terça-feira, 4 de março de 2008

IBITEKEREZO-INKURU YA KIGWA

I. Sabizeze avuka mu Gicuba

Umuhanuzikazi Imhanvu
Shyerezo, Umwami w'igihugu cyo Hejuru, yari afite abagore benshi, barimo uwitwa Gasani. Ariko Gasani akaba amaze igihe kirekire yaragumbashye. Bukeye haza umuhanuzikazi witwa Imhamvu, aramubwira ati:
"Nkuragurire umwana w'umuhungu ugiye kubyara!"
Gasani ati "Winshinyagurira! Iki gihe maze cyose naragumbashye, uwo mwana azava hehe?"

Imhamvu ati "Uzamubyara, ndabikuraguriye, nanjye icyo gihembo nzakibona!"

Gasani ati "Ese uhembwa iki?"

Undi aramubwira ati:
"Icyo uzampemba ntikiruhije: upfa kunyihera icyo namambara n'ikintunga, nkaza ngatura mu rugo rwawe, kugira ngo mbone uburyo bwo kugumya kukubwiriza uko uzabigenza."

Gasani yemera ibyo Imhamvu amubwiye. Amushakira umwanya mu gikali, amushyira aho, aramutunga, akajya amukuburira inkanda uko akanishije inshya. Byibera aho.

Igicuba cy'umurinzi

Bukeye Imhamvu abwira nyirabuja ati:
"Ubajishe igicuba cy'umurinzi, ubuganizemo amata, nzakubwira."
Muri iyo minsi, Shyerezo akaba afite umugambi wo kwagura ibihugu bye. Maze ahamagara abapfumu be, kugira ngo bamurebere inzira yo kuzuzuza uwo mugambi.

Abapfumu bashaka ikimasa kizaba imana, bakizana mu gikali i Bwami. Bashaka imbuto y'Umwami, bayibuganiza cya kimasa, baracyongorera, barakibiikiira. Bamaze kukibiikiira, baracyoorosora, baratega, basanga cyeze. Bajya rero mu nzu kuvuga amabara yacyo.

Imhamvu abonye Abapfumu bamaze kwinjira i Kambere, abwira nyirabuja ati:
"Genda wende uriya mutima w'imana yeze, maze uwuzane, uwushyire muri cya gicuba wabuganijemo amata. Ariko wihishe, ntihagire ukubona."

Gasani aranyonyomba, no kuri ya mana, yenda wa mutima, araza awushyira muri cya gicuba cy'umurinzi. Igicuba akijisha ku ruhimbi rw'ibisabo, bakajya bakidomamo amata y'inshyushyu, uko inka zihumuje, mu gitondo na nimugoroba, kugira ngo gihore cyuzuye, nk'uko Impamvu yari yamubwiye.

Byibera aho. Amezi cyenda arashira, mu kwa cumi Imhamvu abwira Gasani ati "Genda ujishure cya gicuba, ugipfundure, urebe ikirimo."

Gasani aragenda no ku ruhimbi rw'ibisabo, ajishura cya gicuba, aragipfundura, arebamo. Arebyemo asanga akana k'uruhinja kareremba hejuru y'amata. Ahita avuza impundu, n'abo mu rugo bose bamutiza izindi, bati:
"Gasani yabyaye! Nimuvuze impundu!"

Umwana bamukura mu gicuba, bamukubise amaso basanga ari agahinja k'agahundu, keza cyane.

"Uwo mwana si uwanjye."

Inkuru ngo igere kuri Shyerezo, bamubwira ngo aze kwita umwana izina, arabahakanira, intumwa arayirukana, ati:
"Uwo mwana si uwanjye!"

Umunsi wa munani ugeze, Shyerezo koko ntiyaza guterura umwana, ngo amwite izina. Bongeye kumwibutsa, noneho ararakara, ati:
"Sinabawiye ko uwo mwana atari uwanjye, kandi ntamushaka? Nibanamwice, sinshaka ko ambera aho!"

Gasani n'umuja we babyumvise, umwana baramuhisha. Gasani amwita Sabizeze, kubera ko yari yamukuye ku mana yeze. Naho abo Shyerezo yohereza kwica wa mwana, bakanga kwiteranya na nyirabuja, bakabanza kumuburira, umwana bakamuhisha.

Sabizeze yibanira atyo na nyina, arakura, uko akura akagenda asana se, arushaho kuba mwiza. Abantu bakabwira Shyerezo, bati:
"Nyagasani, rwose ufite umwana mwiza cyane, utaraboneka mu bantu!"

Shyerezo ati:
"Uwo mwana ko nategetse kumwica, byagenze bite? Simushaka, ntabwo ari uwanjye! Kandi namvire mu gihugu!"

Amwita Imana

Bigezeho, Abagaragu bakuru b'Umwami baraza babwira Gasani bati:
"Mwamikazi, tuje kureba umwana wawe barahiriye: muduhamagarire tumurebe!"
Gasani ahamagaza Sabizeze. Umwana ageze imbere ya ba Batware, ngo bamukubite amaso, baratangara, basanga koko ari mwiza bitarabaho, kandi asa na se. Baragenda babwira Shyerezo bati:
"Nyagasani, umwana ufite hariya ni akataraboneka! Uwamwica ni nko kukwica ubwawe!"

Shyerezo yibuka ko yari amaze kwohereje intumwa zo kwica uwo mwana gatatu, zose zikagaruka zimutaaka, zimutangarira, yiyemeza kwigiira yo. Aragenda no kwa Gasani. Ahageze, bahamagaza umwana, ngo aze aramutse Se. Shyerezo amukubise amaso, ibyo kumwica ahita abireka, ahubwo aramuterura, amugira uwe, amwita Imana.

II. Imanuka rya Kigwa

Sabizeze uko akura, ni ko bagenda basanga atameze nk'abandi bana. Byakubitiraho no kwibuka ko se yari yabanje kumwihakana, abantu bagatangara cyane. Ariko baabaza nyina aho yamukuye, n'uko yamubyaye, Gasani akaryumaho.
Bukeye nyina wa Gasani aza kumusura, baganiriye arabimubaza, noneho Gasani aramubwira. Naho ubwo umutwa wa Sabizeze ari hafi aho, icyo bavuze cyose arata mu gutwi. Amaze kubitora neza, aragenda abibwira shebuja Sabizeze. Ati:
"Mbega mwana wa Databuja, ugira ngo ndacyatangajwe n'uko uturusha byose? Namenye ko utavutse nk'abandi, ahubwo wavuye mu mutima w'Imana yeze! Numvise nyoko abibwira nyokuru!"

Imanuka rya Kigwa

Sabizeze abyumvise, ararakara, ati:
"Ubonye Mama ngo arambyarura! Sinkibaye muri iki gihugu, sinabona aho nkwirwa!"
Sabizeze aboneza ubwo, ajya ku kiraro cye, yenda umuheto we, ahamagara imbwa ze z'impiigi, Ruzunguzungu na Ruguma. Ajya mu ruganda rwa Se, yenda umuriro, awuhambira mw'ifumba, yenda n'inyundo ya se, yitwa Nyarushara. Ajya mu biraro by'inka, ayobora imfizi Rugira, n'insumba yayo Ingizi. Ajyana n'imfizi y'intama Mudende, n'iyayo Nyabuhoro. Ajyana n'isekurume y'ihene Rugeyo, n'isake Mugambira, n'inyange.

Amaze gukoranya ibyo byose, akora ku muvandimwe we Mututsi, na mushiki wabo Nyampundu. Umutwa Mihwabaro ataho, maze bashyira nzira.

Bageze ku rugi rw'ijuru, Sabizeze yegura ya nyundo ya Se, Nyarushara, ayikoma ku rugi, hejuru no hasi, no hirya no hino. Ijuru rirakingura, n'uko baruruka. Ariko ya nyundo iramucika, imanuka umujugujugu, igwa ku gisi cya Muhabura, irataruka yijugunya mu kiyaga cya Gipfuna.


III. Ikinani cya Mubari


Ibimanuka bihura n'Abasangwabutaka.
Bamanuka kw'ijuru baza mu gihugu cyo hasi, maze bururukira ku rutare rw'Ikinani, mu Mazinga ya Mubali. Hakaba mu gihugu cy'Abazigaba, Umwami wabo ari Kabeja. Baca ingando, barahatura, baracanira, bibera aho.
Bukeye abo kwa Kabeja baza kubona umwotsi mw'ishyamba, baratangara, bati "Mbese biriya bintu ni ibiki?" Birabayobera.

Bukeye basanga umwotsi wahamenyereye. Bajya kubibwira umwami wabo Kabeja. Yohereza intumwa, ati "Nimujye kundebera biriya".

Intumwa zigeze ku Kinani, zihasanga abo bene Shyerezo. Abazigaba babakubise amaso, babanza gutinya, ariko babonye abandi batabakuye, ubwoba burashira, barababaza bati:
"Muli bantu ki? Muri abahe? Mwaje kwenda iki aha ngaha?"

Sabizeze ati:
"Nimuhumure, natwe turi abantu, duturuka mw'ijuru, kandi turi abashyitisi b'amahoro, ntabwo tugenzwa no kugira icyo tubatwara. Ahubwo twaje tubasanga, ngo tubungure amaboko, tubungure umuryango. Namwe mubaye imfura mwatubanira."

Intumwa zisubira kwa Kabeja, zimubwira ibyo zabonye n'ibyo zumvise. Kabeja yakira abo bashyitsi, abemererera gutura muri iryo shyamba, bariragiramo, bararihiga. Babita Ibimanuka, kuko bari bavuye mw'ijuru. Umutware wabo, ari we Sabizeze, noneho bene igihugu bamwita Kigwa, kuko yaguye aturuka mw'ijuru. Ibimanuka na byo rero bikabita Abasangwabutaka.

Ibimanuka bibana n'Abasangwabutaka, bibigisha ubwenge bw'ibyo mw'ijuru, cyane cyane ibyerekeye umuriro, kuko ari wo wabanje gutera Abasangwabutaka amatsiko. Mbese barabahaka, abandi barabayoboka, babana neza cyane.

III. Ishaaka ry'Ibimanuka

Kigwa arongora Mushiki we
Bukeye Kigwa abwira Mututsi ati:
"Mbese ko uruzi inyamaswa twazanye zimaze kugwira, twe tukaba tukiri uko twaje, bizagenda bite? Tugiye kuzacika!"
Undi ati "None se, uragira ngo tubigenze dute?"

Kigwa ati "Enda turongore mushiki wacu Nyampundu, maze tubyare, tugwire."

Mutusi aramurahira, ati "Sinarongora mushiki wanjye! Ariko sinkubujije, nushaka umwirongorere!"

Ni bwo Kigwa arongoye Nyampundu. Babyarana umukobwa Sukiranya. Amaze gucuka, bamukurikiza umwana w'umuhungu, bamwita Muntu. Biba aho, Nyampundu na Mututsi birerera abo bana, barakura.


Mututsi atinda akarongora

Wa mukobwa ammaze gukura, avamo inkumi nziza cyane. Nuko Kigwa agira Mututsi, ati:
"Dore aho wabereye, uri ingaragu. None ubwo Sukiranya yabaye inkumi, enda mugushyingire, utazavaho ucika!"
Mututsi ati "Sinashaka umwana mbyaye!"

Kigwa ati:
"Niba ari icyo kikubujije, reka nkwereke uko tubizirura. Genda uture hakurya yacu hariya, bukeye uzaze kumusaba. Ninkubaza ubwoko bwawe, uzansubize uti 'Ndi umwega wo hakurya'. Nanjye rero umugeni nzahita muguha".

Mututsi arabyemera, abigenza atyo. Bukeye arongora Sukiranya, babyarana abahungu batatu: Mukono na Muha na Serwega.

Si jye wahera!



Alexis Kagame, Inganji Kalinga, pp. 61-65;
André Coupez & Thomas Kamanzi, Récits historiques rwanda, pp. 60-66.

Sem comentários:

Enviar um comentário