rukiga, umugeni ntanyura mu irembo, anyura mu cyanzu, kandi ntagenda yitwikiriye ngo batamuroga. Se amwuhagiza icyuhagiro akojeje mu ngwa, bakamwambika imiringa ku maboko, n'ubutega ku maguru n'inigi mu ijosi, kandi bakamusiga cyane. Bajya guhaguruka bagashyira ingasire n'umwuko mu muryango. Umukobwa akabikandagira ngo batazamuroga. Nuko bakagenda, ariko akirinda gukebuka ngo arore inyuma, ngo byatuma ahora yahukana.

Igiseke n'uruho rw'isugi n'inkuri, bijyanwa n'abakobwa bagifite ba se na ba nyina.

Mu nzira bagenda, bashaka ibuye bakariha umugeni, akaritamira, ngo ni ikinanira, ananira abanzi n'abarozi; bamuha n'umutsima ngo akaba atsiritse abanzi b'aho agiye.
Umugeni mu nzira ntiyatambuka umuyira w'intozi, baramuterura, kuko ngo awurenze yahora mu nzira agenda, kandi ngo yakenya n'umugabo we.(ntiyambuka umugezi utemba, nabwo baramuterura).

Umugeni ujya gushyingirwa, maze akajya mu mugongo, ubukwe burasibira akazashyingirwa yakize. Iyo agiye mu mugongo bari mu nzira, bagenda bajya kumushyingira, ntibamuha amata bageze iyo bamushyingira; bamuha inzoga kandi umuheha ayinywesheje nta wundi uwunywesha, kereka umugabo we. Umugabo amuha amavuta gusa, yazava mu mugongo, bakabona kurarana.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário