terça-feira, 4 de março de 2008

UBWIRU-INZIRA Y'ISHOORA


Abami b Iinká ní babiri
Ni Mutára na Cyírima
Imirwa yáabo n íibiri
Ni Bumbógo na Nyundo

5 Imirwa y ámapfíizi n íiné
Ni Gisánze n 'Umuganzacyaro
Na Rúyumba rwaa Matovu
Na Rúbona rwaa Kagina

Ikibariro cyó gushoora cyazá
10 Abaragúza b áabíiru bagaháguruka
Bakaraguriz imirwa y ámapfíizi
Yóos ukw ár íiné
Uwerewe bakawutangahw íbibanza
Zikuubakwa n 'Abanyoró n 'Abahiiza

15 Ingó zaamará kwúuzura
Umwána w Umutsoob akaaza
Agahaguruts amapfíizi
Akayahagurukiriza kwaa Cyírima
N íngoma z ímivúgo n ábasízi
20 N ábaséngo n ímpará
N ábaja baa Gákondo
Akagend abíikiirw abámburwa
Yagerá kurí wáa murwa
Akahabiikiirirwa kabiri
25 Akahabamburirwa kabiri
Ingoma zikagaruk ibwami

Amapfíiz agahangaariz aho
Akajy azánwa n Umugánurá
Nó gukúura Gicuráasi
30 N úukó baamaz ímanza z í Kámberé
N úukó bungúy umurwa

Ubwo reeró Kigar íkaraaran umwák umwé
Uwa kábiri igasangaana n 'Urwanda

Abaragúza b áabíiru bagaháguruka
35 Bakajya kuraguriza Bumbógo na Nyundo
Uwerewe bakawutangahw íbibanza
Ingó zikuubakwa na Rubanda rwóse

Ingó zaamará kúuzura
Umutsoob akaaza guháguruts Umwami
40 Umwam agaseezerer abanyámahanga
Uwamúciikiye n úwacíikiye Sé
N úwacíikiye Seekúru
Nah úwacíikiye Seekúruza
Ab arí Rubanda mu bandi
45 Ugir iy áajy ákahajya
Utahagír agasigara kur úuwo murwa

Umwam agaháguruka
Yagerá kurí wáa murwa ku Kaarubanda
Akend Ubushingw akenda Rwamútara
50 Abíiru b ábanyákamberé bakend Inyundo
Abanyákamberé bakamujy imbere
N i Kámberé muu nzu
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Akayobor arí Se árí Seekúru
55 Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteerehw íbihubí
60 Zikajya mu ruhimbi

Akazinduka kare cyane
N Umuheeka n Umutsoobe
Bagatang ibibanza by úrugó
Urwó kwaa Cyírima cyángwá Mutára
65 Rwitáruuy izindi
Rukuubakw iminsi munani
Umunsi wa cyénd ákarubyukurukamó
Yagerá ku Kaarubanda na bwó
Akend Ubushingw akenda Rwamútara
70 Abanyákamberé bakend Inyundo
Ingug íkajy imbere
Abanyákamberé bakamujy imbere
N í Kámberé muu nzu
Akayobora Cyírima cyángwá Mutára
75 Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
80 Akazíheerezwa ntateere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi

Bwacyá mu gitóndo
Bagatumiz imirimo
Umwénemuhind agaháguruka
85 Akajya kuu Nganzo ya Múshongi
Akabyirur umubyirúre wa Nyarushara
Akabyirur uwa Nyamigisha
Akabyirur uwa Mpeteyinká
Akabyirur uwa Nshinjamahúgu
90 Akabyirur uwa Nunguyurwanda
Akabyirur uwa Nyámvúra

Agacur intóorezo munani
N ímihoro munani
N ímbaazo munani
N íinshyáamuro munani
N íngongo munani
95 N ímigera munani
N íbisomyo munani
Akahacura n ámasúk ané

Ikitáhagéra n íicúmu n úmwambi
N úurwógosho
N úmugera n úruhindu

Ibyúma bakabíkwikira
100 Muu ntí z íimyífuuzo
Bakabiizan ibwami
Bakabih Umwénenyabirungu

Akajya ku Cyungo cy 'i Buberuka
Akaharamvur umwari wa Káringa
105 Akajya muu Ndoha zaa Nyántángo
Akaharamvur uwa Cyimumugizi
Akaharamvura n úwa Mpatsibihúgu
Akajya mu Gipfuna cy 'i Buhanga
Akaharamvur umwari wa Kíraagutse
110 Akajya mu Misumba ya Sekera
Akaharamvur akavure k úmusumba

Ibyúma bikagaruk ibwami
Bakabih Umwénefwati
Akajy i Mwurire wa Múhima
115 Akaharamvur ibicúba munani
N ínkongooro munani
N íbirábyo munani
N íbyavuuzo munani
N íintéb enyé
120 Bikaaza ku kiráaro cy Umunyákabágari

Bagatumiz imfíizi yó muu Nyúbahiro
Itár úurukar itáárwanye
Idáfit ímisáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
125 Kandi yabyáy inká nyinshi
Ikazaava mw úmugúta w íinkánda
Umwam azíiyoroosera mw iibúga

Bagatumiz iyó mu Béenemugunga
Itár úurukar itáárwanye
130 Idáfit ímisáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
Ikazaarema Karínga

Bagatumiz iyó mu Batándúra kabiri
Itár úurukar itáárwanye
135 Idáfit ímisáre n úbusembwa
Na yó yabyáy inká nyinshi
Imw íkazaarema Cyimumugizi
Ind íkazaarema Mpatsibihúgu

Bagatumiz iyó mu Basinga
140 Itár úurukar itáárwanye
Idáfit úmusáre n úbusembwa
Idáciiy ámatwí n úmuriizo
Kandi yabyáy inká nyinshi
Ikazaarema Kiráagutse

145 Bagatumiz umukobwa w Abega
Ni w úb ár íimbere
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa w Abakóno
150 Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa wó mu Baha
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina

155 Bagatumiz umukobwa wó mu Bagesera
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz umukobwa wó mu Batsoobe
Ufíte sé na nyina
160 Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenemugunga
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenemúnyiga
165 Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina
Bagatumiz uwó mu Béenecyambwe
Ufíte sé na nyina
Na músaaza w úfíte sé na nyina

170 Abakobwa bakaaz ar úumunani
Na básaaza báa bo munani
Bagatumiza na múshiki w úmwami
W ímuhana wons úmuhungu
Uzáamuh ímpundu

175 Bagatumiz inká
Zó muu Nyúbahir enyé
Ebyiri zons ínyána
Na zind ebyiri zons ámamáana
Bagatumiza n íntaama
180 Zó muu Nyúbahir enyé
Ebyiri zons ábáagazi
Na zind ebyir ámamáana

Bagatumiz inká zó muu Ngab ényé
Ebyiri zons ínyána
185 Na zind ebyiri zons ámamáana
Bagatumiza n íntaama záaz enyé
Ebyiri zons ábáagazi
Na zind ebyiri zons ámamáana

Bagatumiz amáazi ya Gísizi
190 Bagatumiza n áya Mbizi
Akaazanwa na Gákondo
Akaaz ar ííkóro
Bagatumiz intango z 'i Buhanga
Bagatumir inkwí z ímiramá
195 Zó hakuno
Umutwar utwár Amayág akaziizana

Bagatumir icyahi cy Ubushingo
Umutwar utwár Ubuyenz akakiizana
Bagatumiz ibiremo by ímitaaba
200 Byó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N ímivumú yáabyo y ímitaaba
Bagatumiza n ínkuyo y ígihúgu cyóse
Imirim ikab irángiye

Yáa mapfíizi bakayábiikiira
205 Akabiikiirirwa kwaa Cyírima
Kwaa Mútara sé
Bakajiishiish imirinzi n ímitaaba
Yáa nkánd Umwam azíiyoroosera
Mw iibúga
Umunsi w íshishiima ntijyehw ámahwá
210 Ikajyahw íbinyukwe
Ikazoosheeshw ibikúuri

Agaháguruk umwána w Umutsoobe
Akajy i Bumbogo kwend imbúto
Iy úburó n íiy ísogi
215 N íiy ámasaká n íiy ínzungwane
lkaaza mu gaseke k íngori
Gaturútse kwaa Nyírashyénde
N ígiseke cyáaho kiníni
Kizáajyamó yáa nkánda
220 Umwam azíiyoroosera mw iibúga

Bagatumir inzogá y úubúuki
Itúrutse kwaa Múmbógo
N íiy ínturíre yó kwaa Myáka
N íbirago byaa Gákondo
225 By íbikángagá cúmi na bítandátu
By úbwatsi bw úbushikurano
N ímivum ídáshishúye y ímitaaba
Nuuko bakabiizan ibwami

Bagatumir Umutsoobe w ísugí
230 N Umukóobwá w i ísugí
N Uumwénenyabirungu w ísugí
Bakabaha záa nká na záa ntaama
Bakabaha záa mbúto na záa nzogá
Bakabaha byáa bicúba na byáa biremo
235 Bakabah intóorezo n úmuhoro
Bakabah inshyáamuro n íngongo
Bakabah isúk imwé

Bagatumir Umutsoobe mukurú
Uzáajya gusenga
240 Bagaháguruka bakagenda
Bakajya báraarir ubwóko bwizá
Ink ípfúushirije muu nzira
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakaboohererez indí

245 Ivunitse cyángw íménets ijíisho
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakaboohererez indí

Intaamn ipfúushirije muu nzira
Cyángw ívúnitse
Iménetse s íjíisho
250 Bikaba kwáa kundí bagatúma
Bágira ngo níbager 'i Kigarí
Bazáagerán amasugí masa

Bakambukira muu Nyaruteeja
Baagerá ku murwa wa Kígarí
255 Bakaraara kwaa Kanyantaama kaa Bíraadutse

Wáa Mutsoobe mukur úzáasenga
Akaraar acíiy icyuhagiro cyizá
Akazinduk akarahur umuriro
W íbicáaniro bíbiri
260 Yagerá ku Muram ákuugurura
Akenda na yáa súka [akuugurura]
Agafukur akagira kané
Agaha wáa mukóobwá na wé
Agafukur akagira kané
265 Agaha na wáa Mwénenyabirungu
Agafukur akagira kané
Bagacaanir ibicáaniro bibiri
Icy íinká n íicy úmuramá

Záa nká zigataaha na záa ntaama
270 Agakám Umutsoobe w ísugí
Agakám umukóobwá w ísugí
Agakám Umwénenyabirungu w ísugí
Bakaazana yáa matá bakayaterek aho
Na záa nzogá na záa mbúto
275 Bakenda yáa matá na záa nzogá
Bagakoza mó cyáa cyuhagir icyárimwé
Bakuuhagir umuramá

Wáa Mutsoobe mukur ágapfúkama
Ati gahoran imáana Kigarí
280 Tuuje kwend imitíma y íngoma
Ng Umwami mu Rwand agir úmutíma
Ingoma mu Rwanda zigir úmutíma
Abagabo mu Rwanda bagir úmutíma
Abagoré mu Rwanda bagir úmutíma
285 Inká mu Rwanda zigir úmutíma
Urwanda rwóse rugir úmutíma

Ur uumurama
Umwam ab úmuramé
Ingoma mu Rwanda zib úmuramé
Abagabo b 'i Rwanda bab úmuramé
290 Abagoré b 'I Rwanda bab úmuramé
Inká mu Rwanda zib úmuramé
Urwanda rwóse rub úmuramé

Aya n áamasugi
Umwam ab ísugí
Ingoma z 'i Rwanda zib ámasugí
295 Abagabo mu Rwanda bab ámasugí
Abagoré mu Rwanda bab ámasugí
Inká mu Rwanda zib ámasugí
Urwanda rwóse ruhorán amasugí

Aya n áamata
Umwam ahorán amatá
300 Ingoma z 'i Rwanda zihorán amatá
Abagabo mu Rwanda bahorán amatá
Abagoré mu Rwanda bahorán amatá
Urwanda rwóse ruhorán amatá

Iyi n íinzogá y úubúuki n íiy ínturíre
305 Umwam ahorán ubúuki n ínturíre
Ingoma zihorán ubúuki n ínturíre
Abagabo bahorán ubúuki n ínturíre
Abagoré bahorán ubúuki n ínturíre
Urwanda rwóse ruhorán ubúuki n ínturíre

310 Umutsoobe w ísug ágacyámura
Akagira kané
Ati twacyamur Uburundi kuu ngoma
Twacyamur Ubushúubi kuu ngoma
Twacyamur Ubunyabungo kuu ngoma
315 Amahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayacyamura kuu ngoma

Umukóobwá w ísug ágacyámura
Akagira kan ávúg atyó
N Uumwénenyabirungu w ísugi
320 Agacyámur akagira kané
Na w ávúg atyó
Úmutsoobe w ísug ákagera
Akagira kané
Umukóobwá w ísug ákagera
325 Akagira kané
Umwénenyabirungu w ísugí
Akager akagira kané

