IGICE CYA I: Icyunamo cya Gicurasi
Iyó Gicuráasi yabonétse
Ingoma ntíziheerézwa
Yamará kwíjima
Bakamar imins itaanu
5 Umwam akajya muu nzu
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Akajya muu Ntéeko
Indamúts ikaramutsa
Ingoma zikaba záabyúkiriye
10 Zigasuk uw Abakaráza
Ntibávuz uw Abatimbo
Zaamará gutúnga
Bakaaza bagaheerez Umwam imirishyo
Umwíru mukur ákajya mu rugó
15 At "Umva Rubánda
Ingoma ziraziritse
Ntaaw uróngora
Ntaaw umár urubanza
Ntaaw iivuga
20 Ntaaw uvúz impundu!"
Hakabiikiir abatwákazi
N íimbyíno yiitw íyombe
N Impará n Abaséngo
Ntaa ngoma yongéra kuvúga
25 Kerets Indamútsa
Ukó bamazé kubíikiir ibwami
Bakajya kwaa Cyírima
Kubíikiir ahó Karíng irí
Ukwézi kwaa Kámena kukazaaboneka
IGICE CYA II: Imihango ya Kamena
30 Bakakúbon Abanyamuhango
Máze mu gitóndo
Ishaakw ikabyúkiira
Ku gikingi cy íirémbo
Igih Umwam ashaakíye kuramutswa
35 Akajya muu nzu
Agaheerezw Inyundo
Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa
Umwami reer ákaazan Ishaako
Akayihagarika kuu náama
40 Akayíkom akagira kabiri
At "Ejó bundi kare kare!"
Akajya kwaa Cyírima
Akajya kubúur ukwézi
Akajya muu ngó zóose
45 Zitungúura kw iirémbo
Akabigenz atyó
Bwacyá bikagenda kwáa kundí
At "Ejó kare kare!"
Abíiru bóose b ábahanga
50 Baazí kuvúza
Bakaba báaraaje
Bagahengeer igihe cyaa níjoro
Mu gicúku bíicuye rimwé
Ubw ingoma z ímivúgo
55 Zigasukira kwaa Cyírima
Zikaraara zívuga
Bwacy Umunyákabágari
Akaazan imyishywa n ímirembe
Akabyambik Ingabé
60 Abanyamuhangw iyó bavá
Bakaba báahaaw ibyó bambára
Ingabé zikajya muu ngobyi
Zikajya gushenger ibwami
Arí kwaa Se árí kwaa Séekúru
65 Zigateez ingamba ku gitabo
Igataaha Karínga
Agateerahw íbihubí
Akagira kané
N ízindi zóose zigataaha
70 Zigateerwahw íbihubí
Zigahéerezw ukó bisanzwé
Zigasubira ku gitabo
Bagahamagaz amatá
Uducúba tuné
75 Tw ímitágooká
N ínzog ényé z úubúuki
Bagaterek imbere y íngoma
Umwam agasógongera
Abíiru bagatinduura
80 Amat ákajyanwa n áabíiru
Ubw Umwaak akíivuga
Yarangíza kwívuga
Akagororerwa
Ingoma zigasubira muu ngobyi
85 Zigasubira kwaa Cyírima
Ubw Umwam akajya muu nzu
Agaheerezw Inyundo n Ubushingo
Uwó kwaa Cyimany akaaza
Agaheerez isúbyo
90 Umwam akaza mu twícarabáamí
Indamúts ikaramutsa
Iz ímivúgo zigasukira ku Kaarubanda
Bakaziizana mu mabóko
Zívug uw ígihubí
95 Bagaheerez imirishyo
Amapfíiz agataaha
Akajya kwaa Cyírima
Imitwé y íink íné
Cyángw ítandátu
100 Cyángw úmunani
Igataah itár íigihárwe
Imfíiz ib ifít izayó z úmuhango
Zigakurikirwa n úbushyó bumwé
Cyángwá bubiri bwáazo
105 Imivúgw ikajya kwaa Cyírima
Bakaazan imfíizi yó muu Ndwanyi
Bakayíbiikiira bagakámiisha
Bikaraar aho
Bwacyá mu gitóndo
110 Ingabé zikajíishuurwa zigasiigwa
N 'i Gaséke bikagenzwa bítyo
IGICE CYA III: Ibirori bya Kamena
Bakahakorer ibirori
Byó gukúura Gicuráasi
Abanyámakóro y ámayogá
115 N íbindi byóse bigatúura
Nk ímitáag iné
Bagashobora kurongora
Nó kwívuga nó kuvúz impundu
Nó kumar imanza
120 Icyo gihe ntáa muntu
Ub ádáfit ínzogá mu Rwanda
Ngo "Ribata kureeb ibirori byaa Gícuráasi
Itazáabasígarira mu rugó!"
Bikaba reer íbirori byiirámbuuye
125 Mu gihúgu cyóse.
Sem comentários:
Enviar um comentário