sábado, 1 de março de 2008

INZOGA ZO MU NKIGA, KINGOGO, BUSHIRU, N'AHANDI

. Habanza inzoga z'intendakirari
(ntizishyuzwa) ibibindi 3 cyangwa 5

. Inzoga y'urusabo (ibibindi bigera kuri 5 )

. Inzoga y'umuryango (ibibindi bigera kuri 5 cyangwa 10)

. Inzoga ya nyirasenge n'iya nyirarume (ibibindi bigera kuri 5)

. Inzoga yo gutebutsa (ikibindi kimwe)

.Inzogaya nyina wa batisimu (ikibindi kimwe)

. Inzoga y'amasekuru (ibibindi bigera kuri 2 cyangwa 3)

. Inzoga y'ikizeneko (ikibindi kimwe)

Izo nzoga iteka bazizana habanje inzoga yo kuvuga ko bazitaze, n'iyo kuvuga ko zahiye n'iya gatatu yo kuvuga ko zigiye kuza. Inzoga z'intendakirari ni izivuga inzoga, ntizibarwa kandi ntizishyurwa iyo bakoranuye, ubukwe bwapfuye.

Basabisha isuka. Isuka irakomeye mu bukwe, ndetse no mu bantu bakomeye barayitanga. Isuka ngo ni nkuru; Nyirarucyaba atarazana inka mu Rwanda, ngo isuka ni yo yari irurimo, irugize.

Isando: ni akabando k'amashami abiri hejuru abakambwe bitwaza. Ni nkuru kuko Nyirarucyaba yayitwaje; ngo ituma amatungo yororoka cyane no kuramba bakaramba, bakazabona abuzukuruza n'ubuvivi.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário