sábado, 1 de março de 2008

GUSENDA

Bombe Iguturikiye mu Maso


Kubaho Wenyine


Kwibagirwa


Inshuti y'Igitsina



Gusenda umugore ni ijambo rivuga ko umugore atari we wihagurukije ubwe, ngo bavuge ko yahukanye. Umugabo iyo ashaka gusenda umugore, abanza kumugirira nabi mu bigaragara, bagatongana iminsi yose, bakarwana, akamwima imyambaro, akamubuza uburyo muri byose. Hakaba ubwo umugore yanga kugenda, ngo azanambira izo yakowe; cyangwa ngo aracyashyuhirije iyo mu nzu amazi yo kuyitera, ari ko kuyitegereza. Cyangwa hakaba ubwo umugore yanzwe afite utwana, akagira ati: "Singiye kwitera abana, reka nemere kubapfira, mbaruhiremo, hatazagira ubakubita inkonji nkiriho ".

Umugabo abwira umugore ati: "Dore inzoga ujye iwanyu kuramukanya ". Umugore agahaguruka, nuko umugabo agatuma umwe mu baherekeje umugore ngo abwire iwabo ngo: "Ng'uwo umukobwa wanyu " Nuko iwabo bumva ayo magambo bakamenya ko umukobwa wabo yasenzwe.

Habaho n'usenda nabi, akirukana umugore yamukubise, yamucujije imyambaro, ngo ni cyo kimenyetso kizereka iwabo ibibi akora. Hakaba n'uwo basendaga yahekwaga, noneho bakamureka akagenda yigenza. Ibyo bigateranya imiryango, kuko babasendeye umwana nabi ntibamuhishire; uwo mugabo ntazongere guhabwa undi mugeni n'abo muri uwo muryango, bakazira ubwo bwoko busenda butyo. Ni cyo gituma bavuga ngo umuntu yangana n'umugeni, ntiyangana n'umuryango. Ni yo mpamvu ituma abagore birinda kwahukana, baba banga kwiteranya n'imiryango.

Impamvu isenda umugore ya mbere, ni iyo gusambana. Umugore kandi usura iyo umugabo we amwenda, cyangwa akannya ku mugabo we, arabimusendera. Umugore ngo aba yararozwe agasurankana; naho iyo annya ngo baba baramuhaye amatotwe y'inkoko.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário