sábado, 1 de março de 2008

GUKORANURA

Kirazira gukoranura umugore yarabyaye. Iyo umugore atabyaye kandi akananiranwa n'umugabo, baramusenda. Iyo bashaka kumuhima, babigenza batya :

INKA

Iyo umugore bamusenze atarabyara, baramukoranura. Inka bakoye iyo ikamwa, bayikamira mu idegede, bakajya kujugunya mu mwobo w'umurerajuru, batongera bati:" Uko idegedege ritagira uruho, ntirigire igicuma, ni ko iyo nka itabyaye ngo ikuze ". Inka yaba idakamwa, bakayipfura ubwoya bakabuta mu mwobo w'umurerajuru, ngo ntibe ikibyaye. Abashatse kandi, inka bayigeza mu nzira, bakayirasa bagatongera bati: "Uko iyi nzira idasiba kugendwa, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu, kandi ajye ahora ameze nk'inka bakubise irago, ajye ahora ava amaraso.

AGACUMA

Ubundi bareba agacuma umugore yajyaga anyweramo imiti, bakagahambiramo inyama, bakagashyira ku mugina, bati:" Uko igisiga kidasiba kuguruka, ni ko Nyirakanaka adasiba kujya mu mazu. "

AGASEKE

Abashatse kandi bareba agaseke umugore yazanye, bakakajugunya mu mugezi uhurura, bati: "Nyirakanaka bamuhaye umugaragu, ngo arajye ahora ahurura imisozi yose ".

URUTETE

Abandi benda urutete rw'amasaka bakarujugunya mu mugezi, ngo bamuhaye impamba, ngo: "Nyirakanaka ajye ahora ahurura nk'uwo mugezi ".



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Bombe Iguturikiye mu Maso


Kubaho Wenyine


Kwibagirwa


Inshuti y'Igitsina

Sem comentários:

Enviar um comentário