Umenyereza umugeni aba ari muramukazi we; iyo atagira muramukazi we, batira umukobwa muri bene wabo cyangwa mu nshuti zabo, wo kwarika uwo mugeni, kugira ngo ajye amwuhagira, amuryamishe, baganire, Ni na we ujya kumubyutsa, butaracya. Nta mugeni ujya mu mihana atari yatwikururwa, baramwirukana, kuko aba amennye uruhimbi, akaba ari n'inkozi y'ishyano.
Kurisha umugeni mu Rukiga:
Bugicya, iwabo w'umukobwa bashaka inzoga n'ipfukire bakabijyana iwabo w'umukwe. Bajyana inzoga ebyiri; nuko bakagenda ngo bagiye kurisha umugeni, kuko aba yaraye aho atariye, ngo ni ukugira umutima n'isoni bimubuza kugira icyo arya. Ab'iwabo ni bo baza kumumara isoni, bakamusangiza n'umugabo we. Umugeni udatinya ngo yange kurya, bamwita igisambo.
Ahandi, umugeni asangira na baramukazi be hamwe n'umugabo we, bakamumenyereza batyo, kugera igihe iwabo bazazira kumutwikurura.
IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami
IZINDI NKURU
Urukundo ni iki?
Amoko 5 y'Urukundo
Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!
Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo
Amategeko y'Urukundo
Kurambagiza Ni Iki?
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I
Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II
Sem comentários:
Enviar um comentário