Bagafátanya bakadénduura bati
Twadenduur Uburundi kuu ngoma
330 Twadenduur Ubushúubi kuu ngoma
Twadenduur Ubunyabungo kuu ngorna
Amahanga yóos adátuur Umwami w 'Irwanda
Twayadenduura kuu ngoma

Bakager imitíma ya Káring ibiri
335 Bakayishyira mu gicúba
Cyaturúts i Mwurire wa Múhima
Bakajiishiish ikiremo cy úmutaaba
N íinjíishi y úmutaaba
Byó kwaa Ndungutse ya Nkuuna

340 Bakend iya Cyimumugiz ibiri
Bakayishyira mu gicúba
Cyaturútse mu Gicúba cyaa Nyundo
Bakajiishiisha cyáa kiremo na yáa mivumú
Bakend iya Mpatsibihúgw ibiri
345 Bakayishyira mu gicúba
Cyó mu Gicúba cyaa Nyundo
Bakajiishiisha cyáa kiremo na yáa mivumú
Bakend iya Kíraaguts ibiri
Bakayishyira mu gicúba
350 Cy 'i Mwurire wa Múhima
Bakajiishiisha cyáa kiremu na yáa mivumú

Bakenda záa mbúto z 'i Bumbogo
Bakaziminjiira murí ryáa riba
Bat izi n íimbúto
355 Umwam ahoran imbúto
Y íinká n íiy ábantu
Ingoma z 'i Rwanda zihoran imbúto
Abagabo b 'i Rwanda bahoran imbúto
Abagoré b 'i Rwanda bahoran imbúto
360 Inká z 'i Rwanda zihoran imbúto
Urwanda ruhoran imbúto
Y íinká n íiy ábantu

Bagasúbiranya n ígitaka
Bágira ng umuram útazúuma
365 Abáana b áabíiru bakanywa yáa matá
Záa nzogá zigakómeerwa
Záa ntaama zigasigara kwaa Kanyantaama
Bakaaza báraara mu bwóko bwizá
Ink ívúnikiye muu nzira
370 Cyángw ipfúuy ijíisho
Cyángw írwáy ikindi cyóse
Bakagum aho bagatum ibwami
Bakooherez indí nzima
Kugira ngw ibwarni
375 Hazáager ámasugí masa
Baagerá ku murw umwam ari hó
Bakaraara ku Muheek urí kuu mfíizi

Yáa myari na yáa mitíma
Bigasangaanira kur úuwo Muheeka
380 lbyahi byaraaye bígezwe
Inkobá zaaraaye zíkebwe
Ntibazihárurah úbwoya
Mu gitónd ingoma zigasanganira
Zikabyúkurutsa kwaa Cyírima, Mutára

385 Búkeey Umwam akazinduka kare
Agateer uruganda mu gikaari
Cyó kwaa Cyírima cyángwá kwaa Mátara
Akend inkindi y íntaama
Akavugut akagira kané
390 Agah Umwénemuhinda
Akavugut akagira kané
Agah uwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané

Umwam akajy imbere y úruganda
395 Akajya kurí Nyarushara
Akabyirur akagira kané
Agah Umwénemuhinda
Akabyirur akagira kané
Agah uwó kwaa Mutamwa
400 Akabyirur akúuzuza

Akajya kurí Nyamigisha
Bakabikurikiranahó bátyo
Akajya kurí Mpeteyinká
Bakabikurikiranahó bátyo
405 Akajya kurí Nshinjamahúgu
Bakabikurikirana hó bátyo
Akajya kurí Nunguyurwanda
Bakabikurikiranahó bátyo
Akajya kurí Nyamvúra
410 Bakabikurikirana hó bátyo

Icyo gihe bakaba báacuriranyije
Yáa máazi ya Gísizi n áya Mbizi
Amw áráarits andí n úubuhóro
Baayaaritse murí záa ntango z 'i Buhanga
415 Acaanirizwa záa nkwí z ímiramá
Zaatanzwé n úmutware w 'Amayága
Umwam akajy i Kámberé
Kwaa Cyírima cyángwá kwaa Mútara
Umunyákabágar akajya mu ruhimbi
420 Akajiishurura Karínga
Akayih ibirago biné murí byáa bindí
Akajiishuura Cyimumugizi
Akayih ibirago biné na yó
Akajiishuura Mpatsibihúgu
425 Na y ákayih ibirago biné
Akajiishuura Kiráagutse
Na y ákayih ibirago biné

Nguubwó reer úbw íngorna z íngabé
Zigerá ku birago haasí
430 Ubundi zihora kuu ntébe nó muu ngobyi

Umwami n Uumwénenyabirungu reeró
Bagapfúkama bagafátanya
Bagateer ubuhóro kurí Karínga
Bat ubu n úubuhóro
435 Umwami w 'i Rwand agir úbuhóro
Ingoma z 'i Rwanda zigir úbuhóro
Abagabo b 'i Rwanda bagir úbuhóro
Abagoré b 'i Rwanda bagir úbuhóro
Inká z 'i Rwanda zigir úbuhóro
440 Urwanda rw Umwami rugir úbuhóro

Aya n áamáazi ya Gísizi n áya Mbizi
Inká n ábantu mu Rwanda
Bihor ár úurusiz ar íimbizi
Urwanda ruhor ár úurusiz ar íimbizi

445 Bagateer ubuhóro kurí Cyimumugizi
Bakavug ayo magambo
Bagateer ubuhóro kurí Mpats-ibihúgu
Bakavug ayo magambo
Bagateer ubuhóro kurí Kiráagutse
450 Bakavug ayo magambo

Umwám akéeguka
Bakaazana yáa máaz ashyúushye
Umunyákabágar akenda Nyamvúra
Akareeteesha kurí Karínga
455 Akagaragaz inkobá n íbyahi

Akareeteesha kurí Cyimumugizi
Akagaragaz inkobá n íbyahi
Akareeteesha kurí Mpatsibihúgu
Akagaragaz inkobá n íbyahi
460 Akareeteesha kurí Kiráagutse
Akagaragaz inkobá n íbyahi

Akend ingongw akajya kurí Karínga
Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Cyimumugizi
465 Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Mpatsibihúgu
Akajiishuur inkobá n íbyahi
Akajya kurí Kiráagutse
Akajiishuur inkobá n íbyahi

470 Zóos akazenda mw ímitím isánzwe
Bakaazana yáa myari baaramvúye
Uwó ku Cyungo cy 'i Buberuka
Ukajy inyuma ya Káringa
Uwó muu Ndoha zaa Nzaratsi
475 Ukajy inyuma ya Cyimumugizi
Undí wó muu Ndoha zaa Nzaratsi
Ukajy inyuma ya Mpatsibihúgu
Uwó mu Gipfuna cy 'i Buhanga
Ukajy inyuma ya Kíraagutse

480 Bagahagarika Karínga bakayireebamó
Baasangá yáraríbooye
Iyó ku Cyungw ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
485 Ind íkaremw ikajya mu bigamba

Bagahagarika Cyimumugizi bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
Imwé yó muu Ndoh ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
490 Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba
Bagahagarika Mpatsibihúgu bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
Iyó muu Ndoh ikayijy imbere
495 Baasang itááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba

Bagahagarika Kiráagutse bakayireeba
Baasangá yáraríbooye
500 Iyó mu Gipfun ikayijy imbere
Baasang ítááribooye
Hakiim iyar íisánzwe
Ind íkaremw ikajya mu bigamba

Inyúbahiro zigataaha
505 Agakám Umutsoobe w ísugi
Agakám Umukóobwá w ísugi
Agakám Umwénenyabirungu w ísugi
Amatá na záa nzogá
Bakabiterek imbere y íngoma

510 Bakajya kurí Karínga
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí

Bakajya kurí Cyimumugizi
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
515 Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí

Bakajya kurí Mpatsibihúgu
Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí

Bakajya kurí Kiráagutse
520 Bakayiteer icyahi cyó mw iisembe
Ngw amatá n ínzogá bitajyá haasí

Nóone hó bakazíhagarika
Bakaazan icyuhagiro cyizá
Cyuhágir Umwami
525 Umwami n Umunyákabágari
Bakagikoza murí yáa matá na záa nzogá
Bakuuhagira murí Karínga
Bat aya n áamasugí
Umwam abor ar íisugí
530 Ingoma z 'i Rwanda zihor ar íisugí
Abagabo b 'i Rwanda bahor ar áamasugí
Abagoré bahor ar áamasugí
Inká zihor ar áamasugí
Urwanda ruhor ar íisugí

535 Iyi n íinzogá y ínturíre n úubúuki
Umwam ahoran ubúuki n ínturíre
Ingoma zihoran ubúuki n ínturíre
Abagabo bahoran ubúuki n ínturíre
Abagoré bahoran ubúuki n ínturíre
540 Urwanda ruhoran ubúuki n ínturíre

Umwami n Umunyákabágari
Bakend imitíma ya Káringa
Bagafátanya bakabúgaaniza
Bat iyi n íimitíma y íngoma
545 Umwam ahoran umutíma
Ingoma z 'i Rwanda zihoran umutíma
Abagabo b 'i Rwanda bahoran urnutima
Abagoré b 'i Rwanda bahoran umutíma
Inká z 'i Rwanda zihoran umutíma
550 Urwanda rwóse ruhoran umutíma

Uyu n úumuramé
Umwam ahor ar úumuramé
Ingoma zihor ar úumuramé
Abagabo bahor ar úumuramé
555 Abagoré bahor ar úumuramé
Inká zihor ar úumuramé
Urwanda rwóse ruhor ar úumuramé

Bakend imitíma ya Cyimumugizi
Bakend imitíma ya Mpatsibihúgu
560 Bakend imitíma ya Kiraagutse
Bakayíbugaaniza báfatanije
Bakavug amagambo ya mbere
Aríko kuu ngabé yóos ukw ár éeshatu
Bakajya bágereka hó bati
565 Aríkw ingom igír umutíma ní Karínga

Bakaazan icyahi cyaa Karínga
Bakakiyibambiika mu ruhanga
Umwam agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
570 Agah Umunyákabágari
Agateera hw ínkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah umwíru wées uzí kurema
Akarem agasig urukobá rumwé
575 Umwam azíiyuzuriza

Nó kuu ngabé zínd ukw ár éeshatu
Umwam agateer inkobá munani
Mu ruhanga nó mw iisembe
N Umunyákabágar akabigenz atyó
580 Bagah umwíru wées uzí kurema
Agasig urukob úmwam azúuzuza

Bakaazan Ubushingo
Uwó kwaa Bwám ákajíishuura
Umwam agacíiriir akagira kané
585 Uwó kwaa Bwám ágacíiriir akagira kané
Umwam agashing akagira kané
Uwó kwaa Bwám ágashing akagira kané

Baba báshingira kurí cyáa kiremo
Cyaturútse kwaa Ndungutse ya Nkuuna
590 Umuriro wabyará bakawanduura
Bagashyira mu wund usánzwe
Bakaazan icyahi cy Ubushingo
Umwam agateer inkob ényé
Mu ruhanga nó mw iisembe
595 Agah uwó kwaa Bwámí
Agateera na w ínkob ényé
Mu ruhanga nó mw iisembe
Bagah ugir isuku wées akarema
Agasig urukob úmwarn azúuzuza

600 Ubwo reeró twimirij umwák imbere
Ukwézi n Uukwakira
Umusatsi n áakamégeemége
Umupfum úrí ku cyuhagiro n Uumuroha
Inyundo ziraaríira n Iimiyobora
605 Izindi ziri mu rwari kwaa Cyírima
Umwam arahéerezwa mu gitóndo
Akaramukirizw ahw áshaakíye
Agaheerezwa nímunsi
Akiibiikiirir ahw áshaakíye

610 Umurishy ubíikiira n íibihubí
Umurishy ubámbura n íibihubi

Ubw ingoma zóose z 'i Rwanda zikaremwa
Uyifit adáfit ínká
Akayiremeesh intaama
615 Udafit íntaam agashyira hw ímpuzu y úmutaaba
Utabifíte reeró byóse
Iyo ngorn ikajya mu kigabiro
Ntib igíterekerey ukundi

Rubánda bóose bagakaniish uruhú
620 Rw íibára rimwé risa y íbihogó
Ntibáteer indengera
Umushum úkab ikibanga
Utawubóony agashyirah úmutaaba
Utawufít agashyirah úmufúnzo
625 Utabifít agahuuz amabóko

Ingabé zikaremw iminsi munani
Uwa cyénd Umwam akaaza kwúuzuza
Akabanza Karíng akúuzuza
Agakurikiza hó Cyimumugiz akúuzuza
630 Agakurikiza hó Mpatsibihúgw akúuzuza
Agakurikiza hó Kiráaguts akúuzuza
Agaheruuk Ubushingw akúuzuza

Bagafukura mu rugó hagatí
Bakanyuz ubutaka hagatí
635 Ngw inká zidateerána n ínyamáaswa
Imiremuuro y íngom ikajy ukwa yo
Iy Ubushingw ikabyarirw ukwa yo

Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira
Bakarez umukámo wáayo
640 Bakawusiiga záa ngoma z íngabé
Bakaba báararágurij ahó zizáataahira
Arí kwaa Se árí kwaa Séekúru
Akajya y ágasetsa
Agaheerezw Inyundo
645 Agaheerezw Ubushingo
Akiicara kuu ntébe y íintéeko
Ingom ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha

Igataaha Karínga
650 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Akayih Umwénenyabirungu
Agateera hw íbihub ákagira kané
Akayih uwó kwaa Nyamigez akíiheerereza

Igataaha Cyimumugizi
655 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Akayih Umutándúra
Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Yarangíz akayíihéerereza

Igataaha Mpatsibihúgu
660 Agateera hw íbihub ákagira kané
Agah Umutándúra
Agateera hw íbihub ákagira kané
Haanyum akayíihéerereza

Igataaha Kiráagutse
665 Akayiteera hw íbihub ákagira kané
Agah Umwénenyabirungu
Agateera hw íbihub ákagira kané
Agah uwó kwaa Nyamigez akayíihéerereza

Ingoma zigateez urugamba
670 Zíbangikanye hagatí y íbitabo

Inyúbahiro zigataaha
Umutsoobe w ísug ágakáma
Agah Umukóobwa w ísug ágakáma
Agah Umwénenyabirungu w ísug ágakáma

675 Bakaazan inzog ébyiri z ínturíre
N ínzog ébyiri z úubúuki
N ámatá muu nkongoor enyé
Bakabiterek imbere y íngoma
Umwam akaazan agataná
680 Agasoma kurí záa nzogá

Abáana b áabíiru bakanywa yáa matá
Abíiru bakurú bagatinduura záa nzogá
Ingoma zigataaha zikajya mu ruhimbi
Bwirá nínjor Umwam akaakiira
685 Bwacyá mu gitóndo
Zigasubira kwaa Cyírima kwaa Mútara sé

Agaháguruk umwána w Umwam uzíima
Agahagurukana n úuw Umutsoobe
N uubw ubw áabíiru bóose
690 Bameny úmwána w Umwam uzíima
Ubund ab azwí n úmunt umwé
Cyángwá babiri babibwiwe na sé

Imyishywa bakayica mu Gisizi
Bakambukira mu Gisizi
695 Nó ku Káamáato kaa Mugwato
Bakambik umubaré w íbití
Ukó baawubwiwe n íbwami

Akager akagira kané
Umutsoob akager akagira kané
Bómbí bagafátanya bakadénduura
700 Bagah abasare bakabaakiira
Bagasiga bábagerey imitwé

Umwána w úmwam agasubir iwa bo
Uw úmutsoob akajya kuvoorna kurí Kabuye
Akamanukana Gkóndo n Abaríiza
705 Akuugurura kurí Rwézangóro
Gakónd igafukura

Iriba ryamará kwéra
Bakarim amasíndé bakuubak iráaro
Bakanashingiish ibikingi by ámarémbo
710 Na yáa máazi yavoomwé kurí Kabuye
N ímiryángo n ímitaahano
N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa máazi ya Kabuye
Ibyo bití bikavúnwa ntíbitemwá
715 Bayisakaaz urukángagá rw úrushikurano
Bakayiteguur ivubwé n ímyishywa

Wáa Mutsoob akambuka
Agafata mu Gatsaata kurí Rwamútara
Na y ákayuugurura
720 Abaríiza bakayifukura
Iriba ryamará kwéra
Akajya kwúubakir iráar ibwami
Ibikingi by ámarémbo
N ímiryángo n ímitaahano
725 N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa máazi ya Kabuye

Akajy i Muganza wa Kígari
Akahatang ibibanza
Ibikingi by ámarémbo
730 N ímiryángo n ímitaahano
N ímiganda y íimyínjiro
Bigashingiishwa yáa maazi ya Kabuye

Umwána w Umutsoob agasubir ibwami
Bakaazan imfíizi bakaazan ingumba
735 N ínzogá y úubúuki n íiy ínturíre
Umwam agatum Umutsoobe
Ati jy i Gasék ubwiré Cyírima
Ut Umwami wahangáaj inká
Ni wé kand uzíshoora
740 Uti mwuhirire na w ázáakuhirire
Haguruk ujyé gutsínd imizé mu Rwanda

Umutsoob akaaza n 'i Gaséke
Ubwo Rugab ikaramutsa
Záa nká zómbi zigahagarara mu rugó
745 Inzog ákazitereka hagatí y íbitabo
Agapfúkam agakoma mu mashyí
Ati gahoran imáana Cyirima
Mutára yantúmye ngo ngiiz ínzogá
Iy úubúuki n íiy ínturíre
750 Ngiiy ímfíizi n íngumba
Ng Umwami wahangáaj inká
Ni wé kand ujyá kuzuuhira
Haguruk ujyé kumútsindira
Umwuhirire na w ázáakuhirire

755 Umwíru w 'i Gasék agaháguruka
Akínjira gutúura Shéebuja muu nzu
Agasubira murí yáa magambo y íbwami
Imfíizi n íngumba bikabíikiirwa

Umwíru w 'i Gasék agasigar agábura
760 Agatindiish itemé ryáa Kayumbu
Rikaráariirwa hakurya nó hakuno
Agahaan indagano n íbwami

Ubwo reer ínká zaaremwe
Inyúbahiro ní mirongw itaanu
765 Ingabé ní mirongw itaanu
Inyámazinga ní mirongw itaanu
lnyabungo ní mirongw itaanu
Inká zóose ní magan abiri
N ámapfíizi yáa z abiri
770 Yaturútse yómbi muu Nyúbahiro
Akab arí y ásáaguka yómbi
Uwo mubaré w izo nká
Waremwe n úumwíru w 'i Gaséke
N íbwami baawugejejehó

775 Báa bageni kand ukó banganá
Ibicúba byáabo byó muu Nyúbahiro
Byaratínzwe byóse
Ar íibwam arí n 'i Gaséke
Ibyambu byararágurijwe
780 N iicy íimáana n íicyó muu Nzovi
Byaragurijw umutwé n ámavúta
Icyerewe cyerewe n úmutav umwé
Ikitáragúrizwa n íicy 'Ikináni

Indagano yasohóra reeró
785 Mutár agaháguruka
Agataah i Rubóna rwaa Vugiza
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
790 Akazíheerezwa ntateere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi

Cyírima yajyá guháguruka
Bakarahur amafumb abiri
Imwé bakagenda báyimucaaniye
795 Iyindi bakayishyira mu gikaari
Báyizimiish amáazi ya Bugongi
Ngo twagongeesh Ubushúubi kuu ngoma
Twagongeesh Uburundi kuu ngoma
Twagongeesh Ubunyabungo kuu ngoma
800 Amahanga yóos adátuur Umwami
Twayagongeesha kuu ngoma

Gishyooz íkagend imúramutsa
Banguhirubus íkagend imúteekeye
Rugab ikajya mu Musenyi mu Bakóobwá
805 Ikazaazanwa n úukó Mutára
Azáaba yáaje gutéeker ink 'i Gaséke

Bakagenda báheekera ku rutúgu rw íburyó
Bakaazan uruugi rw íngesé
Bakarushyira ku muryángo
810 Bakaruca mw áamáas abiri
Bagashyir urundi kw iirémbo
Bakaruca mw áamáas abiri

Baagerá ku Kaarubanda
Bagaheekera kuu ntúgu zómbi
815 Bázibisiikanyah úkó bashaatsé

Bagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka

Bagataaha kw Itaaba ryaa Rúkoma
N uukugend ijoro ryóse
820 Bagacumbika búgiiye gucyá
Mutár agahaguruk i Rubóna
Agataaha mu Ruhogó rwaa Mibiriizi
Yahager ágaheerezw Inyundo
Agaheerezwa n Ubushingo
825 Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi

Bwirá nínjoro Cyírim agaháguruka
830 Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka

Agataah i Nyárusánge rwaa Rúkoma
Umw ákahamara kabir undí kabiri
Mutár agahaguruka mu Ruhogó
835 Agataah i Rubóna rwaa Gihara
Agakuura mu rug Umutsoobe wimye
Yahager ákahiinikira záa mbúto
Murí káa káato k úmusumba
Ngo zizáageré mw iibúga záasetse

840 Bwacy umwána w Umutsoob akagenda
Nó ku Mukóre wa Rúbona
Akahac inkoni z ímikóre
N íbizínzo by ímiramá

Akajya ku Muganzacyaro wa Rúnda
845 Akahac ibizínzo by ímiganza
N ínkoni z ímiganza
N íbizínzo by ímicyúro

Bwirá Cyírim agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
850 Uw íintózi n úuw íinzóka

Agataah i Nyundo ya kúno
Byáa bizínzo na záa nkoni
Bakabigabanyamó kabiri
Na záa nkuyu bakazigabanya bátyo
855 Bimwé bigasigar ibwami
Ibindi bigasanga Cyírima
Ijor ataashy 'Inyundo ya kúno
Záa mbúto zikaba zimaze guseka
Ubwo Mutár agaháguruka
860 Murí cyáa cyambu cyeréwe
Bakahateeraniriza yáa máato

Umwam akajyana mu bwáto
N úumwána w úzíima na nyina
Ingoma z íngabé zikajya mu máato
865 Na yáa mapfíizi bakayafatir aho
N íinká zóose zigatúrirwa
N ábageni bakajya mu máato
Ink ítémbaniwe mu rúuzi
Bagahágarara bakarindana

870 Abagoré b Abaríiza b ámariza
Bakamuh impundu bári hakurya
Umwam agakúuk agafat ubutaka
Icyo cyambu ntikínyurwe mó n ítabi
N úumúunyu n úmunyábusembwa wéese
875 Bikambukira mu cy 'Urubumba
Máz agataah i Bwima bwaa Nyámweru
Agaheerezw Inyund akíhagera
Agaheerezw Ubushingo
lndamúts ikaramutsa
880 Ingoma z íngabé zigataaha
Akazíheerezwa ntaziteerehw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi

Bwirá níjoro Cyírim agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
885 Uw íintózi n úuw íinzóka

Akambukira mu cyambu cy 'Ikináni
Cyó n íicyambu kitaragúrizwa
Akajyana mu bwáto n úumwíru wé
N úumwána w úzáamubéer umutware
890 Na nyina w uwo mwána wé

Abanyámigogó bóose bakambukir aho
N áab íiy Abagabékazi bóose
lngishywá záabo n ábandi bantu
Bikambukira mu bindi byambu
895 Byó muu Nketsi byáa rúguru

Cyírim agataah i Nyundo ya kúrya
Mu gitóndo Mutár akazinduka cyane
Akabyúkuruka mw iibúga ryáa Múhima
Akenda ryáa cúmu Rwamútara
900 Akambar Ubushingo
Ingug íkamujy imbere
N ábanyákamberé báfit Inyundo
Agaheerezw Inyund akíhagera
Agaheerezwa n Ubushingo
905 Indamúts ikaramutsa
Ingoma z íngabé zigataaha
Akaziheerezwa ntaziteere hw íbihubí
Zikajya mu ruhimbi

Akabugaaniriza báa bageni bóose
910 Abánjirije nyina w úumwána w úzíima
Bagatéerera báfatanije n Umwami
Kimwé na baa básaaza báabo
Bagasohok abíiru bagasigara bácunda

Umutsoob akambik Umwami Rwamútara
915 Irí ku rutsinga rw ínzovu
Akamwambik inyonga z Umugánurá muu nda
N íkigondo cy íinká yeerewé kwuuhira

Umutsoob akarahur amafumb abiri
Akend ikibíbiro n ámasúka n ígicúba
920 Akajya murí yáa masíndé
Umwam akandir agah Umutsoob akandira
Agah uwó kwaa Múmbógw akandira
Agah uwó kwaa Myák akandir imbágara
Umwam akonger agasuby imbúto
925 Agah Umutsoob agasuby imbúto
Agah uwó kwaa Múmbógw agasuby imbúto
Agah uwó kwaa Myák agasuby imbágara

Umutsoob akend igicúba n úmuriro
Akajy imbere y Umwami
930 Yagerá mw iibúga kurí Rwézangóro
Umwam akajya mw iiriba
Agateer igicúb akagih Umutsoobe
Umutsoob akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
935 Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Bagateer ibicúba bakagir umunani
Icyáa cyénd Umwarn akagíkuukana
N úburézi bwé

Umwami ntasubire mw iiriba
940 Hakajya m Umutsoob agatéera
Akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Amáazi yamará kwúuzura
945 Umwána w úmwam uzíima
Akenda záa nkoni na byáa bizínzo
Akajya gushooz inká

Abíiru bakurú bahasigáye
Bagacaaniza záa nkuyu mw iibúga
950 Wáa mwána reer ágashooz inká
Zikaaz ar úumunani
Zíri mw íimfíizi ya cyéndá

Akaaza mw iisibo yaa mbere
Yajyá kwegeer ikibúmbiro
955 Agaca haruguru y ínzira
Záa nkoni na byáa bizínzo
Akabiheerez Umwami
Akiiteererez inká zé
Kukó wáa mwán atazáazuuhira
960 Ab azíim arí Kigeri

Igashook imfíizi ya Mútara
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Abatsoobe
Ikanyw ígakúuka
965 Igashook iy Aabéenemugunga
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Aabéenemúnyiga
Ikanyw ígakúuka
Igashook iy Aabéenecyambwe
970 Ikanyw ígakúuka

Umutsoob akend ikibíbiro
Akend igicúba n ámasúka bagakúuka

Baager ímuhirá
Báa bagen ukó baacunzé
975 Amasoro yáabo baayashyize mu gicúba
Cyaa nyina w úúziima

Umwam akiicara kuu ntébe y íintéeko
Umutsoob akamuheerez ikibíbiro
Akamuheereza n ámasúka
980 Akamuheereza n ígicúba

Inyúbahiro zigataaha zikabyúkuruka
Umuheek agakám akaremy amatá
Umwam akayakamira hw ákúuzuza
Ngo wuuzuz inká mu Rwanda
985 Wuuzuz amatá mu Rwanda
Wuuzuz Urwanda rw Umwami
Umwam akinjira muu nzu na yáa matá
Akiicar akanyw inká zé

Agakora kurí bwáa burézi na yáa soro
990 Akarabana n úmugor ákaakiira
Agasohok ubw ajyá hanzé
Mushíki wé w ímuhan akamuh impundu
Akagororerw inká yons ínyána

Hakurya mu Gatsaata na hó
995 Umwíru w 'i Gaséke yagiiye gushoora
Gishyoz íramuramutsa
Abugaaniriza báa bageni
Habanza nyina w úmutware wé
Arabúgaanirizw uwa Ndábarása
1000 Arabúgaanirizw uwa Séntaabyó
Arabúgaanirizw uwa Gahindiro
Arabúgaanirizw uwa Rwógéra
Arabúgaanirizw uwa Rwábugiri
Arabúgaanirizw uwa Músinga
1005 Baratéreka barasohoka
Abíiru basigara muu nzu bácunda

Uwo mwíru yasíze yámbitse Shéebuja
Rwacyírim irí ku rutsinga rw ínzovu
Ishyíra ry áb arísanganywe
1010 Umwíru reer ábanza mw iiriba
Aradáhir aheerez uwa Ndábarása
Uwa Ndábarás akagih uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby ákagih uwa Gahindiro
Uwa Gahindir akagih uwa Rwógéra
1015 Uwa Rwógér akagih uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir akagih uwa Músinga

Wáa mwír agateer aty íbicúba cyendá
Icyáa cyénd ákagíkuukana n úburézi
Akajyam úwa Ndábarása
1020 Akadáhir akagih uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby ákagih uwa Gahindiro
Uwa Gahindir akagih uwa Rwógéra
Uwa Rwógér akagih uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir akagih uwa Músinga

1025 Amáazi yamará kúuzura
Umwána w uwo mwíru uzáab úmutware
Akenda záa nkoni na byáa bizínzo
Abíiru bagacaaniza záa nkuyu mw iibúga
Akajya gushooz inká zaahangáaje

1030 Akaaza mw iisibo y íinká munani
N íimfíizi yáa zo ya cyéndá
Zaajyá kugera ku kibúmbiro
Wáa mwán agaca haruguru
Agaha s ínkoni n íbizínzo
1035 Agateerer inká záa Cyírima
Iya Ndábarás ikanyw ígakúuka
lya Séntaaby íkanyw ígakúuka
Iya Gahindir ikanyw ígakúuka
Iya Rwógér ikanyw ígakúuka
1040 Iya Rwábugir ikanyw ígakúuka
Iya Músing ikanyw ígakúuka

Uwa Ndábarás akend igicúba
Bagakuukir i Nyundo ya kúrya
Bagasang isoro ya byáa bicúba
1045 Baayikubiye mu cyaa nyina w úmutware

Umwíru yamará gusohorayó
Akiicara kuu ntébe y íintéeko mu muryángo
Uwa Ndábarás akamuheerez igicúba
Umwíru na w ákagiheereza Shéebuja
1050 Insánga zigataaha
Umuheek agakáma
Yamará kuremy amatá
Umwíru wa Cyírim akacyúzuza
Ngo wuujuj inká mu Rwanda
Wuujuj abantu mu Rwanda
1055 Wuujuj Urwanda rw Umwami

Akinjirana yáa matá muu nzu
Akabanz uburéz akaraba Shéebuja
Agahindukir agakora kurí yáa soro
N úmugoré w ákayikora hó bakarábana
1060 Akaakiir agasohoka

Hakuno mu Muhíma reeró
Umwami yaraaye murí yáa nkánda
Bwacy ákajya guheta
Aríko ntajye mw iiriba
1065 Hakajyam Umutsoobe
Akagih Umwénemugunga
Umwénemugung akagih Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig akagih Umwénecyambwe
Umwénecyambw agasuka mu kibúmbiro
1070 Bakadáhir amáaz akúuzura

Igashook imfíizi ya Mútara
Igashook imfíizi y Abatsoobe
Igashook iy Aabéenemugunga
Igashook iy Aabéenemúnyiga
1075 Igashook iy Aabéenecyambwe

Igashook iy Abanyábyinshí
Iyó bakayikubitana na nyíra-yó
Aríko ntibámuvuush amaráso
Mutár agakúuk agaheerezw igicúba

1080 Hakurya mu Gatsaata na hó
Umwíru w 'i Gaséke yagiiye guheta
Ntiyajya mw iiriba
Hajyam úwa Ndábarása
Ateer igicúb ah uwa Séntaabyó
1085 Uwa Séntaaby áh uwa Gahindiro
Uwa Gahindir ah uwa Rwógéra
Uwa Rwógér ah uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir ah uwa Músinga

Irashook imfíizi ya Cyírima
1090 Iranyw írakúuka
Irashook iya Ndábarás irakúuka
Irashook iya Séntaaby írakúuka
Irashook iya Gahindir irakúuka
Irashook iya Rwógér irakúuka
1095 Irashook iya Rwábugir irakúuka
Irashook iya Músing irakúuka
Uwa Ndábarás agakuukan igicúba
Bagataah akagiheerez umwíru

Hákuno mu Muhíma búkeeye
1100 Mutár ajya kwuuhirir Ibibanda
Ntajye mw iiriba hakajy Umutsoobe
Agaheerez Umwénemugunga
Umwénemugung agaheerez Umwénemúnyiga
Umwénemúnyig agaheerez Umwénecyambwe
1105 Bakadáhir amáaz akúuzura
Bagashooza

