sábado, 1 de março de 2008

GUTENDA

Bigirwa n'umuhungu w'imfubyi utagira icyo asabisha, ntagire n'inkwano yo gukwa.

(Abana b'umugabo warongoye adakoye inka, ntiyizera ko abana abyaye ari abe, ndetse n'umugore asa nk'aho atari uwe kuko atakowe. Umugore iyo ashatse kwahukana, ajyana n'abana iwabo. Abo bana bitwa inkuri, kuko nyina atakowe. Uwo mugore yaba adashatse gusubira ku mugabo we, akagumana abana be iwabo. Ndetse iwabo iyo bashatse kumushyingira ahandi uwo mugabo utaramukoye, nta rubanza abigirira. Iyo arehejwe, umureheje akamukwa inka, haba ubwo sebukwe amumuha n'abana, iyo ashatse kumugirira ubuntu. Iyo atabumugiriye kandi, sekuru agumana abana be, akabirerera, akazabashyingira.

Umukobwa utarakowe, iyo agumanye n'umugabo we, ntibatane, bakabyarana abana, iwabo bakuramo umwe bakamujyana, uwo mwana akitwa umuramu, ngo baramuramuye, kuko nyina atakowe.)



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami

IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário