terça-feira, 4 de março de 2008

UBWIRUINZIRA YO KWAMBIK INGOMA


Iy íngoma yambára
Umuhinz aba yáapfúuye
Umutwá wó kwaa Máhenéhene
Akamuc igihanga
5 Akamuc ibinyiita
Bagashyira mu gatonga
Umuvúzi w ámacúmu
Akaaza kubívug ibwami

Yamará kubívuga
10 Ingoma zikíigamburuza
Zikabamburira kó zikabiikiirira kó
Ingabo zikazaatabaaruka
Zigahísa murí gahanda
Umwam ahágararanye n Umutsoobe kw iirémbo

15 Káa gatónga kaajyá guhíta
Bakabwir Umwami
Akareeba mu rugó ngw atakabóna
Kagahíta kájya mu Bacumbi
Umucamb akaazan umubuzá
20 N úmukóma n ícyunamyi
N úmuhuna n úruhezá

Akabikubit ijoro ryóse
At amahang ahora yúunamye
Umuhinza wáa yó yaapfúuye
25 Amahang ahor ahúnamye
Umuhinza wáa yó yaapfúuye
Amahang ahor ahéze
Umuhinza wáa yo yaapfúuye

Bwacyá bakaazana cyáa cyuhagiro
30 Cyizá cyuhágir Umwami
Bakamwuhagira bávuga bati
V ibuzím újy íbuntu
Ingoma yáac ikwambare

Ubwo baatumiy imirimo y íbití byiizá
35 Umunyákabágari yazany umusumba
Yazanye n úmusugí
Yazanye n úmugwámpóro
Yazanye n úmuremeera
Yazanye n úmuramá
40 Yazanye n úmuganza

Abacumbí baazany umutúurírwa
Kwaa Nyamigezi baazany inkooko n íingwá
N ívubwé n ímyishywa
N íkiremu cy ímpuzu
45 Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
N íinjíishi z ímitáranzá
Zó mu Banyákabágari

Bakaazan imfíizi yó mu Masake
Ikabaagirwa ku Mukóobwá
50 Bakahashyuushy amáazi
Bakayikuur imitsí
Ku kuguru nó ku kubóko
N íicyázihá cy íburyó
Bakarez umukámo wáayó mu kirábyo

55 Bakaazan ibishwamo
Bagateerahó yáa máaz ashyúushye
Baba bágira ngo bíkanyurúke
Bakabiheera ku mutwé bagasátura
Baagerá heepfó ntibátandukanye

60 Bati ng uru n úurugembe
Amahang ahoram úrugembe
Umuhanza wáaho yaapfúuye
N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rrwanda
Tuyahozam úrugembe
65 Umuhanza wáaho yaapfúuye

Bakaazana cyáa kiremu
Cyó kwaa Ndungutse ya Nkuuna
Bakagishyira heejuru y ínkooko
Yó kwaa Nyamigezi
70 Bagashyira hó byáa bishwamo
Bakaazan umusugí bagashyirahó
Bat uyu n úumusugi
Ingoma y ' i Rwand irakwambara
Umwam akab isugí
75 Ingoma zikab isugí
Abagabo b' i Rrwanda bakab isugí
Abagoré b' i Rwanda bakab isugí
Inká z 'i Rwanda zikab isugi
Urwanda rw Umwami rukab isugí

80 Uyu n úumusumba
Ingoma y' i Rwand irakwambara
Umwam agasumb amahanga
Uyu n úumuremeera
Ingoma y' i Rwand irakwambara
85 Umwam agahor arémeerey andí mahanga

Uyu n úumuganza
Ingoma y' i Rwand irakwambara
Umwami w' i Rwand agahor agánz amahanga

Bagafátanya bagahótora
90 Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma
N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayahotora kuu ngoma

Bagafátanya bakarénganya
Ngo twarengany Uburundi kuu ngoma
95 N ámahanga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda
Twayarenganya kuu ngoma

Bakaazana yáa mitsí y íburyó
Bakarénganya bávuga bati
Umwam ahor arí muryó
100 Mu Rwanda rwé
Ngw iyi n íimitsi
Umwam ahoran imitsí mu Rwanda rwé

Bakaazan imitúurírwa.
Bakarénganya bávuga [bati]
105 Umwám ahor ar úumutúurírwa
Ingoma yáacu ntíyuurírwa
Ahubwo yuurir ayandi mahanga

Bakaazan injíishi z ímitáranzá
Bakarénganya bávuga bati
110 Urwanda ntíruranzá
Umwami ntáaranzá
Inká z 'i Rwanda ntíruranzá

Igikondo cyamará kúuzura
Bagasiigahó wáa mukámo
115 Umukóobw ákajya muu nzu
Akaakiira kíkiri kurí yáa nkooko

Ubw Umucumb akuuhagir ingabo
Ingoma z ímivúgo zikagisanganira
Uwó kwaa Nyamigez akagíterura
120 Kurí yáa nkooko

Ibwami bagateez uruganda ku Kaarubanda
Umwam agateer uruganda
Mu gikaari kwaa Cyírima
Akavugut akagira kané
125 Agah uwó kwaa Mutamwa
Akavugut akagira kané

Umwam akajy imbere y íizíiko
Akíndikij inkindi y íntaama
Akabyirur akagira kané
130 Agah uwó kwaa Mutamwa
Akabyirur akagira kané

Bagafátanya bagahótora
Ngo twahotor Uburundi kuu ngoma
N ámahang adátuur Umwami w 'i Rwanda
135 Twayahotora kuu ngoma

Akajya kwaa Cyírima
Bakaazan uburó kuu nkooko bagasetsa
Umutsoob afit ingororero
Umwam agaheerezw Inyundo
140 Agaheerezw Ubushingo
Indamúts ikaramutsa

Ingabé zigasohoka
Zikareeba kw iirémbo
Iyerew igashyirwa mu mwanya wáa mbere
145 Mu cyimbo cyáa Káringa

Bakaazana cyáa gikondo
Bagashyiramó wáa muhótorá
Nó mu kubóko kw íngoma
Bakarénganya báfatanyije
150 Bati twarengany Uburundi kuu ngoma
N ámah?nga yóos adátuur úmwami w 'i Rwanda
Twayarenganya kuu ngoma

Umwam agakóm akagira kané
Umwénenyabirungw akagira kané
155 Agakomerezakó

Baba báarahanyáz Ingoma y Ingabé
Bakayisunikiisha yáa yindí yambáye
Ikayihirikiish isembe
Ngo twatembagaz Uburundi kuu ngoma
160 N ámahanga yóos adátuur Umwami w 'i Rwanda
Twayatembagaza kuu ngoma

Baba báaranyáz imfíizi
Bakayiboh amabóko n ámaguru
Iy Umwam ikayíica
165 Abatwá bakayijyana bakajya kuyíica

Ingoma zigahindukira
Zikareeba ku muryángo
Iyaa mber ikabanza
[Umwami agaterahw ibihubi]
Akagira kané
170 Zigateerwa hw íbihubí zóose
Bakaziheerez Umwami
Ukó bisanzwé bíkurikirana
Zigasubir inyuma y ígitabo
Zigateez urugamba

175 Insánga zigataaha
Umushumb ubónetse wées agakáma
Amat ágaterekw imbere y íngoma
N ínzogá y úubúuki n ínturíre
Zó mu banyánzogá
180 Bakaazan agataná k íbwami
Agasogongera kurí záa nzogá
Abáana b áabíiru bakanyw amatá
Inzogá zigatinduurwa

Ingoma zikajya mu ruhimbi
185 Bukíir umwami ntiyáakiire
Ingabo zigataaha
Zikaraara zíhiga

Ingany ikajya kwaa Myambazo
Igihanga kikajy i Muheró

190 Yabá yárabúz inzúzi zó kwambarwa
Ibishwamo bikajyana na cyáa gihanga

Umwam akagororerwa
Ingoma zikagororerwa
Abíiru bakagororerwa n Umwami
195 N íngabo zahiiciye zikagororerwa.

Sem comentários:

Enviar um comentário