Mutár akuuhir iy Abega
Akuuhir iy Abakóno n íiy Abaha
Akuuhir iy Abagesera
Bagakúuk agaheerezw igicúba

1110 Hakurya mu Gatsaata na hó
Umwiru w 'i Gaséke yuuhiriy Abagabékazi
Ntiyajya mw iiriba hajy uwa Ndábarása
Aheerez uwa Séntaabyó
Uwa Séntaaby áheerez uwa Gahindiro
1115 Uwa Gahindir aheerez uwa Rwógéra
Uwa Rwógér aheerez uwa Rwábugiri
Uwa Rwábugir aheerez uwa Músinga
Baradáhira buuzuz amáazi

Irashook íya Rwesero irakúuka
Irashook iya Nyirátamb irakúuka
1120 Irashook iya Nyiratung irakúuka
Irashook iya Nyiramong irakúuka
Irashook iya Murorunkwer irakúuka
Irashook iya Kánjoger irakúuka

Barakúuk uwa Ndábarás amuheerez igicúba
1125 Búkeeye hakuno nó hakurya
Baheter Ibibanda n ábagabékazi kwáa kundi
Hakurya nó hakun imirambi n úumunani
Imyeko y Abagabékaz ikabyarirwa mu Gatsaata

Uwo munsi Mutár agataah i Bwíma
1130 Akarindirahó Seekúru
Bwirá nínjoro Seekúr agaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Bagataah i Bugaragara
1135 Bakiirirw aho ngáahó

Bwirá nínjoro bagaháguruka
Bakamurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka
Bagataaha muu Ngómbé záa Remeera
1140 Akahíirirwa bwir ágaháguruka
Bagataah i Gigitambi
Itemé ry íimfíizi rifatá Rutáre
Ryarangije gutindwa
Abanyáatwá bakoohererezw igihángo
1145 Bakaringaniz umubaré n Abakemba
Bwirá bagaháguruka
Bakagenda bámurik umuyira
Uw íintózi n úuw íinzóka

Mur íiryo jor indagan iri hó
1150 Mutár agataah i Muganza
Cyírima yagerá ku Kaarubanda
Ku rugó rwé rw 'i Rutáre
Umukobwa w Abanyáatw ákabúgaaniza
Agacúnd akarées akayánywa
1155 Akiisiiga kur áayo mavúta
Akamusanganira n úmutaari n úmwambi
Yajyá kugera mu rugó
Bagaheekera kuu ntúgu z íburyo
Wáa mukobw agasohoka muu nzu
1160 Akagend avúz impundu
Akanyurana na Cyírima
Ntasubiz amáas inyuma

Abakemba bakínjira bakaraar aho
Mu gitóndo wáa mwír agasohoka
1165 Agasohokan icúmu ryaa Shéebuja
N úwa Ndábarás akend iry é
N úwa Séntaaby ákarisohokana
N úwa Gahindir akarisohokana
N úwa Rwógér akarisohokana
1170 N úwa Rwábugir akarisohokana
N úwa Músing akarisohokana
Bakaaza n ábaja b Abagabékazi
Bakambukira mu cy 'Ikináni
Ubwáto bakabushyira muu Nyamagana
1175 Ntibúzongere kwambuts ukundi

Inzira n íiyó mu Bihóngori
Bagateer i Bukúnzi
Bagasang umukúnzi yarátaswe
Umwíru w ' i Gasék akabanza
1180 Akamuteer icúmu ryaa Shéebuja
N úwa Ndábarása n úwa Séntaabyó
N úwa Gahindiro n úwa Rwógéra
N úwa Rwábugiri n úwa Músinga
Bakamuhuuriza mw áya baa Shéebuja
1185 Bakahanyag inká yons íkimasá
N íntaama yons ísekúrume
N úmugoré wons úmuhungu
N ísake n ínkokókazi yáayo
Ab Abagabékazi bakahanyaga
1190 Urusyo n íingásiire
N íinkón ivúga n íisékuru
N úrusékuzo n íbitaro
N íbitimbiri n íintáará

Amacúmu y Abam ari kuu ntúgu
1195 Ntaakoz ímihunda haasí
Bagatabaarukan inzira yabatabáaje
Baagerá ku Ruyenzi
Umuroh akaaza kubuuhagira
Bakambukira muu Nyaruteeja

1200 Ingabo z ímitwé yóose
Zikiirabira ku Kíisiigiro
Zigateerana n íítabaaruts i Bukúnzi
Zikiiyereker Umwami

Bwacy úmwíru w 'i Gaséke
1205 Agahaabw inká z íngororano
Ngw intwár iragororerwa
Ngiiz ínk úshyiirá Shóobuja

Wáa mwír akazijyan i Rutáre
Akagororera Cyírima
1210 Akagororera n Abakemba bóose
Ukó bahoz i Gaséke
Uciikanywe bagatumiz ízindi

Ibwami kand Umutsoobe
Akagororer Umwami
1215 Umwam akagororer Umutsoobe
Abíiru bóose bakagororerwa
Uciikanywe bakamwakir indí

Umutsoob agasohor ingorna
Akayishyira ku Kaarubanda
1220 Akayih umurishyo
Ati nshiiy abazímu
Umunt aterékeere sé na séekúru
Uwó wiisháakiye
Aabandi bavuuyehó

Yáa macúmu yatabáaruts i Bukúnzi
1225 Bakajyana na Rwegekangabo
Imigogw ígateerana na Rubanda

Abatsoobe bagahaabw igihángo bóose
N úwar íimusóz akahava
Bagasang ingom i Muganza

1230 Ingabé zikagum i Muganza
Amapfíiz akab i Karamá
Mutár akungur imirwa
Yó mu Bwánacyambwe gusa
Ingoma zikavaanw i Muganza
1235 Nó kujya gutaah uwo murwa gusa
Byarangíra zikagaruk i Muganza

Amapfíiz akav i Karamá kubyúkuruka
Na zó zigasubir i Karam úbwo
Ku Mugánurá nó mw Iikúura ryáa Gícuráasi
1240 Ingoma zikav i Muganza zikaaza
N ámapfíiz akav i Karam ákaaza
Ibirori byarangír ibwami
Ingoma zigasubir i Muganza
Amapfíiz agasubir i Karamá

1245 Ibwami baamar imanza z í Kámberé
Amapfíiz akav i Karamá
Akaaza gutaahir urubanza
Yarangiza kubyúkuruk agataaha
Agasubir i Karamá

1250 Imiz ígaciika mu gihúgu
Umwam akagir ubujyeri
Akamer inkomo.

Sem comentários:

Enviar um comentário