sábado, 1 de março de 2008

KURONGORA NO KURONGORWA

Umugeni n'abakwe iyo bamaze kwinjira mu nzu, umuhungu urongora, araza akambika umukobwa umwishywa mu ijosi, akavuga ati: "Ndakurongoye, ndi N..." Umugeni akawikuramo akawujugunya hasi, abari aho bakawutora, bakawushyira ababyeyi b'umugeni. Umuhungu akongera akabunda intama y' amata akayamucira. Utayafite akamucira inzoga ivanze n'umubazi, ngo azabyare atunge. Ngo ni ko Ryangombe yabigenjeje.

Nuko bose bamara kwicara, abakwe bagahabwa inzoga. Uwa mbere agasoma agacira, undi ni uko, undi ni uko. Abakwe bakabazanira indi, akaba ari yo banywa. Ni ko abakwe babigenza, ntabwo banywa inzoga ya mbere. Abakobwa ntibanywa batabagaburiye. Abakobwa b'abasangwa bakabyina bagira ngo babumbure abashyitsi. Abashyitsi bamara gushira impumu, na bo bakabyina ijoro ryose.

Igihe cyo kurongora iyo kigeze, umukwe ajyana na muramu we afite inkongoro y'isugi, irimo amata y'inka y'isugi (itarapfushije), n'imbuto z'imibazi, bakavanga n'ayo mata. Nuko bagera aho umugeni ari, umuhungu agasoma ku mata, agafata umwishywa mu ntoki, agacira umugeni mu mutwe, akamwambika n'umwishywa mu mutwe cyangwa mu ijosi, akivuga ati: "Ndakurongoye, ndi inkuba ya N..." Bakavuza impundu. Umugeni akarira. Abakobwa bakabyina cyane, ngo hatagira uwumva umugeni arira. Sebukwe akaza akamuhoza cyangwa umugabo we akamuha inka, ikindi kintu, inigi cyangwa umuringa.

Ubwo bikaba bibaye gatatu baha umugeni inka cyangwa ikindi kintu. Hari inka yo mu irembo, iyo kumukura ku bibero n'iyo kumuhoza amaze guterwa umwishywa.

Umukobwa aba yicaye mu Kinyaga ari ho mu mbere hamwe n'abandi bakobwa, bakazimya umuriro, abandi bakobwa bakigirayo. Nuko umugore waje gushyingira akerekana umutwe w'urongorwa. Umuhungu akamujugunya umwishywa ku mutwe, akamuciraho n'imbazi, akivuga ati: "Rira ndakurongoye inkuba ya N..." Umukobwa akarira, abakobwa bakavuza impundu, bakabyina cyane ngo hatagira uwumva umugeni arira. Byarangira hashize umwanya umugabo we akaza kumuhoza, ati: "Hora nguhaye inka ya Sebinaga n'ibisabo byayo bibiri ". Umukobwa yaba yanze guhora, bakabwira sebukwe agatanga ikintu cyo kumuhoza.

Ahandi, kurongora kwaho, ni ukuzana agacuma karimo inzoga, umukobwa agasomaho, nuko umuhungu akayimara, impundu zikavuga, ngo ararongoye.

Aho amata atari, barongoza amarwa. Haba n'abarongoza igikangaga; kuko na cyo ari gikuru mu Rwanda.

Urongora iyo ajya kwambika umugeni umwishywa ubwo urongorwa aba ari mu bandi bakobwa benshi bamupfukiriye haza umugore mukuru uvangura urongorwa mu bandi, kugira ngo umuhungu ataza kurongora utari uwo yagenewe. Ntihaba habona, kandi kirazira kumurika umugeni. Uwo mugore aba ari mushiki w'urongora, ni na we ugenewe guha musaza we impundu mbere y'abandi. Uwo mugore afata ku mutwe w'umukobwa; nuko akamwambika umwishywa akamucira mu mutwe ati: "Rira ndakurongoye, ndi inkuba ya Rwandekwe, ndi Nkubito ya ruhamya ruhanika mu nkuba, ndi uwo bikanga mu rukubo, nkomeretsa urugamba ntirugende mwanga w'inkuba nkubitana ijabo ".
Iyo avuze ati: "Rira ndakurongoye, atangiye kwivuga, bashiki be bavuza impundu n'abandi bakobwa bose bati: "Ahiii icyo gihe umugeni akarira"; abakobwa bakavuza impundu, bakabyina imbyino zimuhoza batera hejuru cyane, kugira ngo hatagira uwumva ijwi ry'umugeni urira.

Abajya kurongora bagira vuba, ijoro ritarakomera, kugira ngo barongore impyisi itarahuma. Iyo impyisi ihumye batararongora, ntibaba
bakirongoye ngo ubwo iba ibakunguriye. Bareka kurongora bikongera kuragurizwa, bakazaba barongora ubundi. Kuko impyisi ngo iba yabasuriye ko umwe muri bo azapfa, abasigaye bagasigara bahuma barira.

Umukobwa urongowe yaragumiwe, umurongora, mbere yo kumushyiramo umwishywa no kumucira imbazi, abanza kumugera ishoka ku mutwe, kugira ngo adakenyuka. Amara kuyimugera, umugabo akabona kumucira imbazi no kumushyiramo umwishywa.

Umukobwa wagumiwe, iyo bashaka ko atazakenya umugabo, bamuha igiti cyitwa" mukuru ", n'akamaramahano. (mukuru ikuraho amahano) Bamuha n'isubyo n'inganzo, agacira no muri mugore, mugabo akayinyaramo, bakabijyana mu mayirabiri, ngo abagenzi baharenga, bajyane ayo mahano. Ibyo byose bigatuma uwo mukobwa adakenya umugabo umurongoye. Koko uwo mugabo aba yemeye kuba impangazi, agahangamura uwo abandi batahangaye baramutinye.

Umugore w'umusumbakazi iyo ajya gutaha mu nzu, agera ku gikingi cy'irembo akakivunaho agati, maze akagaruka akagashyira nyina akakamuhereza, nyina ati:" Uragende wubake, urugo rwawe ruzafate nk'icyo gikingi cy'irembo uvunnyeho ako gati ". Nuko bakamucyurira umugabo we. Nyirabukwe iyo amubonye, aravuga ati:" Uranzire neza, uranzire nk'aba mbere ". Yamara kwicara nyirabukwe akazana amata yuzuye inkongoro agahereza umukazana, avuga ati:" Nguhaye amata yuzuye, na we uzanyuzurize nk'uko nanjye nkujurije uku nguku ". Yaba adafite amata, akamuha inzoga y'amarwa yuzuye agacuma, amubwira kwa kundi ngo aramwujurije, ngo na we azamwuzurize amata meza mu Rwanda nk'uko na we yayamuhaye. Urwagwa rurazira, rwitwa inshike.



IMIHANGO: Mgr Aloys Bigirumwami



IZINDI NKURU



Urukundo ni iki?


Amoko 5 y'Urukundo


Urukundo-Iyo Utakibona Akana ko mu Jisho!


Urukundo-Amayobera 6 y'Urukundo


Amategeko y'Urukundo


Kurambagiza Ni Iki?


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I


Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

Sem comentários:

Enviar um comentário